Rwanda: Ingaruka za Covid-19 kuri za kaminuza zigenga


Abanyeshuri bagera ku bihimbi 10 bigaga muri za kaminuza zigenga n’amashuri makuru mu Rwanda, bahagaritse amasomo yabo, bikomotse  ku ingaruka za Covid-19.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda ,Kabera Callixte  avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda, bwagaragaje ko amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda biza ku kubitiro mu bigo byazahajwe n’ingaruka za Covid-19, Kabera avuga ko mu igenzura ryakozwe basanze abanyeshuri bagera ku bihumbi 10 bahagaritse amasomo bitewe n’ingaruka za Covid-19.

Yagize ati ”Covid-19 yatumye  bamwe mu banyeshuri batakaza ubushobozi bwo kwirihira amashuri, benshi batakaje akazi ndetse n’ubushobozi bw’ubukungu  bwaragabanutse mu babyeyi, bamwe ntibakigira amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, ibi byose iyo tubishyize hamwe dusanga 20% by’abanyeshuri bataragarutse kwiga”.

Uyu muyobozi avuga ko muri za kaminuza zose zo mu Rwanda zigamo abanyeshuri ibihumbi 86 , muri bo 58% biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zigenga.

 Ati “Covid-19 ntabwo yagize ingaruka ku banyeshuri gusa, n’amashuri nayo, cyane ayigenga kuko amwe yafunze imiryango ,nta gikozwe n’andi ashobora guhagarara”.

Dr Mukankomeje Rose, uyobora inama y’igihugu ishinzwe uburezi avuga ko leta yatangiye ibikorwa byo gufasha amashuri yigenga.

Ati ”Twatangiye ibiganiro n’ikigo leta yashyizeho gishinzwe kuzamura ubukungu bw’abikorera bwazahajwe na Covid-19, kuko hashyizwemo miliyari 12 Rwf turimo kureba uburyo ibigo by’amashuri by’igenga byakwegera iki kigo bagahabwa inguzanyo ibafasha gutangiza amasomo”. 

Uyu muyobozi yavuze ko nta ngengo y’imali leta yashyizeho igenewe amashuri yigenga kuko ihari igenewe amashuri ya leta harimo no kwishyurira buruse mubiga muri za kaminuza za leta.

Nsabimana Callixte umwe mu banyeshuri bahagaritse amashuri yigaga muri kaminuza ya Kibungo , avuga ko yahagaritse amasomo bitewe nuko yabuze ubushobozi nyuma yaho akazi yakoraga kahagaze bitewe na Covid-19, arimo gusa leta ko kimwe n’abagenzi be bahagaritse amasomo bafashwa kurangiza kwiga dore ko bamwe bari mu myaka ya nyuma.

Ibi asaba Dr Mukankomeje Rose avuga ko bitashoboka kuko leta nta ngengo y’imari ifite yo kurihira abanyeshuri bari mu mashuri yigenga.

Ati ”Natwe twagizweho ingaruka na Covid-19, dufite abanyeshuri dusanzwe turihira muri za Kaminuza za leta , ntabwo byashoboka ko dufata abigenga bose ngo tubashyire hamwe, dukoresha amafaranga avuye mu misoro y’abanyarwanda ndumva iki kibazo cyaganirwago muburyo bwa Politike”.

Iki kigega leta yashyizeho ngo gifashe abikorera bagizweho ingaruka na Covid-19 ,bamwe bagaragaza ko bigoye kubona inguzanyo bitewe nuko ibisabwa benshi kubibona bibagora.

 

KAYITESI Anne 


IZINDI NKURU

Leave a Comment