Rwanda: Icyumba cy’umukobwa hari ibigo bikomeje kukirengagiza


Gahunda y’icyumba cy’umukobwa mu mashuri abanza cyatangijwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batungurwaga n’imihango bikabatera ipfunwe ndetse bamwe bagakurizamo gusiba ishuri igihe begereje kujya mu mihango, nubwo iki cyumba cyaje ari igisubizo ku myigire y’abana b’abakobwa kugeza ubu ibigo by’amashuri 1807 ntibigira icyo cyumba cy’umukobwa.

Imibare ya Mineduc yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri 3 035 bingana na 62.7% ari byo bifite icyumba cy’umukobwa bivuye kuri 58.3% byariho mu mwaka wa 2020/21.

MINEDUC igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera kuri 1 807 ari byo bitagira icyumba cy’umukobwa, cyateganyirijwe kubamo ibikoresho byose by’isuku yakenera mu gihe atunguwe n’imihango ntibitume atakaza amasomo.

Mu mwaka w’amashuri ushize wa 2022/2023 amashuri ya Leta yagenerwaga amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu bihumbi 100 yo kuzamura mu mwaka wose agenewe kwita ku cyumba cy’umukobwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) rigaragaza ko umwe mu bakobwa 10 bo mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara asiba ishuri mu gihe ari mu mihango, bingana no gutakaza 20% by’umwaka wose w’amashuri.

Imibare igaragaza ko mu bihugu bimwe nka Ethiopia na Kenya abakobwa bagera kuri 50% basiba iminsi iri hagati y’umwe n’ine buri kwezi kubera kujya mu mihango.

UNESCO kandi igaragaza ko hari abakobwa bahitamo kuva mu ishuri mu gihe batangiye kujya mu mihango.

Igaragaza ko kwita ku isuku y’umukobwa mu gihe ari mu mihango ari imwe mu ngamba zafasha kugera ku ntego ya kane y’iterambere rirambye isaba ko abanyeshuri b’ibitsina byombi bahabwa uburezi bufite ireme; iya gatanu isaba ko habaho uburinganire hagati y’umugore n’umugabo n’iya gatandatu isaba ko abantu bose bagerwaho n’amazi meza n’uburyo buboneye bwo gukora isuku n’isukura bitarenze mu mwaka wa 2030.

Iteka rya Minisitiri w’Uburezi rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi ryasohotse mu 2021 riteganya ko mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro hagomba kuba hari ‘icyumba cy’umukobwa’.

Iki cyumba kigomba kuba kirimo ibikoresho by’isuku bizwi nka Cotex (kotegisi), isume, ibinini bigabanya ububabare, uburiri, amazi, isabune n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment