Rayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya


Nk’uko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangaje, umutoza mukuru Robertinho yasabye ko bamuhindurira umutoza wungirije, Gatera Moussa, agasimbuzwa Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon sports imyaka icyenda, ibi rero Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyumvise vuba bwemeza ko Mwiseneza Djamal agiye gusezera ku gukina atangire akazi k’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Nyuma y’imyaka 11 yari amaze akina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mwiseneza Djamal yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports

Ibi rero byabaye ubwo umutoza mukuru Robertinho yamenyesheje abayobozi b’ikipe ye ko yifuza kwegukana ibikombe byombi by’imbere mu gihugu, igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ibi rero kubigeraho byamusabaga  abamwungirije bakinnye umupira w’amaguru ku rwego rw’ikipe y’igihugu kandi bamenyereye amakipe yo mu Rwanda.

Muvunyi yemeje ko Robertinho yababwiye ko yifuza gutegura Rayon Sports ikomeye y’ahazaza, bityo akeneye Mwiseneza ngo amwungirize abonereho anamwigishe ku bijyanye no gutoza.

Mwiseneza Djamal yazamukiye mu ngimbi za Rayon Sports ayikinira imyaka 9, nyuma y’aho yarekezaga muri APR FC, uyu mwanya w’umutoza wungirije akaba agiye kuwusimburaho Gatera.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment