Mu byemezo binyuranye by’inama y’abaminisitiri Umuvunyi Mukuru yakuweho


Inama y’abaminisitiri yayobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo binyuranye, harimo ihinduka ry’Umuvunyi Mukuru aho Murekezi Anastase yasimbuwe na Madame Nirere Madaleine.

Madame Nirere Madaleine yagizwe Umuvunyi Mukuru

Murekezi Anastase asimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu aho yawugiyeho mu mwaka wa 2017, mbere  akaba yari Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka itatu “2014 – 2017”.

Murekezi yabaye Umuvunyi Mukuru asimbuye  Cyanzayire Aloysie washyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012, akaba yaramaze imyaka itanu ari Umuvunyi Mukuru.

Nirere Madeleine wagizwe umuvunyi mukuru yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari yarasoje manda ebyiri z’imyaka ine, tariki ya 08 Gicurasi 2020.

Ni umwanya yasimbuweho na Mukasine Marie Claire wahoze ari Senateri, akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Muri iyi nama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, hafatiwemo ibyemezo binyuranye bikurikira:

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment