Papa yashinje ibihugu bikize gusahura RDC


Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yashinje ibihugu bikize ko bisahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo burenze urugero, bigatuma ntacyo umarira iki gihugu.

Yabivuze ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye ku wa 31 Mutarama 2023 nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho, birimo na BBC.

Yagize ati “ Iki gihugu cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo mwinshi gifite. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo ugituma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu muri Afurika.”

Yavuze ko diyama y’iki gihugu isa n’iyasizwe amaraso n’abashaka indonke kandi ko kuba amahanga adashaka kubyumva cyangwa kubivuga ari akaga.

Ati “Iki gihugu n’uyu mugabane bikwiye kubahwa no gutegwa amatwi. Afurika si ubutaka bwo gusahura. Afurika ikwiye kwifatira ahazaza mu biganza byayo.”

Ku bijyanye n’intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Papa Francis yavuze ko bidakwiriye ko amaraso akomeza kumeneka nk’uko byakunze kuba muri iki gihugu mu binyacumi by’imyaka ishize aho ababarirwa muri za miliyoni babuze ubuzima.

Yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro kandi ko ibyo impande zirebwa n’aya makimbirane ziyemeje bigakurikizwa.

Papa Francis wamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ko azahava ahita akomereza muri Sudani y’Epfo.

Kuwa Gatandatu Papa Francis azayobora Misa izitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby ndetse n’Umuyobozi w’Itorero ry’aba- presbytérienne muri Ecosse, ari we Rev Iain Greenshields.

 

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment