Nigeria: Igisirikare kirashinjwa guhohotera abagore bitwaje kurwanya inyeshyamba

Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Nigeria, yashyizeho itsinda ryihariye ryahawe inshingano zo gukora iperereza kuri raporo ishinja igisirikare ibikorwa by’ibanga byo gukuramo inda hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashyizweho na guverinoma, yatangaje ko iryo tsinda rizashyirwaho mu cyumweru gitaha i Abuja. Mu byo izasuzuma harimo ibirego ingabo zishinjwa by’uko zagize uruhare mu bikorwa byo gukuramo inda mu myaka 10 ishize. Ntibyasobanuwe igihe iperereza rizamara n’icyo ibizarivamo bizakoreshwa kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu idafite ububasha bwo guhana ibyaha nk’ibyo. Raporo ya Reuters…

SOMA INKURU

Fighting malnutrition: Golden Rice and the EU’s GMO conundrum

“This rice could save a million kids a year”, read the July 2000 cover of Time Magazine, referring to a genetically modified rice, “Golden Rice”, that had been biofortified with life-saving nutrition.  But in the nearly two decades that have passed since then, the cultivation of genetically biofortified crops, such as Golden Rice, to help solve the global humanitarian crisis of “malnutrition” remains elusive. One major reason for the delay has been the systematic opposition to all forms of GMOs and genetic engineering by radical interest groups including Greenpeace and…

SOMA INKURU

Inkomyi mu bucuruzi bucirirtse bwambukiranya imipaka ku bagore

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje ko kuva intambara ya M23 yakara muri iki gihugu, nacyo kikikoma u Rwanda kirushinja gutera inkunga umutwe wa M23, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatangiye kutagenda neza bigeze ku bagore babukora bijya irudubi. Mukase Anita ukora ubucuruzi bucirirtse mu Mujyi wa Goma, agataha mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu yatangaje ko ikibazo kibabangamiye mu bucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka ari amasaha kuko abashoboye kwambuka basigaye bakora amasaha make cyane kuko umupaka ufungwa hakiri kare ibi bikaba biri mu…

SOMA INKURU

Gashyantare: Ukwezi karundura ku buzima bw’abanya Ukraine

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z’uku kwa Gashyantare. Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by’ingabo kandi ishobora “kugerageza ikintu” ku isabukuru y’umwaka umwe itangije iyi ntambara. Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza “umunsi mukuru wo kurengera igihugu” mu Burusiya wizihizwa n’igisirikare tariki 23 Gashyantare. Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry’Uburusiya ni ukubutsinda. N’ibifaru. N’indege. Na misile ziraswa kure.” Ukraine yongeye gusaba bushya indege z’intambara ngo biyifashe kwirinda…

SOMA INKURU

Icyo Papa Francis yasabye ubuyobozi bwa Congo

Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya. Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy’amacakubiri akomeje kuzahaza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha. Yifashishije ishusho ya Diyama, Papa Fransisco ati:…

SOMA INKURU

Papa yashinje ibihugu bikize gusahura RDC

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yashinje ibihugu bikize ko bisahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo burenze urugero, bigatuma ntacyo umarira iki gihugu. Yabivuze ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye ku wa 31 Mutarama 2023 nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho, birimo na BBC. Yagize ati “ Iki gihugu cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo mwinshi gifite. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo ugituma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu…

SOMA INKURU