Abamotari bagerageje gukurikira Papa Francis bakubiswe bikomeye

Abapolisi bashinzwe umutekano mu ruzinduko Papa Francis agirira muri RDC, bagaragaye bakubita abamotari bagerageje gukurikira uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Papa Francis uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, yasomeye Misa ku kibuga cy’indege cya N’dolo kiri mu Mujyi wa Kinshasa. Ni misa bitangazwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni ebyiri barimo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abanye-Congo muri rusange. Ubwo yari mu muhanda yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya N’dolo, Papa Francis yari ashagawe n’imbaga y’abantu ku mihanda hose aho yanyuraga ndetse…

SOMA INKURU