Nyamagabe: Abaturage barashinja ikimenyane ababagabanyije igishanga cya Miramo


Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe hari abahinzi binubira kuba igishanga cya Miramo cyaratunganyijwe bakaburamo  imirima nyamara bari bayisanganywe. Ikibabaza aba bahinzi kurusha, ni uko hari abadafite n’akarima na kamwe, nyamara hari n’abahafite uturenga dutanu.

Impamvu ni ukubera ko kera ngo sekuru yahoranye ubutaka bw’imusozi, maze Leta ikamuguranira ikamuha imirima muri iki gishanga, aho imusozi ishaka kuhatera ishyamba ry’icyitegererezo n’ubu rigihari.

Ubwo iki gishanga cyatunganywaga mu minsi yashize, bwa butaka bwo mu gishanga barabwambuwe, babwirwa ko bemerewe ipariseri imwe.

Mu kugabana yahererejwe aho atari asanganywe, hareka amazi, hatera, bituma agera aho kuhahinga arabireka kuko yabonaga ahata imbaraga nyinshi nta n’icyo akuramo.

Ikimubabaza kurusha ni uko imirima yari afite mbere yari myiza, na minini, kuko yari ahafite imigende 12, none akaba asigaye ahaha, bitanamworoheye kuko afite umuryango munini.

Agira ati “Njya guhaha ibijumba ku isoko, ntarabihahaga, kandi mfite abana umunani. Simbone n’iyo pariseri byibura ngo mpingemo ibigori abana banywe agakoma.”

Apollinaire Mugambira , mwene se wabo, we yifuza ko bishobotse basubizwa ubutaka bari bafite imusozi kuko Leta yishubije igishanga yari yarahaye sekuru, ikakigabanya abantu bose.

Agira ati “Twagize akarengane gakabije. Kubona sogokuru agurana na Leta ikamuha ubutaka abana be bazakoreraho, mu kujya kubusaranganya ntibadusubize bwa butaka bwacu, n’igishanga bagahitamo imirima myiza twebwe bakaduherereza ahabi !”

Akomeza agira ati “Twumva Leta yadusubiza aho yateye ishyamba kuko hari mu mugabane wa sogokuru.”

Uretse aba bavandimwe bari barahawe igishanga, hari n’abandi bavuga ko bari bagisanganywemo imirima ariko ubu bakaba ntaho basigaranye.

Colette Mukarushema, umukecuru w’imyaka 84, mu gihe cyo kugabanywa igishanga yahagaze mu karima gaherereye ahahoze ubutaka bwe, aza kwisanga n’umukazana we ndetse n’umuturanyi na bo bakibarujeho, ku buryo banamutwaye intabire yari yarahinze.

Uwo muturanyi ngo yitwa François kandi ngo afite amapariseri menshi mu bishanga. Agira ati “Arafite amaboroke aho Miramo, arafite amaboroke mu gishanga cya Cyogo, ni we wahihariye!”

Abaturiye iki gishanga cya Miramo ntibishimiye muri rusange uko amaboroke yatanzwe. Umusaza Semana agira ati “Dukeneye ko ubutaka Leta yafashe babudusaranganya twese, buri wese akagiramo akarima kamwe, yasaguka abantu bakongerwa. Ariko kugira ngo umuntu agiremo imirima itanu, itandatu!”

Bifuza kandi ko abari bahafite imirima bahabwa byibura iboroke imwe ahahoze imirima yabo, hanyuma isigaye ikabona gutomborwa nk’uko ngo byagenze mu gishanga cya Cyogo kiri hafi y’aho batuye.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yagejejweho ibi bibazo ubwo yagendereraga abatuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika tariki 10 Nyakanga 2019. Yasobanuriwe ko kuba hari abafite uturima twinshi abandi nta na mba byatewe n’uko hari abashakaga kwihitiramo utwo bashaka, bitakunda bakanga gufata aho bahawe, hanyuma abaturage bakabwirwa ko igishanga kitareka guhingwa, kandi ko ufite imbaraga yakwihingira n’ahanzwe.

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gusubiramo isaranganya ry’iki gishanga kimwe n’ahandi haba harabonetse bene aya amakosa.

Yagize ati “Muri iki gishanga kimwe n’ibindi byaba byarabonetsemo amakosa yo kubona umuntu ufite uturima dutandatu hari n’abandi badafite na kamwe, uturima tuzatangwe bundi bushya, abantu basaranganywe ubutaka bwa Leta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yavuze ko abaturage nibamara kuvanamo ibigori ubu biri muri iyi mirima bazongera gusaranganya imirima. Kandi ngo bizakorwa nta kwita ku wari uhasanganywe ubutaka mbere y’uko igishanga gitunganywa.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment