Ni iki kihishe inyuma yo kwicwa kwa hato na hato kw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi?


Ubugenzacyaha bw’u Rwanda “RIB”, butangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bavutse ahagana mu 1994 na nyuma yaho, aho abarenga 4,019 bayigaragaweho kuva mu myaka itanu ishize kugeza ubu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry B. Murangira, avuga ko inzego z’ubutabera n’izishinzwe umutekano ubu ziri maso, kandi akibutsa ibigize icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside biri mu ngingo ya 12 y’Itegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi byatumye Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uvuga ko utewe impungenge n’impfu hamwe n’ubugome bikomeje kwiyongera cyane cyane muri aya mezi ya nyuma y’umwaka wa 2024 kuva muri Kanama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye, atamgaza ko ibi birimo guterwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu banyarwanda, ikaba yari isanzwe igaragara mu bikorwa byo guhemukira abarokotse, kubabwira amagambo abakomeretsa no kubangiriza imitungo, ariko hatarimo kubica.

Ati: “Ikintu cya mbere cyakorwa ni uko abantu bose bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside bahanwa by’intangarugero, n’ubu haracyagaragara amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside n’ibindi ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo, ni byiza ko ibyo byaha bicukumburwa abantu byagaragayeho bagahanwa.”

Yakomeje agira ati :“Hakenewe no gukurikirana ko abantu bahanwe neza kuko ujya kureba ugasanga iyo umwaka urangiye abantu baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside, ugasanga bose baratashye, kandi wabonaga ibimenyetso bifatika bihari, ariko ugasanga barekuwe ku rwego rw’Ubushinjacyaha, abandi barekuwe ku rwego rw’inkiko z’ibanze, abantu bakwiye kubihagurukira.”

Bamwe mu barakotse Jenoside yakorewe abatutsi bishwe

Umubyeyi witwa Uwimana Martha wari utuye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Rusenge, Akagari ka Bunge, umudugudu wa Bunge, yishwe mu ijoro ryo ku wa 14/08/2024, aho bamusatuye umutwe. Hari abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Uwimana bahise bafatwa barafungwa.

Umusaza witwa Karekezi Vincent, wari ufite imyaka 82, akaba yari atuye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Muganza, akagari ka Muganza, umudugudu wa Muganza, ari na ho yari yararokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe tariki ya 18/08/2024 aratwikwa, umubiri usangwa mu isambu ye hafi y’ibiraro bye.

Uwitwa Ntashamaje Enatha wari ufite imyaka 51, wo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kabagari, umurambo we bawusanze mu rutoki munsi y’ishyamba tariki ya 19/08/2024 bigaragara ko na we yapfuye yishwe.

Uwitwa Mukakanyamibwa Beatrice wavutse mu 1968, akaba yari uwo mu karere ka Karongi, umurenge wa Murundi, akagari ka Kareba, umudugudu wa Kibingo ari na ho yari atuye, yishwe anizwe mu ijoro ryo ku wa 04/08/2024 ndetse akaba yarabanje gusambanywa. Iperereza ry’ibanze ryafashe abantu 14 bakekwaga kugira uruhare muri uru rupfu.

IBUKA ivuga ko yababajwe cyane n’uko nyuma y’iyicwa rya Mukakanyamibwa, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ngo yatanze raporo mu nyandiko no mu magambo avuga ko uwo muntu asanzwe ari umusinzi kandi asambana (aho kwamagana ubwo bunyamaswa).

Umubyeyi witwa Pauline Nduwamungu wari utuye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi, yishwe aciwe umutwe tariki ya 15/11/2024, umutwe ujugunywa mu musarani, hakaba hari abafashwe bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu, nubwo ngo iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari cyo cyaha cyihariye 50% by’imanza zirenga 2,985 ziregwamo abagera ku 4,019 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva mu mwaka wa 2019.

Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ni 21%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside byihariye 12%, kandi muri ibyo byose amagambo ashengura umutima akaza ku rugero rwa 73%.

Umuvugizi wa RIB atangaza ko abafite imyaka iri hagati ya 31-40 y’amavuko ari bo benshi bakora ibyo byaha, hagakurikiraho abafite imyaka kuva kuri 41-50, ndetse ngo igitangaje hari n’abafite imyaka kuva kuri 14-17 bari ku kigero cya 17% (bangana na 684).

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment