Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasabiwe kwegura


Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson  yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yasabiwe kwegura ashinjwa ko yabeshye kuko hari aho yavuze ko amabwiriza yose abuza abantu guhurira hamwe mu bihe bya guma mu rugo yubahirijwe. Ikindi gihe ngo yasabye imbabazi ko yakoze ibirori ku wa 20 Gicurasi 2020 ariko ko yari azi ko ari ibijyanye n’akazi.

Amagambo nk’aya yanavuzwe kenshi n’Umuyobozi w’Inteko, Jacob Rees-Mogg, ko umuhuro Bosis yagiyemo wari ufitanye isano n’akazi.

Ati “Niba abantu bakoze umunsi wose, baba bagomba kurya, bagomba gufata ifunguro rya saa Sita, bemerewe akanya ko kunywa ikawa.”

Hagati aho ariko hari ibindi birori by’isabukuru y’amavuko ya Boris yabereye mu Biro bye muri Kamena 2020 na byo byagarutsweho muri iki cyumweru.

Abadepite bamwe bamusabiye kwegura mu gihe abandi bategereje raporo y’Umunyamabanga Uhoraho wungirije mu Biro bishinzwe gufasha Minisitiri w’Intebe na Guverinoma, Sue Gray, mbere y’uko bagaragaza aho bahagaze ku kibazo cya Minisitiri w’Intebe.

Iyo ni raporo izagaragaza ukuri kw’ibivugwa kuri Boris Johnson. Nubwo bivugwa ko yarangiye, ntirashyikirizwa urwego na rumwe ahubwo itegerejwe kuri uyu wa Kane cyangwa nyuma yaho nk’uko BBC yabitangaje.

Ubwo yasubizaga Umuyobozi w’Ishyaka ry’Abakozi utajya imbizi na Boris wamubazaga niba azegura, yamuhakaniye agira ati “Dukunda iki gihugu kandi dukora ibishoboka byose kugira ngo tuyifashe. Twakomeye ku byo twiyemeje kuri ’Brexit’, ku bikorwa by’ikingira, ku kurwanya ibyaha no ku bukungu.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kuvuga ko twafashe ibyemezo bikomeye, twahisemo neza mu gihe gikwiriye kandi tugambiriye gukomeza ibyo bikorwa by’umwihariko njye ku giti cyanjye.”

Boris yatangaje ko azagenera umwanya impande z’abamurwanya kugira ngo basesengure ibiri muri raporo itegerejwe mbere y’uko agira icyo ayivugaho.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment