Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, mu butumwa bw’amashusho, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yashishikarije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu isuzuma yakoze mu turere twiganjemo Malaria muri iyi minsi, yasanze imibu itera iyi ndwara isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yo kujya mu nzu, bityo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusenya indiri iyo mibu yororokeramo.
Mu isuzuma Minisante yakoze ngo yasanze imibu itera Malaria yarahinduye uburyo bwo kwanduza ku buryo izi ngamba zari zisanzweho zitagihagije ngo zikumire iyi ndwara.
Dr. Sabin yagize ati ” twasanze imibu ubwayo, kubera kuyirukana mu mazu haterwamo imiti ndetse n’abantu bagenda bamenya umuco wo kurara mu nzitiramibu, iyo bikozwe igihe kirekire, imibu na yo itangira guhindura imyitwarire.”
Kubere iyo mpamvu ngo iyo mibu ” isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere yuko bajya no muri ayo mazu, bigatuma n’ubwo burwayi babugira kandi mu mazu yarahateye umuti, afitemo n’iyo nzitiramibu.
Ahafatwa nk’indiri y’imibu
Aho harimo aho abantu bari kubaka, ibihuru bikikije amazu, aharetse amazi, mu bimene by’amacupa n’ibicuma, mu miyoboro y’amazi n’ahandi.
Minisitiri Sabin yavuze ko aha hantu hateje inkeke kuko hororokera imibu myinshi. Yagize ati “Niyo kaba agafuniko k’icupa! Waruzi ko muri kariya gafuniko k’icupa, iri tunywesha ibinyobwa bitandukanye, gashobora kujyamo imibu ibihumbi bibiri! Ibaze noneho ahantu hari amazi menshi!”
Ingamba mu kurandura malaliya
Zimwe mu ngamba Minisiteri y’ubuzima yashyizemo imbaraga mu kurandura Malaria harimo:
Gutera imiti yica imibu itera iyi ndwara mu nzu
Kurara mu nzitiramibu zikoranye umuti
Gusenya aho imibu yororokera harimo gutema ibihuru bikikije aho abantu batuye, gusiba ibinogo birekamo amazi ndetse no kuvanaho ibintu byose bishobora kurekamo amazi.
Malaria ni indwara yo kwitondera by’umwihariko mu gufata imiti
Nubwo Malaria ari indwara ivurwa igakira, kuyivuza nabi bishobora kuganisha ku burwa bukomeye bwaganisha no ku rupfu, ibi bikaba bishobora kubaho mu minsi itatu gusa umuntu afashwe n’iyi ndwara.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzima yavuze ko Malaria ari indwara ivurwa igakira ndetse ko mu Rwanda hari imiti ivura iyi ndwara. Cyakora ngo gukoresha nabi iyi miti bishobora gutuma itakaza ubushobozi bwayo mu kuvura iyi ndwara.
Dr. Sabin yibukije abaturarwanda ko mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso bya Malaria nko kugira umunaniro mwinshi, kubabara umutwe, kubababara mu ngingo no gucibwamo rimwe na rimwe, yajya agana umujyanama w’ubuzima akamusuzuma, aho ikyo bayimusanzemo bihutira kumuha imiti.
Minisiteri y’ubuzima kandi ngo yazanye indi miti yunganira iyarisanzwe. Dr. Sabin yagize ati “Dufite imiti mishya twazanye yo kunganira iyo ngiyo isanzwe, kugira ngo hataza kuba ubudahangarwa ku miti twavuzaga.”
INKURU YA KAYITESI Ange