Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, umwe mu bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko atiyumvisha uburyo umuntu yabaho nta musarani, biturutse ku mananiza y’inzego z’ibanze, akaba yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukuraho amananiza bashyira ku baturage igihe bashaka kubaka imisarani.
Senateri Ntawukuriryayo ati “Ese umuntu w’umunyarwanda ubundi abaho atagira umusarane kubera iki? Ese umusarane wemewe mu Rwanda ufite ibihe bipimo? ni umusarane w’ibati rishyashya, ukinze, utinze, uhomye. Ariko iyo ubiganiriye n’inzego z’ibanze usanga bavuga ngo umuntu udafite umusarane w’ibati ngo ntabwo ari umusarane.”
Yakomeje avuga ko kuba hari abaturage batagira ubwiherero, ari kimwe mu bituma abaturage bamwe bahora kwa muganga bivuza indwara ziterwa n’umwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko ikibazo cy’isuku idahagije n’abaturage badafite ubwiherero hari aho usanga giterwa n’imyumvire ya bamwe.
Nyuma yo kumva igitekerezo cya Senateri Ntawukuriryayo, umuringanews.com wegereye abaturage bo mu duce tunyuranye two hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, dusanga abenshi intero ari imwe, bati ” Senateri yamenye akarengane kacu, umuntu arasiragira asaba icyangombwa cyo kubaka umusarani, amezi agashira, nta gisubizo”.
Abaturage banyuranye bakaba babona iki gitekerezo cya Senateri Ntawukuriryayo ari ingenzi cyane mu buzima bw’abaturage, kuko benshi barenganwa bakimwa uburenganzira bwo kubaka imisarani, nyamara hari abazamura amazu hafi yabo yanateza n’impanuka ariko bo bakabangamirwa bimwa uburenganzira bwo kwiherera biboroheye, kuko iyo umuntu akeneye umusarani bisaba kujya mu baturanyi.
TETA Sandra