Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeli 2022, bidasubirwaho Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya rwemeje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Byagaragajwe ko Ruto yabonye amajwi 50.4%, mu gihe Odinga ari 48.8%.
Ubu bujurire bwatanzwe nyuma y’aho Odinga n’ihuriro rye Azimio la Umoja, bavugaga ko habayemo uburiganya mu kubara amajwi, bityo ko amajwi yatangajwe atandukanye n’ukuri kw’ibyatowe.
Umwanzuro w’intsinzi ya Ruto wasomwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutesha agaciro ibirego byashinjwaga Komisiyo y’Amatora.
Kimwe mu byatizaga umurindi ibirego bya Odinga, ni uburyo abakomiseri bane muri barindwi ba Komisiyo y’Amatora nabo bagaragaje ko ibyatangajwe na Perezida Komisiyo Wafula Chebukati batabyemera.
Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko uretse kuvuga ko batemera ibyavuye mu matora, nta bimenyetso bafite bigaragaza ko habayemo uburiganya dore ko ngo mu gihe cyose amajwi yabarurwaga babaga bahari.
William Ruto w’imyaka 55 ni ku nshuro ya mbere yari yiyamamaje, akaba abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya nyuma y’uko icyo gihugu kibonye ubwigenge. Agiye gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka icumi abereye Visi Perezida nubwo muri manda ya nyuma batacanaga uwaka.
TUYISIME Eric