Karongi: Ruswa iratungwa agatoki mu kutishyurwa imitungo yabo


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, intara y’Iburengerazuba, barinubira kuba bararangirijwe imanza z’imitungo yabo mu nkiko Gacaca yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko abari bashinzwe kwishyuza harimo n’abayobozi bakayirira ntibishyurwe aho bagejeje ikibazo ntibarenganurwe ahubwo umuyobozi ubyinjiyemo nawe agacika intege zo kubikurikirana, ari nayo mpamvu babashinja ruswa.

Aba baturage batangaza ko bake bishyuwe nabo batarengerejwe 1/10 cy’ayo bagomba guhabwa, kandi abagomba kwishyura barayatanze yose n’aho bibaye ngombwa imitungo yabo yaratezwaga cyamunara.

Iki akaba ari ikibazo kimaze igihe, yaba ukwishyura ibyangijwe cyangwa gutanga indishyi bisa n’ibyananiranye muri aka karere ka Karongi hagendewe ku buhamya bunyuranye bwatanzwe n’abafite iki kibazo, nyuma y’imyaka igera kuri 7 Inkiko Gacaca zarasoje akazi ariko bakemeza ko icyibyihishe inyuma ari ruswa.

Abatarishyuwe imitungo yabo  bibaza iherezo ry’iki kibazo

Itegeko ngenga ryo ku wa 30 Kanama 1996 ryerekeye ikurikiranwa ry’ibyaha bigize icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’italiki ya 1 Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 ryahaga abahohotewe uburenganzira bwo kuregera indishyi. Ibi byatumye mu manza zigera ku bihumbi bine, hagenwa indishyi, Leta y’u Rwanda nk’umufatanyacyaha nayo yagombaga gufatanya kwishyura n’abakatiwe.

Ati “Ubu butabera bwaheze mu mpapuro, kugeza ubu benshi tuziryamanye nk’amateka gusa, n’aho byakemuwe abayobozi bariririye”. Ibi bivugwa n’umukecuru wacitse ku icumu Mukaremera Madalina ubarizwa mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, mu ntara y’Iburengerazuba.

Mukaremera akomeza agira ati ” Ari imitungo yanjye yangijwe, ari iy’aho nkomoka ndetse n’iy’abana b’imfubyi nareze bagera kuri 4, sinigeze nishyurwa uko bikwiriye, nahawe udufaranga duke tutagera no kuri 1/10 y’ayo bagombaga kunyishyura, kuko imitungo yanjye bwite ndetse n’iy’iwacu yangijwe yari ifite agaciro kagera kuri miliyoni 25, ariko nta na miliyoni 2 nishyuwe, yiririwe n’abayobozi yaba abo mu mudugudu, mu kagali ndetse no ku murenge, yemwe habayeho no kwitabaza abahesha b’inkiko b’umwuga nabo baririra. Ikibabaje ni uko abo bose batuririye imitungo bidegembya ndetse hari n’abakiri mu kazi, twe ibibazo byaraturenze”.

Mukaremera yemeza ko kutishyurwa kwabo inzego zose z’ubuyobozi zibifitemo uruhare kuko uwo baregeraga yahabwaga ruswa agacika intege zo kubikurikirana, yaba ku rwego rw’akagali, yaba umurenge ndetse n’akarere,  kuko ntaho atagejeje ikibazo cye, ariko nta gisubizo gifatika yahawe.

Yashimangiye ko mu karere ka Karongi bafite umwihariko kuko ba mudugudu babo abenshi muri bo babaririye amafaranga bari bishyuwe, ariko baricecekeye nk’aho nta cyaha bakoze ndetse n’ababakuriye ntibabaryoza ibyo bakoze, ariyo mpamvu izingiro ry’iki kibazo ari ruswa.

Nyirangamije Esther, ukomoka mu murenge wa Bisesero, mu karere ka Karongi, ubu akaba acumbikiwe mu mudugudu uherereye i Kayenzi, mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi we yatangaje ko ibyo kwishyurwa ibye yangirijwe byabaye nk’indoto.

Ati “Njye imitungo yanjye yangijwe ntigira ingano, ariko ubuyobozi bwari bushinzwe kwishyuza imitungo yangijwe barishyuje amafaranga barayahabwa baririra n’utangiye kubakurikirana bakamuha ikimucecekesha aricyo ruswa, ariko buri munsi bakazajya bahora bansiragiza bambwira ko abanyangirije batarishyura, ariko imiryango yabo ikambwira ko yamaze kwishyura. Ubu ncumbitse mu nzu yenda kungwaho, kandi abandiriye imitungo bigaramiye ndetse bamwe bakiri mu buyobozi”.

Undi utarashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, yavuze ko ibyamubayeho ari agahomamunwa, ngo ariko ikibyihishe inyuma ni ruswa hagati ya komite y’inteko y’umutungo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Abenshi mu bangije imitungo yanjye ndetse n’umuryango wanjye ntibishoboye, ariko ababonetse mu bishoboye ndetse harimo n’uwahoze ari Burugumesitiri wa komini Gitesi ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, bamutereje cyamunara, nsaba ubuyobozi bw’umurenge kumfasha amafaranga ye agafatirwa nkabanza nkishyurwa, birakorwa, ariko uwari perezida w’inteko y’imutungo muri Gacaca, sinzi uko yabigenje, amafaranga akurwa muri Banki, barayagabana n’abo bari bafatanyije amanyanga, njye mburiramo gutyo”.

Uyu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yakomeje ashimangira ko kutishyurwa ibyabo abona ari akarengane gakomeye cyane kakuruwe na ruswa, ikindi ngo ikibazo cye yakivuze ahantu hanyuranye kugeza mu karere, ariko ntikitaweho, ngo keretse niba ari perezida Kagame uzakibakemurira.

Abandi ni abakomoka mu muryango wa Nyakwigendera Mugonero, batuye mu mudugudu wa Kibuye, akagali ka Kibuye, umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, bo batangaje ko nta byinshi bafite bavuga, bemeje ko kwishyuza imitungo y’iwabo babiretse kuko babonye ari uguta igihe ndetse no kugirana ibibazo n’abayobozi cyane ko benshi muri bo bagiye baryaho.

Bemeje ko bari babariwe kwishyurwa asaga miliyoni 10 ariko nta na miliyoni imwe bigeze bishyurwa.

Abafunguwe ndetse n’abafite ababo bagifunze bibaza iherezo ryo kwishyuzwa inshuro nyinshi

Umuryango wa Karara, uwahoze ari Burugumesitiri wa komini Gitesi ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, watangaje ko ufite ikibazo kibakomereye kuko imitungo yabo hafi ya yose yagiye itezwa cyamunara mu rwego rwo kurangiza imanza z’imitungo yabo mu nkiko Gacaca yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko batungurwa no kumva ndetse no kubona bakurikiranwa mu buryo budashira bababwira ko batigeze bishyura, kandi bazi neza ko amafaranga bari baciwe bayishyuye binyuze mu guteza imitungo yabo cyamunara.

Si umuryango wa Karara gusa ufite iki kibazo cyo gukomeza kwishyuzwa hagamijwe kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuko Ndindabo nawe utuye mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi wafunguwe nyuma y’imyaka 17 yamaze muri gereza, yemeje ko akomeje kwishyuzwa imitungo kandi umuryango we mu gihe yarafunze miliyoni 3 yari yaciwe yose yarishyuwe.

Ati ” Nibaza uko iki kibazo kizakemuka, njye nkomeje gukurikiranwa banyishyuza imitungo ndetse n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi duhuye wese yihutira kumbaza impamvu nanze kubishyura, ariko nkagerageza kubasobanurira ko amafaranga yose bari barantegetse kwishyura umuryango wanjye wayegeranyije bakishyura, kuko amafaranga yose yagejejwe kuri komite y’inteko y’imutungo muri Gacaca. Iki ni ikibazo kinkomereye nagerageje kubaza ubuyobozi bunyuranye ariko nta gisubizo gifatika bampa, ubu ndigushaka uko nagera ku muvunyi kuko ntibyumvikana ukuntu naba narishyuye, amafaranga ntagere ku bo yagenewe kandi ubuyobozi negereye nabwo ntibuhe agaciro iki kibazo”.

Ubuyobozi bwemeza ko iki kibazo cyashinze imizi bagiye kugihagurukira

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ashimangira ko iki kibazo agiye kugihagurukira

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine we yatangaje ko akiri umuyobozi ku rwego rw’umurenge ibi bibazo byari bihari cyane, aho yanemeje ko we ubwe akiri umunyamabanga nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize Karongi hari abo yatanze mu nzego z’ubutabera.

Uyu muyobozi yasabye kurangirwa ahantu hanyuranye hakiri iki kibazo ndetse n’abagifite, kugira ngo abikurikiranire hafi ndetse ibishoboka bikemuke, ngo ariko nawe azi neza ko abayobozi bamwe na bamwe bishyuzaga amafaranga bakayitwarira hagati yabo aho kuyaha abo yagenewe.

Ati “Ndabasabye, mumpe umwanya, nshake amakuru nyayo, mbikurikirane ndetse abafite imitungo babigizemo uruhare, imitungo yabo ibe yatezwa cyamunara ariko ibibazo bikemuke. Najye nkiri gitifu w’umurenge wa Rubengera ndabizi pe hari abayobozi bishyuzaga ariko bakayirira, ariko narabirwanyaga ndetse nakoraga n’uko nshoboye uwo menye nkamutanga bakamufunga, nawe agatanga abo bafatanyije”.

 Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, yari yatangaje ko ikibazo cyo kutishyura imitungo kiri kuganirwaho 

Mu mpera z’umwaka wa 2016,  Ubwo yavuganaga n’igitangazamakuru www.Justiceinfo.net, kuri iki kibazo cyo kutishyura imitungo ku bararangirijwe imanza z’imitungo yabo mu nkiko Gacaca yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,   Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston, yasobanuye ko iki kibazo gikomeye ariko gikomeje kuganirwaho mu bushishozi.

Iki gisubizo cyatanzwe mu mwaka wa 2016 nanubu mu mwaka wa 2023 nyuma y’imyaka 7, abatarishyurwa imitungo yabo bo mu karere ka Karongi intero ni imwe bati “Kugeza ryari ? Wagira ngo ubuyobozi bwananiwe gukemura iki kibazo!”

Twabibutsa ko Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004, zigamije gufasha kumenya ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n’ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’abanyarwanda bwo mu kwicyemurira ibibazo, zasoje akazi kazo tariki 18 Kamena 2012.

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment