Imitungo y’umuhungu wa Perezida ikomeje gufatirwa no gutezwa cyamunara


Imitungo  irimo ubwato bunini bugezweho ndetse n’inyubako ebyir by’umuhungu wa Perezida akaba nawe akaba vsi perezida wa Guinée équatoriale, Teodorin Nguema Obiang Mangue izatezwa cyamunara aho yafatiriwe muri Afurika y’Epfo, kugira ngo hishyurwe umunyemari wamureze avuga ko yamukoreye iyicarubozo.

Mu mitungo y’uyu muhungu wa Perezida wa Guinée équatoriale izatezwa cyamunara Umunyemari Daniel Janse van Rensburg wareze Teodorin, avuga ko ikirego cyatangiye mu 2016 gusa uko atsinze, uwo muhungu wa Perezida agahita atanga ubujurire.

Janse yavuze ko byatangiye mu myaka icumi ishize ubwo Gabriel Angabi wahoze ari Meya w’Umujyi wa Malabo, yamuhamagaraga ngo bafatanye gutangiza sosiyete y’indege itwara abantu.

Mu 2013 Angabi yisubiyeho, abwira Janse ko yahinduye gahunda bityo ashaka gusubirana amafaranga yari yashoyemo.

Angabi ngo yifashishije Teodorin wari Minisitiri w’Umutekano, batwara Janse bamufungira muri gereza, bamukorera itotezwa.

Muri iyo gereza Janse go yamazemo imyaka ibiri ku mabwiriza ya Teodorin, ari nayo mpamvu yatanze ikirego ashinja uwo muhungu wa Perezida wari Minisitiri aho kurega Angabi.

Janse avuga ko gereza yafungiwemo mu Mujyi wa Malabo yari mbi cyane, irimo ubucucike bukabije kandi abafungiwemo bafatwa nabi. Yananditse igitabo cy’ubuzima yabayemo muri iyo gereza, aho agaragaza ko nta burenganzira bwa muntu bwubahirizwa dore ko ngo yanahuriyemo n’umwana w’imyaka 11 washinjwaga kwiba umwembe.

Nyuma yo gufungurwa, Janse yasubiye muri Afurika y’Epfo ari naho yahise atangira ikirego. Byitezwe ko umwanzuro w’urukiko kuri iyi nshuro ushobora gushyirwa mu bikorwa, Janse akishyurwa impozamarira.

Teodorin w’imyaka 54 amaze iminsi akurikiranywe no mu bindi bihugu bitandukanye azira kwigwizaho imitungo, aho yaburanye ndetse imitungo ye igafatirwa mu bihugu nk’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, u Bwongereza n’ahandi.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Frida


IZINDI NKURU

Leave a Comment