Imikorere mibi no kutubahiriza inshingano bivugwa kuri Royal Express bishobora kuyifungisha imiryango


Kampani Royal Express ya Nilla Muneza ishobora gufunga imiryango kuko yananiwe kuzuza inshingano zo gutwara abagenzi mu duce tw’Umujyi wa Kigali yari yahawe.

Iterambere ry’igihugu rishingira ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye bizamura imibereho y’abaturage. Ni muri urwo rwego hafashwe ingamba zo gukuraho Minubus zatwaraga abagenzi mu mujyi wa Kigali, bityo imwe mu mihanda ikaza gufatwa na Kampani Royal Express, ikindi gice gifatwa na KBS, igisigaye gihabwa Jali Transport.

Amakuru yitangirwa n’abagenzi batega imodoka za Royal Express isaha ku isaha binubira imikorere y’iyi Kampani.

Iyi mikorere mibi ivugwa n’abagenzi bo mu duce tunyuranye aho Royal Express ikorera, aho twagiye dusanga abaturage babuze uko bajya ku kazi, muri Gare Nyabugogo nabwo umurongo ari wose ku bategereje Royal Express ndetse bumiwe babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Nibwo twahaye ubutumwa bugufi kuri terefone inshuro zigera kuri eshatu nyiri Kampani Royal Express ariwe Nilla Muneza kugira ngo agire icyo adutangariza ku mikorere mibi ivugwaho Kampani ye, aho abagenzi batahgaza ko imodoka ze ari nke ndetse n’izihari zikaba zishaje ndetse bikaba bivugwa ko hari uduce iyi Kampani yatangiye kujyenda yakwa igahabwa indi Kampani.

Muneza Nilla yadusubije ko ari ahantu tutabadha kumvikana, ikindi gihe aduha umunsi ukurikiyeho birangira ku nshuro ya gatatu atwihoreye.

Amakuru twahawe na bamwe mu bakora muri Kampani Royal Express batashatse ko amazina yabo twayatangaza kubera umutekano wabo, bagize bati “Boss wacu Nilla nta modoka zihagije afite kuko byatumye RURA itwambura imihanda imwe n’imwe. Ikindi hari imodoka zishaje ubu zapfuye noneho zikaba zitabona izizisimbura”.

Andi makuru ava ahizewe akagera ku kinyamakuru umuringanews.com, arahamya ko RURA iri gukurikira imikorere igawa n’abagenzi ya Kampani Royal Express kuko yananiwe kuzuza inshingano kandi ntiyasubiza ibyangombwa yahawe na RURA.

Twagerageje gushaka abo muri RURA ntitwabasha kubabona. Iyi nkuru tukaba tubizeza gukomeza kuyikurikirana tukazabagezaho niba Royal Express izakomeza akazi cyangwa izamburwa imihanda yari yaratsindiye mu isoko ryo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

 

 

 

ubwanditsi: www.umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment