Icyunamo cyashojwe hanibukwa abanyapolitiki bishwe mu 1994


Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Mata 2019, Umuyobozi wa SENA, Hon. Bernard Makuza n’abandi banyacyubahiro batandukanye basoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,banashyira indabo ku mva zishyinguwemo abanyapolitiki n’abandi banyarwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Umuyobozi wa SENA. Honorable Makuza ashyira inda ku mva y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi n’abanyapolitiki 12 bazize ibitekerezo byabo
Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson nawe yari yitabiriye iyi gahunda

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero hashyinguye ibihumbi bisaga14,000 by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo bitahuzaga n’ibya leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Urutonde rw’abanyapolitiki bashyiguwe ku Rwibutso rwa Rebero:

Landouard Ndasingwa (PL),

Charles Kayiranga (PL),

Jean de la Croix Rutaremara (PL),

Augustin Rwayitare (PL),

Aloys Niyoyita (PL),

Venantie Kabageni (PL),

Andre Kameya (PL),

Frederic Nzamurambaho (PSD),

Felicien Ngango (PSD),

Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD),

Faustin Rucogoza (MDR),

Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment