Icyo polisi yasabye abanyatubari n’insengero


Polisi y’u Rwanda yasabye abafite insengero, utubyiniro n’utubari gufasha ababagana kwishimira iminsi mikuru ariko birinda kubangamira abaturanyi babo bakoresheje amajwi asakuza.

Urusaku ni ikintu cyose kivuze cyane mu buryo burenze cyangwa kikavuzwa mu buryo bushobora kubangamira ituze n’umutekano by’abumva ayo majwi arenze urugero bitewe n’umwanya amaze n’ibyayakoreshejwemo byatumye biteza urusaku bikaba byabangamira abantu.

Polisi yasabye abayobozi b’insengero, utubyiniro, utubari n’ahandi hose hakorerwa imyidagaduro kwirinda kuvuza ibyuma ndangururamajwi mu buryo bushobora kubangamira abaturanyi babo.

Mu Rwanda, itegeko rivuga ko urusaku ruba rwinshi igihe rurengeje igipimo fatizo cya 80 db (decibel), icyo gihe ruba rubangamira abarwumva nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije(REMA).

Ibikorwa byo kwishima no kwidagadura bigomba gukorwa mu buryo butabangamira abandi. Urusaku rushobora kubuza bamwe kwishimira iminsi mikuru uko bikwiye kuko hari abakenera ituze n’amahoro mu byo bakora.

Akenshi urusaku usanga rugira ingaruka zitandukanye ku bantu, aho usanga udakora neza ibyo yari arimo kuko ubwonko buba burangajwe n’ayo majwi atandukanye, kutumva neza ibyo arimo, kudasinzira igihe aryamye n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hose mu gihugu nk’ibisanzwe, mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro, haba hari ibitaramo binyuranye, byaba ibyo kwidagadura ndetse n’ibihimbaza Imana bityo ugasanga hari abacuranga bakarenza urugero bagateza urusaku.

Yagize ati “Birakwiye ko abantu bishima bakidagadura bishimira ko basoje umwaka amahoro, ariko nanone tugasaba abantu kuzabikora (ibitaramo) mu ituze badahungabanyije umudendezo w’abandi.”

CP Kabera yavuze ko nubwo urusaku nta rupfu ruteza, ariko rushobora kubangamira abantu haba mu buryo bw’imikorere y’umubiri n’ubwonko, agasanga abantu batagomba kubuza abandi uburenganzira bwabo bababuza gusinzira cyangwa gukora ibindi bikorwa byabo batuje.

Yasoje ashimangira ko Polisi yifuriza abaturarwanda bose kwizihiza iminsi mikuru mu ituze no mu mutekano buri wese yirinda icyahungabanya umutekano wa mugenzi we.

Itegeko rigenga ibidukikije N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 53 ivuga ku rusaku rurengeje ibipimo. Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment