Ibigo bitwara abagenzi birashinjwa uruhare mu mpanuka


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2019, nibwo habaye amahugurwa y’umunsi umwe y’abayobozi b’ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi, aya mahugurwa bayahawe na Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere “RURA”, muri aya mahugurwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, akaba yemeje ko ubugenzuzi icyo kigo cyakoze bugaragaza ko imiterere y’imodoka n’imikorere y’abakozi bitera impanuka ku gipimo kirenga 90%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba  Katabarwa yemeza ko imiterere y’imodoka n’imikorere y’abakozi y’ibigo bitwara abagenzi bigira uruhare mu mpanuka 

Yagize ati “Ibibazo by’impanuka dukunda kugira usanga uruhare runini ari abashoferi babigizemo uruhare. Ntabwo ari bo ntera ibuye cyane, natwe twakagombye gufata ingamba zituma ya myumvire yabo ihinduka”.

Katabarwa yavuze ko impanuka zimwe ziterwa n’uko abashoferi baba bakoze igihe kinini n’abahawe ikiruhuko ntibagikoreshe uko bikwiye.

Umuyobozi w’ihuriro ryibigo bitwara abagenzi, Mwunguzi Théoneste, yavuze ko abashoferi bahabwa ikiruhuko ahubwo bagikoresha nabi, ugihawe ntaruhuke akigira mu bindi. Ati “Dusabwa kongera ubukangurambaga ngo turebe ko twahindura imyumvire yabo, umushoferi uhawe umwanya aruhuke uko bikwiye.”

Mwunguzi Theoneste umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo bitwara abagenzi yemeza ko ntako batagira ahubwo abashoferi bakoresha nabi ikiruhuko bahabwa
Abayobozi b’ibigo bimnyuranye bitwara abagenzi mu mahugurwa

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Namuhoranye Felix, yabwiye abayobora ibigo bitwara abagenzi ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa, igihe cyose umushoferi yirinze imyitwarire imushyira mu kaga n’abo atwaye.

Muri iyo myitwarire yavuzemo gutwarira ibinyabiziga ku muvuduko ukabije, kwangiza ikoranabuhanga rigabanya umuvuduko, gutwara basinze cyangwa bavugira kuri telefone, gutwara imodoka itujuje ubuziranenge, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati “Ikibazo bafite ni uko bashaka kubona amafaranga menshi mu byo bakora ariko ntabwo amafaranga menshi akwiye kuboneka utwaye ubuzima bw’abantu. Amafaranga urwana nayo utwaye ubuzima bw’abantu nta gaciro agifite”.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment