Ibiganiro byabereye i Burundi byitezweho iki ku mubano w’u Rwanda na Congo


Inama yabereye i Bujumbura none tariki 4 Gshyantare 2023, yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC harimo Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Kenya, uwa RDC, Intumwa y’uwa Sudani y’Epfo hamwe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatumije iyi inama idasanzwe, yafatiwemo imyanzuro inyuranye ndetse yitezweho kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na DRC haramutse nta gihindutse ndetse ukanazana n’amahoro mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.

Umwe mu myanzuro yafatiwemo harimo no gusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhosha umwuka mubi, ahubwo bikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.

Ni mu gihe imitwe yose irwanira muri Congo yasabwe gushyira intwaro hasi, ahubwo ikajya mu nzira z’ibiganiro.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagejejweho Raporo y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uyu muryango zishinzwe gutabara aho rukomeye, igaragaza uko ibintu bihagaze mu Burasirazuba bwa RDC.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Itangazo ry’imyanzuro rigira riti “Abakuru b’ibihugu bemeje ko impande zose zihagarika imirwano.”

Ikindi ni uko “imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu isubira mu bihugu byayo, kandi bategetse abagaba bakuru b’ingabo guhura mu gihe kitarenze icyumweru bakagena uburyo bukwiriye bwo kohereza ingabo.”

Bananzuye ko gahunda yo kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo igomba gukurikirwa n’ibiganiro kandi mu gihe hari ibyemejwe bitubahirijwe, Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Burundi, akabimenyeshwa kugira ngo abifateho umwanzuro agishije inama bagenzi be.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe korohereza ingabo zo muri Uganda na Sudani y’Epfo zizoherezwa mu gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kubera ko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, ingabo zizakorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru hanyuma u Burundi bwahawe muri Kivu y’Epfo.

Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.

 

 

INKURU YANDITSWE NA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment