Gisagara: Imvura idasanzwe yangije byinshi inatwara ubuzima bw’umuntu


Imvura y’amahindu yatangiye kugwa ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ahagana saa cyenda ivanze n’umuyaga ndetse irimo imirabyo n’inkuba, mu karere ka Gisagara yangije byinshi ndetse itwara n’ubuzima bw’umuntu.

Kugeza ubu mu murenge wa Save imitungo y’abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n’imyaka itandukanye yo mu mirima ku buso bwa hegitari 60.

Umuntu byahitanye ni umugore inkuba yakubitiye mu mudugudu wa Musekera, mu kagari ka Zivu. Uwo mugore wari ufite umwana umwe anatwite inkuba yamukubise ari mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yatangaje ko habaye ubutabazi bw’ibanze ku miryango yagizweho ingaruka n’ibyo biza.

Ati “Ku bufatanye n’izindi nzego turi guhumuriza imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo biza kandi turi gushakira abasanyewe aho bacumbika n’ibikorsho by’ibanze.”

Yijeje abasenyewe n’iyo mvura n’abafite imitungo yangiritse ko bazagobokwa nk’uko bisanzwe bikorwa.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment