Impinduka zitunguranye muri MTN Iwacu Muzika Festival


Amakuru aturuka mu bashinzwe gutegura ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, EAP (East African Promoters), avuga ko n’ubwo hari ubwumvikane bwa mbere n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo gusana ikibuga nyuma y’igitaramo, ibintu byaje guhinduka mu isuzuma ryabaye mu cyumweru gishize.

Batunguwe no gusanga ibikorwa byo gusana iki kibuga byaratangiye mbere y’igihe, bituma bahita bafata icyemezo cyo kutakihagirira igitaramo, kuko nta handi hahari hari huzuye ibisabwa ngo cyimurirwe mu karere kamwe.

Mu gushaka igisubizo kirambye kandi kidatuma ibikorwa bihungabana, EAP yahisemo kwimurira igitaramo mu Karere ka Muhanga, aho kizabera kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, umunsi nyirizina cyagombaga kubera i Rusizi.

Ibi bihinduye gahunda y’uru rugendo rw’ibitaramo byatangiye mu turere nka Musanze, Gicumbi, Ngoma, Nyagatare na Huye, bikazakomereza i Muhanga mbere yo gusozwa n’igitaramo cya nyuma i Rubavu, nk’uko bisanzwe.

MTN Iwacu Muzika Festival 2025, kimwe mu bitaramo bikomeye mu gihugu, iri kwitabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo King James, Bull Dogg, Riderman, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Ariel Wayz, na Kivumbi King, bafasha kwambutsa ubutumwa bw’umuco, ubusabane no kureshya n’urubyiruko binyuze mu buhanzi.

Nubwo abatuye Rusizi bagaragaje akababaro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumva ayo makuru, abayobozi ba EAP bavuga ko bazashaka uko bazasubira muri kariya karere mu yindi gahunda iri imbere.

 

 

 

 

 

INKURU YA UMWIZA Alice wimenyereza itangazamakakuru


IZINDI NKURU

Leave a Comment