Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahishuye amakuru mashya ku buryo Kazungu Denis yemereye ubugenzacyaha ko yishemo abakobwa batandukanye akabashyingura mu gikoni cy’inzu yakodeshaga mu mudugudu wa Gashiriki, akagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. RIB yashyize ahagaragara amakuru y’ibanze ku wa Kabiri, ariko kuri uyu wa Gatatu yahishuriye itangazamakuru ko Kazungu yatangiye gukurikiranwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, aho yanafashwe akongera kurekurwa kubera ko nta bimenyetso bifatika byabonekaga. Icyo gihe yafashwe bwa mbere akekwaho gukora ubujura, gufata ku ngufu, no gushyira igitutu ku bantu ariko arekurwa…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zicukumbuye
Gisagara-Mugombwa: Zimwe mu mpamvu muzi zishora urubyiruko mu biyobyabwenge
Mugombwa umwe mu mirenge igize akarere ka Gisagara ubushakashatsi bwerekanye ko kari ku mwanya wa gatatu mu kugira abakoresha ibiyobyabwenge benshi biganjemo urubyiruko, rwo rukaba rugaragaza impamvu nyamukuru irushora mu biyobyabwenge, nubwo rwemeza ko rubikora ruzi ingaruka zabyo. Ukigera mu isantire ya Mugombwa, uhabona Paruwase, ibigo by’amashuri, ikigo nderabuzima ibi byose bikikijwe n’utubari, butike hafi y’aho hakaba haherereye inkambi ya Mugombwa. Uhasanga urujya n’uruza rw’abantu muri bo higanjemo urubyiruko rutanatinya gutangaza ko rukoresha ibiyobyabwenge. Bamwe bati “Ibibazo biba byaraturenze”, abandi bati “Ubuyobozi nabwo buba bwarangaye”. Urubyiruko ruti: “Tubinywa tutabikunze” Ubwo…
SOMA INKURUMusanze: Abaturage baratunga urutoki intandaro y’umutekano mucye wa hato na hato
Abaturage bo mu mirenge ya Gataraga, Shingiro na Busogo mu karere ka Musanze, bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari twaho, ziri mu bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bikabakururira umutekano mucye. Bakifuza ko inzego bireba zarushaho gukaza ingamba mu gutahura aho izo nzoga zengerwa no guhana abagira uruhare mu kuzikwirakwiza. Abaturage basabwa gushyira imbaraga mu gutanga amakuru afasha gukumira ikibazo cy’ubusinzi Zimwe mu nzoga aba baturage bavuga ko zibazengereje zirimo iyitwa Akamashu, Nzogejo, Muriture, Sinkarabe n’izindi. Ngo usanga hari abagabo cyangwa abagore bazinywa zikabasindisha ku rwego rurenze, bagatezuka ku nshingano zo…
SOMA INKURURwanda: Kugabanya igwingira ry’abana bikomeje kuba ihurizo, Leta iti “Twafashe ingamba”
Ikibazo cy’igwingira ry’abana mu Rwanda kimaze igihe kivugwaho ndetse hagashyirwaho n’ingamba zo kukirwanya ariko kigakomeza kugaragara. Hari n’uduce kirushaho kwiyongera, nk’uko ubushakashatsi bwa gatandatu ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage “RDHS” bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Abaturage bagaragaza impamvu zibitera, ubuyobozi na bwo bugatangaza ingamba nshya. Igwingira mu bana rigaragara hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze, akarere kazwiho kweza cyane ibiribwa binyuranye ariko kakaba kamwe mu turere 5 igwingira mu bana ryiyongera aho kugabanuka, ababyeyi banyuranye bahuriza ku mpamvu zigwingiza abana. Mukanyandekwe Christine, ateruye umwana…
SOMA INKURUGakiriro-Kigali: Ibintu bikomeje guhindura isura
Nyuma y’inkongi z’umuriro zakomeje kwibasira mu Gakiriro ka Gisozi, bamwe mu bacururizagamo bararira ayo kwarika nyuma y’aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufunze imiryango y’amaduka 130. Bamwe muri aba bacuruzi bari mu makoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi arimo ADARWA, COPCOM ndetse n’Umukindo na APARWA, batangaje ko babangamiwe cyane n’uburyo ubuyobozi bwabafungiye amaduka mu buryo butunguranye bubabwira ko ari mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro. Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabafungiye amaduka nyuma y’aho mu minsi ishize hari agace gaherereye haruguru y’aho bakorera kafashwe n’inkongi ndetse umuntu umwe…
SOMA INKURUMadamu Jeannette Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi anahumuriza abahuye n’ibiza
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n’ibiza bo mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha, anasura abana bo mu irerero bazanye n’ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y’uwagize ibyago. Natwe nk’ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk’uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe”. Yabashimiye ko bakomeje kwihangana…
SOMA INKURUUmuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi ukomeje gushinjwa uburyarya
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) ni umwe mu baterankunga ba gahunda yatangijwe mu 2019 yo kohereza mu Rwanda abimukira baheze muri Libya bashaka kujya i Burayi, bakisanga mu maboko y’abagizi ba nabi ariko Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yawushinjije uburyarya bushingiye ku kuba unenga ubufatanye u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza bwo kurwoherezamo abimukira nyamara wo hari andi masezerano rufitanye narwo. Kuva gahunda yatangira, abasaga 1500 bamaze kunyuzwa i Gashora, mu gihe abagera ku gihumbi babonye ibihugu bibaha ubuhungiro. Nubwo bimeze gutyo, mu barwanya iyoherezwa mu Rwanda ry’abimukira bavuye mu Bwongereza…
SOMA INKURUSex crimes: What will it take to end the vice?
To curb sexual violence, the Rwandan government and justice system introduced a new development of publicly publishing the names of all individuals convicted of rape or defilement. This was not only intended to strengthen but also to supplement the current policies and measures in place. However, despite various measures put in place to combat such crimes, there has been an increase in the number of people committing sexual offenses, according to the sex offender registry published by the National Public Prosecution Authority (NPPA). The first registry was released in October…
SOMA INKURULe soulèvement du ghetto de Varsovie, l’acte de résistance désespéré des juifs polonais
C’est un des événements les plus connus de la Seconde Guerre mondiale. Le 19 avril 1943, une poignée de combattants juifs se révoltent contre la barbarie nazie qui, depuis juillet 1942, a méthodiquement entrepris la déportation et l’extermination des 400 000 juifs entassés dans le ghetto de Varsovie. Trois semaines après cette insurrection finale, il ne reste plus rien du ghetto et de ses habitants. Seuls 40 survivants sont parvenus à s’enfuir par les égouts de la ville. “Nous ne voulons pas sauver notre vie. Personne ne sortira vivant d’ici.…
SOMA INKURU“Je retire ma fille de l’école” : la colère gronde en Iran face aux empoisonnements
En Iran, plusieurs établissements scolaires de jeunes filles ont été ciblés ce week-end et lundi par des intoxications au gaz. Des parents d’élèves ont manifesté, à Téhéran notamment. La colère se répand pour demander des comptes aux autorités et certains envisagent de ne plus envoyer leurs enfants à l’école. “Je retire ma fille de l’école jusqu’à nouvel ordre”. Pour ce père de famille à Téhéran, les nouveaux cas d’empoisonnement d’écolières iraniennes ce week-end, ont été ceux de trop. Sur les réseaux sociaux, il dit ne plus faire confiance au personnel scolaire. “L’enseignante…
SOMA INKURU