Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, Dr Emile Bienvenu, yatangaje ko mu byihutirwa mu nshingano yahawe harimo gutegura ibikorwa bisabwa ngo gahunda yo gukora inkingo imbere mu gihugu igerweho. Dr Bienvenu yemejwe nk’Umuyobozi wa FDA n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Kanama. Yashyizwe muri izi nshingano mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo gutangiza ibikorwa byo gukora inkingo ruhereye ku za Covid-19. Mu kiganiro yagiranye na Newtimes, yavuze ko mu biri mu nshingano za FDA nta na kimwe kizirengagizwa ariko hari ibyihutirwa kurusha ibindi. Muri…
SOMA INKURUCategory: politike
Impamvu u Bwongereza bwagabanyije inkunga bwahaga ibihugu by’Afurika birimo u Rwanda
Kuva muri uyu mwaka, inkunga Leta y’u Bwongereza yageneraga u Rwanda n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, yaragabanutse cyane, ingingo itarakunze kuvugwaho rumwe mu Bwongereza ndetse no mu bindi bihugu byagabanyirijwe inkunga byagenerwaga. Ingingo y’inkunga iki gihugu gitanga mu mahanga yakomeje kutavugwaho rumwe, aho bamwe mu baturage n’abadepite b’u Bwongereza bakunze kuvuga ko inkunga itangwa iturutse mu misoro yabo idahindura ibintu mu bihugu yatanzwemo, bigaterwa n’uko ibibazo by’ubukene muri ibyo bihugu bigirwamo uruhare na ruswa ndetse n’imiyoborere mibi, kandi ibyo bibazo bitavurwa n’amafaranga. Icyakora ku rundi ruhande, abashyigikiye itangwa ry’inkunga…
SOMA INKURURMC iraburira abatangaza inkuru zo kwiyahura bitari kinyamwuga
Mu itangazo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kanama 2021, yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’uburyo inkuru zijjyanye no kwiyahura ziri gutangazwa muri iyi minsi, iboneraho kwibutsa umunyamakuru ko agomba kwitwararika mu gihe atangaza inkuru zijyanye n’igikorwa cyo kwiyahura. Abanyamakuru bibukijwe ko igihe bakora inkuru zijyanye n’abiyahuye bagomba kwirinda gutoneka imiryango yabo kandi bakitondera amafoto aherekeza izo nkuru. Iti “Umunyamakuru afite inshingano zo kwirinda gutoneka imiryango ifite uwabo wiyahuye, ibi bikajyana no kugira ubwitonzi mu gihe hagaragazwa amafoto n’umwirondoro by’uwiyahuye mu nkuru. Umunyamakuru agomba kwibaza…
SOMA INKURUIsomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ryasubitswe
Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje ko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ryimuriwe kuwa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 saa tanu z’amanywa. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo ni bwo Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwemeje ko urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa ibyaha by’iterabwoba bishamikiye ku bikorwa by’Umutwe wa MRCD-FLN, rutagisomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021. Impamvu ivugwa ko yateye kwimura iyo taliki ni ukuba Urukiko rutararangiza kwandika urubanza kuko ruhuza abantu benshi kandi rukaba rugomba kwandikanwa ubushishozi.…
SOMA INKURURubavu: Hashyizweho igihembo ku bazahiga abandi mu kurwanya umwanda
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka. Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye. Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu karere no mu ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo…
SOMA INKURUPerezida wa Afurika muri bake utunguranye nyuma yo gutsindwa
Perezida wa Zambia ucyuye igihe, Edgard Lungu ku ikubitiro yari yanze kwemera ibyavuye mu matora, ariko ejo hashize kuwa Mbere tariki 16 Kanama 2021, yavuye ku izima ndetse akora ibikorwa na bake mu ba perezida ba Afurika iyo batsinzwe amatora. Kuri Twitter ya Edgard Lungu yashimiye abaturage ba Zambia bamugiriye icyizere mu mwaka wa 2015 ndetse na manda ya mbere bamutoreye mu 2016. Ati “Icyo nifuzaga ni ugukomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye kandi dufatanyije hari byinshi twagezeho. Yego hari ibibazo byagiye bitwitambika ariko nashimye ubufasha mwagiye mumpa.” Yakomeje agira…
SOMA INKURUAba-Taliban bagiye kwegukana Afghanistan
45Kabul umurwa mukuru wa Afghanistan, niwo wonyine usigaye mu maboko ya Leta ya Afghanistan, nyuma y’uko Aba-Taliban bigaruriye imirwa y’intara 23 muri 34 zigize Afghanistan, nubwo izindi zisigaye mu maboko ya Leta ariko usanga ari nto, cyangwa zidatuwe cyane. Ni urugamba rutarashwemo isasu na rimwe, umutwe w’Aba-Taliban wigaruriye Jalalabad, Umurwa Mukuru w’Intara ya Nangarhar, uri mu bice bya nyuma byagenzurwaga na Leta. Uyu mujyi watumye Aba-Taliban bagenzura imijyi yose ikomeye, ndetse n’inzira zose zihuza Afghanistan idakora ku Nyanja na Pakistan, kimwe mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi na Afghanistan. Amakuru avuga…
SOMA INKURUZambia hashobora kuba impinduka mu bimenyerewe mu matora y’Afurika
Nubwo amajwi yose atarashyirwa hanze y’amatora yabaye ejo hashize, amahirwe menshi ari guhabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi Hichilema wigeze gutsindwa na Edgar Lungu mu matora yo mu 2016, aho hanavuzwe ko habayemo kwiba amajwi. Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yagaragaje ko muri site z’itora 15 mu 156 z’iki gihugu, umuherwe Hakainde Hichilema w’imyaka 59, umukandida w’Ishyaka United Party for National Development (UPND) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia, yagize amajwi 171.604 mu gihe Edgar Lungu umaze imyaka itanu ayobora Zambia yagize 110.178. Ishyaka riri…
SOMA INKURUMu ngamba nshya zo guhangana no covid-19 dore ibikorwa byakomorewe
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho ingamba nshya zo guhangana na COVID-19, muri zo harimo ibyakomorewe Ingamba zashyizweho zizubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa 12 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2021. Muri zo harimo ko amasaha yo kugera mu rugo yavuye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ashyirwa saa mbili z’ijoro. Ibikorwa byakomorewe harimo resitora zemerewe kongera kwakira abakiliya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, izakira abicaye hanze zemerewe…
SOMA INKURUMenya imirenge 10 yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu “Minaloc” yatangaje ko hari imwe mu mirenge yari imaze igihe muri guma mu rugo yavanywemo mu gihe indi 10 ikomeje kugumamo kugeza ku itariki ya 31 Kanama 2021 kubera kuko ikomeje kugaragaramo ubwandu bwa covid-19 bukiri hejuru. Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’isesengura ryakozwe ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubuzima, hafashwe icyemezo cyo gushyira muri gahunda ya guma mu rugo imirenge 10 yo mu turere dutandukanye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, rivuga ko imirenge yashyizwe muri guma mu rugo harimo uwa Byimana…
SOMA INKURU