Kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Kanama 2021, abagore umunani bari bakurikiranywe n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe, bane bahamijwe icyaha rubakatira igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1, batungurwa bavuga ko batari bazi ko ibyo bakoze ari icyaha, abandi bagirwa abere, bahita banarekurwa. Abaregwa gusagarira Umucamanza bo babwiye urukiko ko ibyo bakoze batari bazi ko bigize icyaha cyatuma bagezwa imbere y’ubutabera. Bavuze ko uko iminsi bamaze bafunze babonye uburemere bw’icyaha bakoze abaregwa basabye urukiko guca inkoni izamba ari nako basaba imbabazi. Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hari amashusho menshi yagiye hanze…
SOMA INKURUCategory: politike
Yashyikirije Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Ambasaderi Jacqueline Mukangira woherejwe n’u Rwanda kuruhagararira mu gihugu cya Maldives ariko afite icyicaro i New Delhi mu Buhinde, yashyikirije Ibrahim Mohamed Solih, Perezida wa Maldives impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni umuhango wabereye Malé, Umurwa mukuru wa Maldives. Mu ijambo rye, Perezida wa Maldives yahaye ikaze Ambasaderi Jacqueline Mukangira, anamushimira ko ari we ubaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri Maldives. Perezida Solih yaboneyeho gushimira u Rwanda kuba rwarashyigikiye kandidatire ya Maldives mu matora y’Umuryango w’Abibumbye mu nama yawo ku nshuro ya 76. Muri ayo matora…
SOMA INKURUYaragiye kwihekura Imana ikinga ukuboko, dore icyo urukiko rwamuhanishije
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu. Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi. Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda,…
SOMA INKURUHafi igihugu cyose cyaguye mu icuraburindi
Byatangajwe ko kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, umuriro w’amashanyarazi wiriwe wabuze hafi muri Zambia yose, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ingufu muri icyo gihugu ‘Zesco’. Icyo kigo cyatangaje ko ikoranabuhanga rikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ryagize ikibazo ariko ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuriro wongere uboneke. Ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru Lusaka ndetse n’agace ka Copperbelt kiganjemo ibirombe by’ubutare (Cuivre), byiriwe nta muriro bifite kuri iki cyumweru. Zesco nyuma yatangaje ko umuriro watangiye kugaruka mu duce tumwe na tumwe kandi ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye. Umuriro…
SOMA INKURUPerezida wa Centrafrique yageze i Kigali, uruzinduko ruvuze byinshi
Nk’uko byari biteganyijwe none kuwa kane, tariki ya 5 Kanama 2021, ku isaha ya saa tanu n’igice, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho yaje mu ruzinduko rwo gushimangira umubano afitanye n’u Rwanda ruzamara iminsi . Uru ruzinduko rw’iminsi ine ruteganyijwe kuva kuri uyu wa kane tariki ya 5-8 Kanama 2021, Perezida Touadéra arakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirane ibiganiro byihariye mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye. Perezida Touadéra azasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu…
SOMA INKURUIcyo Minisitiri Gatabazi atangaza kuri gitifu washyizeho ‘Guma mu rugo’
Tariki ya 3 Kanama 2021, nibwo hasohotse itangazo ryanditswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare ashyira muri Guma mu Rugo akagari ka Gatare kari mu murenge ayobora. Ni ibintu byatunguye benshi ndetse abandi batanga ibitekerezo ko uyu muyobozi yarengereye, abandi bamushima gufata icyemezo agamije kurinda abaturage ayobora. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwahise butesha agaciro itangazo ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare, ndetse abantu batangira kuvuga ko uyu muyobozi ashobora gufatirwa ibihano, abandi bakavuga ko ashobora no kwirukanwa. Ministiri Jean Marie Vianney Gatabazi aganira n’itangazamakuru yavuze ko icyo umuyobozi yakoze nta gikuba yaciye.…
SOMA INKURUImpamvu umuryango wa Kabuga usaba gusesa urubanza rwe
Umuryango w’umunyemari Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wasabye ko urubanza rwe ruseswa kuko adafite ubushobozi bwo kuburana. Félicien Kabuga kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), aho akurikiranyweho ibyaha birimo icya Jenoside no kuba icyitso cy’abakoze Jenoside. Kabuga akurikiranyweho kandi guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994. Abo mu muryango we kuri ubu batangaje ko uyu…
SOMA INKURUAbakozi b’akarere ka Rwamagana bakomeje kuzira agasembuye
Abakozi batatu b’Umurenge wa Gishari uherereye mu Karere ka Rwamagana bahagaritswe mu kazi nyuma yo gufatirwa mu kabari bari kurya, bananywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aba bakozi bahagaritswe mu kazi amezi abiri barimo umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge, ushinzwe ubutaka n’umukozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu by’umutekano Dasso bose bakaba basanzwe bakorera ku Murenge wa Gishari. Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko aba bakozi mu cyumweru gishize ubwo bari bagiye mu kazi bafatiwe ahantu mu kabari bari kurya ndetse bananywa inzoga mu gihe Akarere ka Rwamagana kari…
SOMA INKURUPerezida Samia Suluhu mu Rwanda, uruzinduko rwitezweho byinshi
Kuri uyu wa mbere tariki 2 Kamena nibwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yasesekaye i Kigali, uru ruzinduko rwe rw’imisi ibiri rukaba rwitezweho byinshi mu iterambere ry’u Rwanda. Uru ruzinduko rwa Perezida Samia, rwitezweho ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye. Perezida Samia wagiye ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuri, yageze mu Rwanda muri iki gitondo, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2016 akiri visi perezida ubwo yari yitabiriye inama…
SOMA INKURUZambia: Ibintu bikomeje guhindura isura, Perezida yashyizeho amabwiriza mashya
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko igisirikare kizafatanya na Polisi gusubiza ibintu mu buryo, hirindwa imvururu zibanziriza amatora. Muri iki gihugu hashize iminsi hari imvururu mu murwa mukuru Lusaka no mu bice by’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu, aho abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front (PF) n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, United Party for National Development (UPND) bamaze iminsi bashyamirana ndetse rimwe na rimwe bakarwana bakoresheje imihoro, amashoka n’ibindi. Perezida Edgar Lungu kuri ubu ufite imyaka 64, yagiye ku butegetsi mu…
SOMA INKURU