Imyaka itatu irihiritse abarangije muri UTAB 85 ibimye impamyabumenyi zabo

Hashize imyaka itatu abagera kuri 85 bize muri Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB,) muri gahunda izwi nka ‘Post Graduate Diploma in Education’ barangije amasomo ariko ngo bimwe impamyabumenyi zabo. Ni ikibazo bavuga ko bamenyesheje Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC),  izi nzego zigasaba Kaminuza gukemura iki kibazo, ariko ngo guhera mu 2016 kugeza ubu ntikirakemuka. Mu kiganiro bagiranye na TV1, aba banyeshuri bavugaga ko kuba batarahabwa ibyangombwa bigaragaza ko barangije amasomo mu bijyanye n’uburezi byabagizeho ingaruka zitandukanye. Umwe yagize ati ‘‘Sinajya gusaba akazi kuko nta…

SOMA INKURU

Abagore bazahagararira abandi mu ntumwa za rubanda bamenyekanye

  Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugira imyanya 80 iteganyirijwe imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda ndetse yemewe ni 53, hanyuma indi 24 ikaba igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga. Amatora y’icyiciro cy’abagore yabaye kuya 4 Nzeri 2018, hatorwa abahagararira abagore muri buri Ntara uko ari enye hamwe n’Umujyi wa Kigali, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara by’agateganyo abagore 24 batsindiye kuzahagararira bagenzi babo nk’inyumwa za rubanda. Umujyi wa Kigali Hano Inteko itora yari igizwe n’abagore 9 658, igomba guhitamo abazabahagararira…

SOMA INKURU

Minisitiri w’Uburezi yasanze hari ibitaranozwa neza na kaminuza ya Gitwe

Mu rugendo rw’umunsi umwe Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène yakoreye muri Kaminuza ya Gitwe ejo hashize ku wa kabiri, yasuye ibikorwa binyuranye anerekwa ibikoresho by’Ishami ry’ubuvuzi, akaba yaravuze ko yabonye 85% y’ibikorwa bigenda neza gusa ngo 15% isigaye ari ibyo bifuza ko bihinduka kugira ngo ishami ry’ubuvuzi umwaka wa mbere ryongere rifungure imiryango. Yashimangiye ko intambwe imaze guterwa ishimishije ko ariko ibisigaye bike byakosorwa kugira ngo umwaka w’amashuli utangire byararangiye kandi birashoboka. Minisitiri Mutimura yagize ati “hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli bagirwa inama y’ibyo bakwiriye guhindura  ariko ntibakore na…

SOMA INKURU

Mu ntumwa za rubanda muri bo 56 bamaze kumenyekana

Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite wakomeje kuza ku isonga n’amajwi 74%, Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53, PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5, Green Party na PS Imberakuri buri ryose ribona amajwi 5% bivuze ko aya 2 buri rimwe rifite imyanya 2 mu Ntako Ishinga Amategeko. Prof Mbanda yahise atangaza ko aba badepite 53 biyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse hamwe na  Mussolini Eugene…

SOMA INKURU

Abasirikare bakuru bari mu mahugurwa bibukijwe inshingano zabo mu kurinda abaturage

  Kuri uyu wa Kabiri, i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’amahoro  Col Julle Rutaremara ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi itatu y’abasirikare bakuru 17 bazahugura abandi, yavuze ko abasirikare baba bafite inshingano yo kurinda abaturage aho bari hose, bityo iyo bahawe amahugurwa birushaho kubafasha, kuko bashobora gutangira kumenya ahari ibimenyetso byagirira nabi abaturage, bigatuma batangira kubarinda ibyabatwara ubuzima. Aba basirikare bakuru baturutse mu bihugu bitanu ari byo u Rwanda, Ethiopia, Malawi, Tanzania na Zambia, bahuguwe bakaba bazafasha abandi kurushaho kwiyungura ubumenyi mu kazi kabo mu butumwa bw’amahoro baba…

SOMA INKURU

By’agateganyo FPR Inkotanyi ifite ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abadepite

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuya 2 Nzeri ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu “Diaspora” no kuya 3 Nzeri ku banyarwanda bemerewe gutora bari imbere mu gihugu, Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, FPR Inkotanyi iri ku isonga, aho ikurikiwe PSD na PL. Green Party na PS Imberakuri nayo yaje akurikirana, kuko Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuri 70% by’amajwi yamaze kubarurwa FPR ifite 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Green Party 4.5% kimwe na  PS Imberakuri nayo ifite 4.5%.” Ku bijyanye n’abakandida bigenga Komisiyo…

SOMA INKURU

Afurika umugabane w’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo -Perezida Kagame

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU),   avuga ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga, yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro bwashyizeho muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.” Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize umuryango wa…

SOMA INKURU

Uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko yamenyekanye

  Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2018, nibwo amatora rusange yabaye mu gihugu cyose, aho abaturage batora abadepite 53 baturutse mu mashyaka atandukanye, bazajya mu nteko, mu gihe icyo gikorwa kigikomeje, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje  uwitwa Eugene Mussolini nk’umudepite uzahagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere. Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC yashimangiye ko amatora yo gushaka uzahagararira abamugaye yakozwe mu mucyo. Mussolini wari uhanganye n’abandi bakandida 10, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 482 ahwanye na 75.5% by’abatoye, Mussolini yahise anaba umudepite…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda bo muri diaspora mu matora y’abadepite

Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi banyarwanda baba hanze, bakaba batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gikorwa cy’amatora mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe “FOCAC 2018” iteganyijwe kuya 3 n’iya 4 Nzeri 2018. Abanyarwanda bari kuri lisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni, barimo…

SOMA INKURU

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama izibanda ku bufatanye bw’Ubushinwa na Afurika

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama y’ihuriro ku bufatanye bw’Afurika n’Ubushinwa yiswe “FOCAC 2018”, ikaba  izatangira ku wa Mbere tariki 3 igasozwa kuwa 4 Nzeri 2018, iyi nama izibanda ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika mu mugambi wo kugira ahazaza heza binyuze mu bufatanye buri wese yungukiramo. Muri rusange umubano wa Afurika n’u Bushinwa ushingiye ku bijyanye na politiki, ibikorwa remezo, inganda n’ubuhinzi. By’umwihariko mu Rwanda iyi nama ivuze byinshi. Umubano w’ibihugu byombi urakomeye,  buri kimwe gifite Ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye…

SOMA INKURU