FPR Inkotanyi ifite urufunguzo rwa byose -Mayor Rwamurangwa

  Kuri uyu wa kane tariki 30 kanama 2018, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi hamwe n’amashyaka yishyize hamwe nayo cyabereye Rugende ahahuriye Imirenge ya Rusororo na Ndera, Chairman wa FPR mu Karere ka Gasabo akaba n’umuyobozi w’aka Karere Rwamurangwa Steven yibukije abanyarwanda, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’inshuti zabo gutora abakandida depute b’uyu muryango kuko ifite urufunguzo rw’ibibazo byose bikigaragara. Ibi Rwamurangwa yabitangaje ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibibazo binyuranye bikigaragara muri aka gace kwiyamamaza byabereyemo ndetse n’ahandi hirya hino, cyane cyane ahavuzwe ibura ry’amazi ndetse n’ikibazo cy’ihohoterwa…

SOMA INKURU

Ingabo z’u Rwanda 165 zifashishwa mu bikorwa byihutirwa zakubutse mu butumwa bw’amahoro

  Itsinda  ry’abasirikare 165 b’u Rwanda  rigizwe n’abapilote b’ indege, ababungirije, abakanishi ndetse n’abaganga, bakaba bifashishwa mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe,  bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018, bavuye  muri Sudani y’Epfo Aba basirikare bakubutse muri Sudani y’Epfo bakaba ari icyiciro cya gatandatu kuva icyo gikorwa kijyanye n’iby’ibyindege cyatangira mu mwaka wa 2012, bakaba bari batangiye  bakoresha indege eshatu za Kajugujugu…

SOMA INKURU

Komisiyo y’amatora NEC yahuye n’indorerezi

Mu kiganiro yagiranye n’indorerezi z’amatora y’abadepite, Perezida wa komosiyo y’amatora NEC Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko bamaze kwandika indorerezi hafi 1000 ariko ko hagitegerejwe izindi, ku buryo ibikorwa by’amatora ku masite y’itora 2500 bizagenzurwa.  Yagize ati “Indorerezi zemejwe kugeza ubu ni 950, ni ukuvuga ko ari nke ugereranyije n’amasite, ariko tuzi ko abenshi baziyandikisha mu minsi ya nyuma, hari abandi dutegereje”. Muri izo ndorerezi, harimo 766 zituruka mu Rwanda naho 184 ni izaturutse mu mahanga. Prof. Mbanda yavuze ko indorerezi ari ngombwa mu migendekere myiza y’amatora kuko raporo yazo igaragaza…

SOMA INKURU

Abayobozi b’inzego z’ibanze za Nyaruguru basabwe gukora kinyamwuga

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo Habitegeko Francois yaburiye abayobozi bakorana anabasaba gukora kinyamwuga bakareka amagambo no kwirirwa mu nzoga kandi udashoboye akarekura akajya mu bindi.  Yagize ati “Abafite ingeso mbi, kwiyandarika, abantu bafashe amapaji mu kabari, saa sita ukagenda ugasanga gitifu w’Umurenge akutse Primus, kurya bitanu by’umuturage ngo umuhe girinka, kumurya bibiri ngo urangize urubanza rwe, nta mikino”. Ibi akaba yarabivuze ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, ubwo hasinywaga imihigo hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’aka  Karere, Habitegeko Francois,…

SOMA INKURU

Imyitozo ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro isize bungukiyemo byinshi

  Mu muhango wo gusoza imyitozo igamije gutuma ubutumwa bw’amahoro burushaho kunozwa, wabaye kuri uyu wa Kabiri, Umuhuzabikorwa w’iyi myitozo yiswe “Shared Accord 2018” Maj. Gen Kabandana Innocent, yavuze ko isize abayitabiriye barushijeho gusobanukirwa byinshi ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni. Abasirikare n’abapolisi bagera kuri 200 nibo bari bitabiriye iyi myitozo  baturutse mu bihugu 13 n’u Rwanda rurimo, bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri, abayitabiriye bakaba barasabwe kutikubira ubumenyi bahawe ahubwo bakabugeza kuri benshi bashoboka. Iyi myitozo ihuriweho yiswe “Shared Accord yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako kuva tariki ya…

SOMA INKURU

Impamvu yatanze zatumye arekurwa by’agateganyo

  Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko burega Gen Kayihura ibyaha birimo kunanirwa kurinda intwaro, gutanga imbunda binyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu gushimuta abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu. General Kale Kayihura akaba yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rwa Gisirikare i Makindye nyuma yo kurugaragariza impamvu 11 zatuma yemererwa kuburana ari hanze. Nk’uko Chimpreports yabitangaje, kuri uyu wa Kabiri urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo, atanze ingwate ya miliyon 10 z’amashilingi na miliyoni eshanu zatanzwe n’abishingizi barimo Maj Gen Sam Kavuma, Maj Gen James Mugira na Depite Rose…

SOMA INKURU

Abakandida depite ba FPR Inkotanyi bijeje byinshi abaturage b’Iburasirazuba

  Akarere ka Kayonza kagizwe n’imirenge 12, ubuyobozi bwako buvuga ko abari hejuru ya 33%, aribo bafite amashanyarazi. Ni akarere gatunzwe n’ubuhinzi ariko kakunze kurangwamo ibibazo by’amapfa no kutagira amazi meza, abakandida depite ba FPR biyamamarije mu Murenge wa Mukarange, bemerera abaturage ko nibabatora bazakora ubuvugizi ku buryo amashanyarazi muri aka Karere azagera kuri buri rugo. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Meya wa Kayonza Murenzi Jean Claude ndetse n’abakandida Depite Mutesi Anitha na Safari Begumisa Theoneste bari banasanzwe ari abadepite muri manda icyuye igihe. Kandida Depite…

SOMA INKURU

Uburwayi bwamubujije kwitabira irahira ry’uwamusimbuye k’ubutegetsi

  Ejo hashize nibwo hamenyekanye uburwayi bw’uwahoze ayobora Zimbabwe Mugabe Robert, Iby’uko Mugabe arwaye byatangajwe n’Ishyaka ZANU-PF mu butumwa ryanyujije ku rukuta rwa Twitter nyuma y’ibirori by’irahira rya Perezida Mnangagwa byabaye ejo hashize ku wa 26 Kanama 2018. Ubu butumwa bugira buti “Twakiriye amakuru y’uko uwahoze ari Umunyamabanga wa Mbere akaba na Perezida Robert Mugabe amerewe nabi”. Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 94 n’umugore we Grace Mugabe ntiborohewe n’indwara zibasiye ubuzima bwabo mu gihe kimwe, aba bombi bibasiwe n’uburwayi mu gihe muri iki gihugu biteguraga ibirori bidasanzwe by’irahira rya Emmerson Mnangagwa…

SOMA INKURU

PL ikomeje kwizeza abahinzi byinshi mu kwiyamamaza kwayo

  PL kimwe n’indi mitwe ya politiki bakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza imyanya y’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho kuri iki Cyumweru bari mu Karere ka Rwamagana na Kayonza. PL ifite abakandida 80, yasezeranyije abaturage kuzakora ubuvugizi ku buryo haboneka banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi cy’ubuhinzi n’ubworozi. Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yijeje abaturage ko nibabagirira icyizere bakabatora mu matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, bazabakorera ubuvugizi ku buryo haboneka inganda zitunganya umusaruro uvuye mu buhinzi bw’ibitoki. ati “Nimuramuka mutugiriye icyizere tuzakomeza gukora ubuvugizi muri bwa bufatanye bwa leta n’abikorera, ku buryo hano…

SOMA INKURU

Urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora OIF rurakomeje kuri Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri Mushikiwabo Louise ari mu ngendo zigamije gushaka amajwi yo kuyobora OIF. Yageze muri Roumanie ku wa 25 Kanama 2018, avuye muri Arménie. I Bucharest, Mushikiwabo yaganiriye na Sergiu Nistor uhagarariye Perezida wa Roumanie muri OIF, mbere yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Roumanie, Teodor Meleșcanu. Minisitiri Teodor Meleșcanu yashimye ubumwe buranga Afurika kuri we  ubu bumwe butanga icyizere ku ntego za OIF zo kubaka ubushobozi bwo kuganira no gukorana hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango. Yagaragarije Mushikiwabo ibyo Roumanie ishyize imbere birimo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ikoranabuhanga, kuzamura Ururimi rw’Igifaransa…

SOMA INKURU