Isiragizwa ry’abiga ubuvuzi intandaro ya service mbi mu buvuzi –Depite Manirarora

Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugène Mutimura yitabaga umutwe w’abadepite, Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ngo atange ibisobanuro ku bibazo yabajijwe muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2017/18 ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.Depite Manirarora Annoncée yagarutse ku bijyanye n’ireme ry’uburezi muri za Kaminuza, avuga ko uburyo bikorwa bishora kuribangamira. Yagize ati “Ndatanga urugero muri Kaminuza y’u Rwanda kuko hari amashami amwe yavuye i Butare azanwa i Kigali, abandi bajyanwa i Butare bavuye hano muri Kigali, ariko reka nibande ku bigaga ubuganga aho uyu munsi biga ahahoze hitwa…

SOMA INKURU

Igituntu gikomeje gutera inkeke by’umwihariko muri Afurika

Mu nama iteraniye i Kigali ihuje abashinzwe kurwanya igituntu mu bihugu kigiraho ingaruka muri Afurika harimo u Rwanda, RDC, Ethiopia, Ghana, Nigeria, Kenya, Malawi, Zimbabwe, Mozambique, Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia na Zimbabwe, Umuyobozi ushinzwe kukirwanya muri Global Fund, Eliud Wandwalo, yavuze ko imibare y’abatakivuza iteye inkeke, iyi nama ikaba igamije gufasha ibi bihugu gushyira imbaraga mu kugera ku bakirwaye badafata imiti. Wandwalo ati “Dufite imbogamizi y’uko tutabasha kugera kuri buri wese ufite igituntu ngo ahabwe ubuvuzi. Ku rwego rw’Isi, buri mwaka hafi miliyoni enye bakirwaye ntitubabona. Tubona gusa hafi…

SOMA INKURU

U Rwanda rufatwa nk’ intangarugero mu kwishakamo ibisubizo

Mu nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda, abagize Sosiyete Sivile zo mu Bihugu bitandukanye bya afurika zikora mu rwego rw’ubuzima mu bihugu nk’u Rwanda, Kenya, Zimbabwe na Afurika y’Epfo, bagaragaje ko u Rwanda rukataje mu kwishakamo ibisubizo, akaba ari muri urwo rwego rwateye imbere mu buzima. U Rwanda ni igihugu gifatwa nk’ikitegererezo mu kwishakamo ibisubizo no guteza imbere urwego rw’ubuzima, ibi bikaba byashimangiwe na Linda Mafu, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi bw’imitwe ya politike n’imiryango itari iya Leta muri Global Fund. Ati “U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye no…

SOMA INKURU

Ntibikwiriye kubangamira ushaka kubaka umusarani-Senateri Ntawukuriryayo

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, umwe mu bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko atiyumvisha uburyo umuntu yabaho nta musarani, biturutse ku mananiza y’inzego z’ibanze, akaba yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukuraho amananiza bashyira ku baturage igihe bashaka kubaka imisarani. Senateri Ntawukuriryayo ati “Ese umuntu w’umunyarwanda ubundi abaho atagira umusarane kubera iki? Ese umusarane wemewe mu Rwanda ufite ibihe bipimo? ni umusarane w’ibati rishyashya, ukinze, utinze, uhomye. Ariko iyo ubiganiriye n’inzego z’ibanze usanga bavuga ngo umuntu udafite umusarane w’ibati ngo ntabwo ari umusarane.” Yakomeje avuga…

SOMA INKURU

Ibintu 4 byatera abanyafurika ubuzima bwiza -Perezida Kagame

Ubwo yari mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe, bigira hamwe icyatuma Abanyafurika bagira ubuzima bwiza, buri wese agerwaho n’ubuvuzi, Perezida Kagame yashimangiye ko gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuzima bw’abaturage byagize ingaruka nziza ku mugabane wa Afurika, nubwo yemeje ko hakiri byinshi byo gukora, aribwo yahishuye ibintu 4 byafasha kugera ku ntego. Perezida Kagame yagize ati “Reka mbahe iyi mikoro ine, icya mbere za leta zigomba kwemera kandi zikaba ziteguye gushyira ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi, ikimenyetso cyiza cy’ibi ni ibimaze kugerwaho twakoze bigamije gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi mu Muryango wa Afurika…

SOMA INKURU

Yijeje abantu umuti wa Sida none yafashwe

Muri Zimbabwe umupasiteri Walter Magaya wari wijeje ibitangaza abantu ko yabonye umuti uvura indwara nyinshi zirimo na SIDA, yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya abantu no kubizeza ibitangaza no kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti abwira abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida, agapaki k’uwo muti yita ko uvura Sida, akaba yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe cyatangaje ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yita Aguma ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko. Pasiteri Magaya…

SOMA INKURU

Uburyo bwakoreshwa mu kwipima kanseri y’ibere

Kuri iki cyumweru tariki 3 Mutarama 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri wabereye ahakorerwaga imyitozo ngororamuburi ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yahishuriye abari bitabiriye icyo gikorwa ko umugore ku giti cye ashobora kwipima akamenya niba arwaye kanseri y’ibere cyangwa ari muzima. Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yashimangiye ko kanseri y’ibere umugore ashobora kuyisuzuma itaramugera kure, buri gitondo akumva niba nta tubyimba afite mu ibere, akareba niba ritarahinduye ibara cyangwa se niba imoko yirinjiye mu ibere. Ati “Ibyo rero iyo ubibonye uhita wihutira…

SOMA INKURU

Icyo Minisante ivuga ku kuba Ebola isatiriye u Rwanda

Hamaze iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru binyuranye havugwa ko Ebola iri kurushaho gusatira u Rwanda ko ari muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima “OMS” rigiye koherereza u Rwanda ibikoresho nkenerwa ndetse n’impuguke mu kuvura no guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola, ibi byateye abaturarwanda banyuranye ubwoba ndetse n’umuhangayiko, ariko Minisiteri y’Ubuzima yo yatangaje ko nta cyorezo cya Ebola kirangwa mu Rwanda kuko yafashe ingamba zihamye zo kuyikumira. Kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama nibwo Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko nta tangazo yigeze igezwaho…

SOMA INKURU

Ingamba z’urubyiruko mu guhashya igwingira ry’abana

Abakorera bushake b’urubyiruko rwibumbiye hamwe bageze ku ibihumbi magana abiri na miongo itanu rwahigiye kurwanya igwingira ry’abana bivuye inyuma, uyu muhigo bakaba barawuhigiye Porogaramu Mbonezamikurire y’abana bato.                                                                                                      Buri mukorerabushake yiyemeje ko mu Mudugudu atuyemo azarwanya igwingira ry’abana yivuye inyuma, akabigeraho …

SOMA INKURU