Abakora uburaya mu Karere ka Karongi bibumbuye muri Koperative “Tubusezerere twihangire umurimo Karongi” bagera kuri 755, baturuka mu Mirenge 5 igize aka Karere bashinja abagore bafite abagabo ndetse n’abagore n’abakobwa baturuka mu Mujyi wa Kigali kuza kubicira ingamba bo bihaye yo gukumira ikwirakwizwa ry’umwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Perezidante w’iyi koperative utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite, yatangaje ko bakorana n’inzego z’ubuzima, aho abamaze kwandura virusi itera SIDA bakurikiranwa bagafata imiti neza ndetse bagafata n’ingamba zo kwirinda kuyikwirakwiza bahabwa udukingirizo duhagije ndetse banigishwa uko barinda abakiriya…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Kwiga ibijyanye n’imirire bakabura akazi babibonamo ingaruka zikomeye
Imibare yo mu mwaka wa 2015 yerekanye ko mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, ariko nubwo bimeze gutya abize ibijyanye n’imirire muri Kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya Gatolika iherereye i Save mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nubwo bahisemo kwiga iri shami kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi muri sosiyete nyarwanda, nta myanya y’akazi ijyanye n’ibyo bize ishyirwaho kugira ngo batange umusanzu wabo mu kurwanya no kwirinda ikibazo cy’igwingira ryibasira abana. Kuri bo bemeza ko kuba ikibazo cy’imirire n’igwingira kidacika mu Rwanda,…
SOMA INKURUIkibazo cy’impfu zibasira abana cyahuje inzego zinyuranye
Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga ubuzima bw’umwana hamwe n’abaturutse mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 bahuriye hamwe biga ku kibazo cy’abana bapfa batarengeje ukwezi bavutse, hanyuma higirwa hamwe uburyo impfu zabo zagabanuka. Dr Musime umuganga w’abana mu bitaro by’Umwami Fayisali, we yabwiye itangazamakuru ko impfu z’impinja arizo nyinshi kurusha izindi aho yagaragaje ko indwara zikunze gutwara ubuzima bw’abana bakivuka ari ukubura umwuka bakivuka, umusonga, impiswi. Dr Musime yanashimangiye ko n’ababyeyi babigiramo uburangare kuko iyo babonye ibimenyetso by’uburwayi batihutira kujyana umwana kwa muganga,…
SOMA INKURUBugesera: Abemerewe umuti ukomotanyije ugabanya virus byihuse barawishimiye
Bimwe mu byiciro by’abafite virusi itera Sida batangiye gufata umuti witwa Dolutegravir bwa mbere mu kigo Nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, barahamya ko uyu muti mushya bahabwa wabafashije kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Ubwo abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Nyamata, basobanuriwe uburyo umuti mushya ugabanya virusi itera SIDA ukora n’akamaro ufitiye abatangiye kuwukoresha mu gihe cy’amezi 8 uyu muti umaze utangiye gukoreshwa. Bamwe mu bafite virusi itera SIDA babwiye itangazamakuru ko gukoresha umuti byatumye bongererwa imbaraga kandi bakavuga ko iyo bawunyoye badacika intege.…
SOMA INKURUUko abafite VIH SIDA bakurikiranwa muri Karongi
Ejo hashize kuwa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, mu masaha y’igicamunsi, nibwo abanyamakuru bishyeze hamwe barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Kibuye biherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, hagamijwe kureba no kumenya ingamba Akarere ka Karongi gafite mu kurwanya SIDA. Aba banyamakuru bakaba baratangarijwe ko kuva mu mwaka wa 2004 mu bitaro bya Kibuye aribwo hatangijwe serivise zo kurwanya SIDA ndetse no kuyipima by’umwihariko bakurikirana umunsi ku wundi abafite virusi itera SIDA bagannye iyi serivisi, hakaba haremejwe ko byatanze umusaruro ufatika. Dusabimana Innocent umuyobozi wa serivisi yo kurwanya…
SOMA INKURUMuri Kamonyi kwipimisha igituntu byatanze umusaruro
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu wabereye mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yatangaje ko mu myaka itanu, abagera ku 9734 aribo bipimishije indwara y’igituntu, muri bo 222 basanzwe baramaze kurwara igituntu igisanzwe naho abandi 2 bari barwaye igituntu cy’igikatu. Muri abo bakisuzumishije, Kayitesi yavuze ko 36.3% bangana na 4124 bakisuzumishije bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima barimo 83 bagisanganye ariko ko bose bavuwe bagakira. Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu muri…
SOMA INKURUUbumenyi buke intandaro y’urupfu rw’abasaga 150
Umupilote witwa Yared Getachew w’imyaka 29 ukomoka muri Ethiopia wari ukuriye abari batwaye indege ya Boeing 737 MAX 8 ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines,iherutse gukora impanuka igahitana abantu 157,byatangajwe ko hari ubumenyi atari afite ku mashini yafashaga mu kuyobora iyi ndege. Yared ufite umubyeyi umwe ukomoka muri Kenya ngo hari imashini imwe ifasha mu kuyobora indege (simulator) atari afitiye ubumenyi buhagije bikaba biri mu mpamvu zatumye iyi ndege ikora impanuka ubwo yari imaze iminota 6 ihagurutse ku kibuga Bole International Airport mu mujyi wa Addis Ababa kuwa 10 Werurwe uyu…
SOMA INKURUAbantu 2 bapfuye muri Uganda abandi 100 bararembye
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu gace ka Karamoja, Abantu babiri bamaze gupfa , abarenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma bahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi “PAM” imaze imyaka igera kuri 50 itanga ibyo kurya muri kano gace. Umugore witwa Chemkany Stiango w’imyaka 50 ukomoka mu gace kitwa Amudat yapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Uyu Nyakwigendera yapfuye yari afite abana batanu nabo bari mu bantu 50 bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Karita III. Undi muntu wo mu gace kitwa Napak nawe yapfuye ku munsi…
SOMA INKURUGakenke: Pasiteri muri ADEPR yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko
Pasiteri wo mu itorero rya ADEPR wari utuye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke witwa Twagiramungu Ezechiel, yiyahuye bikekwa ko yakoresheje umuti wica uburondwe. Amakuru aturuka mu Murenge wa Ruli avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Gatatu agapfa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019. Abatuye muri aka gace bavuga ko intandaro yo kwiyahura ari uko Pasiteri Twagiramungu yari afite umwenda w’asaga miliyoni 35Frw yananiwe kwishyura ikigo gicukura amabuye y’agaciro muri uyu Murenge wa Ruli. Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana…
SOMA INKURUABASIRWA yarahiriye kudatererana abaturarwanda mu kurwanya SIDA
Kuba SIDA ari icyorezo gihangayikishije isi, u Rwanda rukaba rutarasigaye, hakaba harabanje kubaho kurangarana abarwayi bayo ndetse no kubashyira mu kato, nubwo byagiye bicika ndetse Minisiteri y’Ubuzima igashyiraho gahunda zinyuranye zo gukumira ubwandu bushya bwa SIDA ndetse hakajyaho gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku bamaze kuyirwara, ni muri urwo rwego abanyamakuru batarebereye ngo batererane abaturarwanda ku rugamaba rwo kurwanya SIDA, bashinga Urugaga rw’Abanyamakuru Barwanya Sida no kwita ku buzima (ABASIRWA), mu rwego rwo gukangurira abaturarwanda kwirinda Sida. Ibi ABASIRWA ikaba yaragiye ibigeraho mu buryo bunyuranye, aho bagiye…
SOMA INKURU