Umuforomo witwa Nathan Sutherland w’imyaka 36 y’amavuko, wakoraga ku ivuriro ryitwa Hacienda guhera mu mwaka wa 2011, niwe bikekwa ko yateye inda umugore umaze imyaka myinshi muri ibyo bitaro ari muri koma, uyu muforomo akaba yari ashinzwe kumwitaho, akaba yafashwe na polisi yo muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix. Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Phoenix, Jeri Williams, yavuze ko Sutherland yaketsweho ko ari we wateye inda umurwayi nyuma y’iperereza ryakozwe. Ati “Twasabwaga kumuta muri yombi tubigiriye uwahohotewe, kandi tubigiriye uyu muntu mushya twungutse mu muryango wacu, uru…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Mu Ruganda rwa SteelRwa i Rwamagana abakozi baho bahuye n’uruva gusenya
Mu rukerera rw’ ejo hashize kuwa mbere, abakozi bo mu ruganda rukora ibyuma rwo mu Karere ka Rwamagana SteelRwa rukora ibyuma birimo imisumari na ferabeto (fer à béton), ubwo bari bari kugenzura ibyuma bigiye gushongeshwa kugira ngo bikorwemo fer à béton, babonye ikintu kimeze nk’igisasu baza kugikata bakoresheje imashini y’umuriro gihita kibaturikana, gikomeretsa abantu batanu barimo umwe cyaciye akaguru n’akaboko. Aba bakoze b’uru ruganda bakomeretse bose bahise bajyanwa mu Bitaro birimo ibya Kanombe byakiriye babiri, undi umwe ajyanwa muri CHUK naho babiri barwariye mu bitaro bya Rwamagana. Umuyobozi ushinzwe abakozi…
SOMA INKURUImfashanyigisho ku mirire n’isuku by’abana yashyizwe ku mugaragaro yitezweho byinshi
Hasohotse imfashanyigisho izajya yifashishwa mu kwigisha ku mirire n’isuku by’abana, ikaba yashyizwe ku mugaragaro n’Ikigo cy’igihugu cy’imikurire y’abana bato, Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Nadine Umutoni Gatsinzi yemeza ko iyi mfashanyigisho izafasha ababyeyi kumenya uko imitekere myiza ku bana ikorwa no kungera isuku mu byo babakorera. Muri iriya mfashanyigisho ababyeyi bazasangamo imirongo migari yerekana uko abana bakura, ibiciro by’imyaka runaka n’indyo ijyanirana nacyo, byose bibangikanye n’amabwiriza y’isuku. Umutoni avuga ko iriya mfashanyigisho izongerera ubumenyi ababyeyi bwerekeye uko barushaho kunoza isuku y’abo ubwabo, aho batuye, abana babo, ibikoresho byo mu rugo ndetse…
SOMA INKURUAbamamaza ibikorwa byabo by’ubuvuzi bashyiriweho itegeko rishya
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yavuze ko ubusanzwe kwamamaza imiti n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe, ariko byari bisigaye bikorwa ndetse bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.” Yakomeje avuga ko nubwo hasanzweho amabwiriza abibuza, hagiye gushyirwaho amashya abuza umuntu wese kubikora atabiherewe uburenganzira. Ati “Nta muntu wemerewe kujya gutanga ikiganiro adahagarariye urwego ruzwi na Minisiteri y’Ubuzima yabitangiye uburenganzira bwanditse. Ni ukuvuga ngo umujyanama w’ubuzima ashobora kujya kuri Radio…
SOMA INKURUHaribazwa icyamuteye gushaka kwihekura yari yarabuze urubyaro
Umugore witwa Uwamahoro Angelique wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru ku bitaro bya Kabgayi, biteza urujijo ndetse no kwibaza niba nta burwayi bubyihishe inyuma, kuko yari amaze imyaka itanu yarabuze urubyaro. Ibi uyu mugore akaba yarabikoze nk’uko byavuzwe hejuru yaramaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro, nyuma Uwamahoro yaje kugira amahirwe yo gutwita ndetse anabyara umwana ushyitse kandi muzima w’umukobwa, ariko icyo yakoze yahisemo kumuta mu musarani Uyu mugore wari urwajwe na…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye kwifashisha Drones mu kurwanya malaliya
Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n’amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by’amazi n’ahandi ishobora kwihisha. Ubusanzwe Drones zimenyerewe mu bikorwa bya gisirikare, gufata amafoto n’ibindi bifitanye isano nayo ariko u Rwanda rumaze igihe ruzikoresha mu buvuzi nko kugeza amaraso ku bitaro. Gutera imiti yica imibu hifashishijwe Drones, Guverinoma izabikora ku bufatanye na Sosiyete Nyarwanda ikoresha ikoranabuhanga rya Drones yitwa Charis Unmanned Aerial Solutions. Drones zizifashishwa mu gutera imiti yica imibu itera Malaria, zifite ubushobozi…
SOMA INKURURusizi: Ku myaka 70 umukecuru yatangaje ko atwite nyamara ari uburwayi
Umukecuru Mukandutiye Placidia w’imyaka hafi 70 y’amavuko utuye mu Kagali ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi byari bimaze iminsi bivugwa ko atwite, uyu mukecuru amaze gutangaza ko abaganga basanze adatwite ndetse n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore mu bitaro bya Gihundwe zabyemeje. Uyu mukecuru Mukandutiye akaba yatangaje ko nawe byari byamutunguye kumva ko atwite ku myaka 70. Dr Mutabazi Leon akaba amaze kwemeza ko atari ukuri. Dr yagize ati “Hari hamaze iminsi bivugwa ko hari umukecuru utwite ariko twamusuzumye dusanga adatwite ibindi bibazo yaba afite ni ibyo mu…
SOMA INKURUMukangendahayo Joselyne ufite uburwayi budasanzwe butuma aruka ibisimba, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi
Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri, ibinyaruvu, ibinyamunjonjorerwa, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi. Umuyobozi w’ Akagari nawe avuga ko yiboneye Mukangendahayo aruka itoroshi, gusa nubwo abaturage bavuga ko uwaroze uyu mukobwa agomba kwicwa, ubuyobozi bwasabye abaturage kutagira umuntu babangamira kuko buri gukora iperereza. Uyu mukobwa avuga ko yafashwe n’ uburwayi bwo mu nda mu kwezi kwa 10 tariki ebyiri saa kumi n’ imwe z’ igitondo. Tariki ya mbere z’ ukwa 12 avuga ko aribwo…
SOMA INKURUAkato n’ihezwa biracyakorerwa bamwe mu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda
Inama yasuzumga ihuzwa ry’amategeko n’iyubahirizwa ry’uburenganzura bwa mu muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida muri Afurika, yabaye kuwa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, yagaragaje ko hari abantu bafite virusi itera Sida, bagikorerwa ihezwa n’akato ndetse bamwe bikabaviramo kwitakariza icyizere no gupfa kubera guhagarika gufata imiti igabanya ubukana . Ni muri urwo rwego Uwase Nadège ukorana n’umuryango Hillary Hope Association, uhuza urubyiruko rufite Virusi itera Sida, yatangarije muri iriya nama ko mu Rwanda hari amategeko yubahiriza uburengenzira bwa muntu n’ubw’abafite virusi ya Sida, ngo ariko haracyagaragara abafite virusi itera Sida bagikorerwa…
SOMA INKURUAbarokotse genocide yakorewe abatutsi nibo bibasirwa cyane n’ihungabana
Muri uyu mwaka wa 2018 hakozwe ubushakashatsi bubaye ku nshuro ya mbere, bukorwa na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside hamwe na Minisiteri y’umuco na siporo, bwerekana ko abarokotse genoside yekorewe Abatutsi aribo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana hamwe n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi banyarwanda batarokotse genocide yakorewe abatutsi. Ubu bushakashatsi bwerekanye mu babajijwe bafite hagati y’imyaka 14-35 mu banyarwanda bose, hafi 4% bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana ubwo hakorwaga ubushakashatsi. Ku bacitse ku icumu umubare ni munini aho 27% bafite hagati y’imyaka 24-65 babajijwe bari bafite ibimenyetso by’ihungabana. Ubu…
SOMA INKURU