Baremeza ko ababo bapfuye, itegeko ryo rikabisobanura ukundi

Abo mu miryango y’abagwiriwe n’ikirombe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2019, bo mu Murenge wa Kabacuzi bakomeje kwemeza ko abagabo babo bapfuye nubwo imirambo yabo itaraboneka, cyane ko bafite ibimenyetso by’uko abagabo babo bagwiriwe n’ikirombe kuko hari inkweto zabo zasigaye hejuru, mu gihe amategeko avuga ko iyo umubiri w’umuntu utaraboneka ngo byemezwe ko yapfuye cyangwa yazimiye aba afatwa nk’ukiriho. Bariya bagabo ngo bizafata imyaka 5 ngo byemezwe ko bapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Pilote Rwigemera yatangaje  ko nyuma yo gukoresha imbaraga zinyuranye kugira ngo babone bariya bagabo…

SOMA INKURU

Abagenerwabikorwa ba FARG babangamiwe no kudahabwa imiti

Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG” yahoze ifitanye amasezerano na farumasi 30 hirya no hino mu Rwanda, abagenerwabikorwa bayo bajyaga bifashisha baguramo imiti mu buryo buboroheye, ariko kuri ubu abagenerwabikorwa bayo batangaje ko batakibasha kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo zo kwivuza nkuko byahoze. FARG yabwiye itangazamakuru ko  impamvu bataratangaza izindi farumasi ari uko hari inshyashya bashaka kuzanamo kuko iza mbere zari nke ugereranyije n’umubare w’abagenerwabikorwa bari hirya no hino mu gihugu, dore ko amasezerano FARG yari ifitanye n’izo farumasi yarangiye mu Ukuboza umwaka…

SOMA INKURU

EALA mu rugamba rwo gukumira amavuta atukuza

Mu Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora mu gukumira amavuta yangiza uruhu, iki cyemezo cyageze no mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba “EALA” yatoye umwanzuro ukumira amavuta ndetse n’amasabune bihindura uruhu, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Ingingo ya 81 igika cyayo cya kabiri mu masezerano ashyiraho EAC, isobanura ko buri gihugu kigize uyu muryango kigomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, abagize iyi nteko basaba inama y’abaminisitiri muri uyu muryango guhora bagenzura ibigize iyi miti y’ubwiza nka kimwe mu bintu bya ngombwa…

SOMA INKURU

RDC: Kubura inkunga yo kurwanya Ebola, ihurizo no ku baturanyi

Ejo hashize kuwa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, nibwo Umuryango w’Abibumbye  wagaragaje ko  kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2018, icyorezo cya ebola kibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu bagera ku 1705 nibo bamaze kwibasirwa nacyo, abarenga 1100 cyarabahitanye, ariko  igatangaza ko igihangayikishije kurushaho ari ibura ry’inkunga yo kuyirwanya ikomeje kuba ikibazo. Ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), bigaragaza ko muri miliyoni 148z’amadolali yasabwe yo gutanga ubutabazi bwihuse ku bibasiwe na Ebola muri Nyakanga habonetse igice cyayo. Iri bura ry’amafaranga rishobora gutuma Ebola yiyongera ndetse ikagera no mu bindi bihugu…

SOMA INKURU

Imiti itujuje ubuziranenge yakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Food and Drugs Agency  “FDA” bwagaragaje ko imiti  igera kuri itatu isanzwe yifashishwa mu kuvura inzoka hamwe n’indi ihabwa abagore babyaye kugira ngo badakomeza kuva harimo Mébendazole na Albendazole yakuwe ku isoko ry’u Rwanda. Ibi bikaba byatangarijwe mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali,  aho abayitabiriye bari kurebera hamwe uburyo hanozwa imikoranire hagati y’abakora ibikorwa by’ubushakashatsi n’abashinzwe kugenzura iby’imiti. Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa yabigarutseho ubwo yatangazaga ko ikigo akuriye cyafashe ibipimo by’imiti ikomeye igera kuri 15, itatu muri…

SOMA INKURU

Nta wahagarika urugamba rwo gukira ibikomere -Mme Jeannette Kagame

Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi 2019, ubwo ihuriro rigamije kuganira ku kibazo cy’ihungabana mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabagaho, Mme Jeannette Kagame yatangaje ko nk’uko nta we uhagarika urugamba rwo kwibohora nta n’uhagarika urugamba rwo gukira ibikomere afite. Mme Jeannette Kagame yatanze ingero za bamwe mu batanze ubuhamya bwabo ku byo bibuka, avuga ko hari abo usanga bariciwe ababyeyi muri 1959, 1963 cyangwa mu 1973 abo ngo bagendana n’ihungabana rikomeye. Abandi Mme Jeannette Kagame yatangaje bafite ihungabana ni ababyeyi bandujwe virus itera…

SOMA INKURU

Icyo OMS isaba mu gukumira Ebola muri Congo

Mu mezi 9 ashize icyorezo cya ebola kimaze kwica abatari bake mu gice cy’ uburasirazuba bwa Congo, kugeza  ubu hakaba hamaze gukingirwa abantu bagera ku 111,000, muri aba bakingiwe ni abagiye bagira aho bahurira n’umuntu wanduye Ebola cyangwa abahuye na bagenzi babo bagize aho bahurira n’uwayanduye, akaba ari muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima “OMS” yatangaje ko ibyo bidahagije mu guhangana na ebola. Mu itangazo OMS yashyize hanze yagize iti “Umubare w’abantu bashya bandura uragenda wiyongera ku ruhande rumwe bitewe n’ubugizi bwa nabi…

SOMA INKURU

Polisi ntiyasigaye mu bikorwa byo gutanga amaraso

Igikorwa cyo gutanga amaraso angana na mililitiro 44,550 mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso, cyabaye kuwa Gatandatu, tariki 27 Mata 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi, kikaba cyarateguwe na Polisi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba cyaritabiriwe n’abapolisi basaga 100 . Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso Dr Muyombo Thomas, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi. Ati “Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu ntara no ku bigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa…

SOMA INKURU

Igenzura ku mavuriro yigenga akozeho menshi

Igenzura rimaze iminsi rikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harebwa uburyo amavuriro yigenga yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hamaze gufungwa abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu mavuriro akorera mu Ntara y’Amajyepfo bakekwaho gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe mu Mujyi wa Kigali amavuriro 15 yafunzwe by’agateganyo. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu bitaro biri ku rwego rwa Clinic n’Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana riri mu…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhera mu kirombe, icyizere k’ubuzima bwabo ni gike

Ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka wa 2019 nibwo abagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cya Kibyimba giherereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, ubwo bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko  cyakomanyirijwe kuva mu mwaka 1996 kubera impamvu z’umutekano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ibura ry’abo bagabo yayamenye ku wa 17 Mata 2019 ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umugore w’umwe muri bariya bagabo yagiye ku kabari umugabo we yakundaga kunyweramo kumushaka, avuga ko yamubuze, nyuma yo…

SOMA INKURU