Igenzura ku mavuriro yigenga akozeho menshi


Igenzura rimaze iminsi rikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harebwa uburyo amavuriro yigenga yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hamaze gufungwa abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu mavuriro akorera mu Ntara y’Amajyepfo bakekwaho gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe mu Mujyi wa Kigali amavuriro 15 yafunzwe by’agateganyo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu bitaro biri ku rwego rwa Clinic n’Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana riri mu Karere ka Ruhango

Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Zuberi Muvunyi, aho yatangaje ko amavuriro amaze gufungwa ari 15 ariko igenzura rikomeje.

Dr Zuberi yashimangiye ko ikigamijwe ari uguha Abanyarwanda serivisi nziza z’ubuvuzi by’umwihariko hibandwa mu zitangirwa mu mavuriro yigenga. Ati “Twasanze harimo ibibazo, birimo gukora badafite ibyangombwa, hari ababifite ariko bakiyongereraho ibindi bataherewe uburenganzira, hari ikibazo cy’isuku no gukora ibikorwa batemerewe.”

“Mu rwego rwo guha Abanyarwanda serivisi nziza zidafite ubuziranenge no gukurikiza amategeko byabaye ngombwa ko abafite ibyo bibazo tubahagarika kugeza igihe bazabonera ibyangombwa bakanubahiriza amabwiriza ngenderwaho mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr Muyombano Antoine, yashimye iki cyemezo avuga ko kitabangamiye ibikorwa by’ubuvuzi. Ati “Nta mbogamizi mbona kubera ko ivuriro kugira ngo ritangire kuvura hari ibyangombwa risabwa kandi iyo basanze ubyujuje baguha uburenganzira bwo gufungura ivuriro ugakora.”

 

TUYISHIME Eric

.

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment