Mu Karere ka Gicumbi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, nibwo hamenyekanye ko umugore witwa Kakuze Laurence wo mu Murenge wa Shangasha, yasanzwe yapfuye atemaguwe n’abajura banasize bakomerekeje umwana we w’umuhungu w’imyaka 16. Ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha w’Akarere ka Gicumbi.Bikaba bikekwa ko aba bajura bashakaga kumwiba inka. Uriya mwana wakomerekejwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Bushara, naho abasore…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Mu gihugu cy’abaturanyi Ebola ikomeje koreka imbaga
Kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2019, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko icyorezo cya ebola cyagaragaye ku bantu 2,382, muri bo 1606 bakaba cyaramaze kubahitana. Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu mezi 11 muri iki gihugu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kimaze guhitana abantu 1600 ndetse ubu kigaragara hafi y’umupaka wa Uganda. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye ibiro ntangazamakuru bya AFP, ko umurwayi wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara mu gace ka Ariwara mu Ntara ya Ituri…
SOMA INKURUUrugamba abaremewe n’Ibitaro bya Kacyiru basabwe kurwana
Mu muhango wo kuremera imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itishoboye yo mu Kagali ka Bitare, Umurenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, igikorwa cyakozwe n’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru, Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru CP Dr Daniel Nyamwasa yamenyesheje abawitabiriye ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko urusigaye ari ukwibohora ubukene, imirire mibi n’igwingira ryibasira abana, yanemeje ko bishoboka. CP Dr Nyamwasa yavuze ko iki gikorwa ari umuhigo ngarukamwaka w’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru wo gushyigikira Perezida Kagame muri gahunda yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. CP Dr Nyamwasa…
SOMA INKURUAgatotsi hagati ya MINISANTE na Kiliziya Gatolika
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yasabye Abasenateri n’Abadepite kugirana ibiganiro na Kiriziya Gaturika igahindura imyumvire yo kubuza amwe mu mavuriro agengwa nayo, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, Minisitiri Gashumba yatanze urugero rw’amabaruwa abiri Abashumba ba Diyoseze ya Cyangugu ni iya Ruhengeri bandikiye bamwe mu bayobozi b’ibitaro avuguruza gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro, cyane ko yabategekaga gusubiza inkunga yose yatanzwe igendanye no kuboneza urubyaro. Yagize ati “Natunguwe ku itariki ya 2 z’ ukwa Kane, ndetse no ku itariki ya 11 z’ ukwa 3, no kubona amabaruwa abiri, imwe yanditswe n’…
SOMA INKURUIcyo Minisiteri y’Uburezi itangaza ku ndwara yibasiye abanyeshuri
Minisiteri w’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’inzobere za Minisiteri y’Ubuzima hakozwe igenzura ku kibazo cy’indwara idasanzwe iri gufata abanyeshuri mu mavi , bagasanga nta ngaruka zikomeye ishobora kugira ku bana. Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abaganga ba MINISANTE ku kibazo cy’iyi ndwara hagaragajwe ko iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshi icya rimwe. Minisitiri Mutimura yagize ati “Turahumuriza ababyeyi n’abanyarwanda muri rusange, tubamenyesha ko ku bufatanye na Minisante n’izindi nzego dukurikiranira hafi imibereho y’abanyeshuri…
SOMA INKURUNyagatare: Kwishyira hamwe byabahinduriye ubuzima
Indangamirwa ni ishyirahamwe ry’abahoze bakora uburaya hamwe n’abandi bakibukora bo mu Karere ka Nyagatare, bakaba batangaza ko mbere yo kujya mu ishyirahamwe “Indangamirwa” nta gaciro bahabwaga, bafatwaga nk’indaya, ntibabe bagira ijambo kabone niyo baba bari mu karengane, bakimwa n’uburenganzira bwo kwandikisha abana babo kuko abagabo babaga babyaranye nabo babaga badashobora kwemera imbere y’amategeko ko babyarana n’indaya. Bashimangiye ko nyuma yo kwishyira hamwe bavanywe mu kato, abana babo babandikaho nta kibazo ndetse byabongereye icyizere cyo kubaho kuko baahise bashirika isoni bajya kwipimisha bamenya uko bahagaze, ibi bikaba bibafasha gutangirira imiti igabanya…
SOMA INKURUNyarugenge: Mu mugezi wa Yanze habonetsemo umurambo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahazwi nka Yanze, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge. Abatuye muri aka gace banyuranye batangaje ko atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye. Bati “Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice. Uyu murambo wabonetse hagati ya saa…
SOMA INKURUIcyafashije Nyagatare guhangana na virusi itera SIDA
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, mu myaka yagiye itambuka havugwaga virusi itera SIDA cyane, akaba ari muri urwo rwego ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” bahisemo kugasura, hagamijwe kureba uko gahagaze mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse na serivisi zigezwa ku bamaze kwandura. Umuyobozi wa Nyagatare Mushabe Claudian yatangaje ko muri iki gihe bafite umwihariko w’ubukangurambaga bwatumye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka. Yagize ati “Uko igihe kigenda, ni nako habaho ubukangurambaga bukorwa n’igihugu, ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bugenda bugabanuka, hari igihe twabaga dufite…
SOMA INKURUEbola ikomeje gukaza umurego muri Congo Kinshasa
Nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “ OMS”, riherutse gutangaza ko imbaraga zo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zakomwe mu nkokora n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro, ebola ikomeje kwivugana abatari bake, kuko Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu yatangaje ko abaturage bamaze gufatwa n’icyorezo cya Ebola basaga 2000 kuva cyatangira kugaragara muri iki gihugu mu Ukwakira mu mwaka wa 2018. Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abantu 2008 aribo bamaze kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, muri bo 1914 nibo byemejwe ko bayirwaye mu…
SOMA INKURUByamuviriyemo kwiyahura nyuma yo gutotezwa na bagenzi be b’abaganga
Umuganga w’imyaka 26 y’amavuko witwaga Payal wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2019, nyuma y’amezi Atari make atotezwa na bagenzi be kubw’ ubwoko bwe bwasigajwe inyuma mu Buhinde. Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nk’uko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Mbere y’uko bafatwa,…
SOMA INKURU