Imiti itujuje ubuziranenge yakuwe ku isoko ry’u Rwanda


Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Food and Drugs Agency  “FDA” bwagaragaje ko imiti  igera kuri itatu isanzwe yifashishwa mu kuvura inzoka hamwe n’indi ihabwa abagore babyaye kugira ngo badakomeza kuva harimo Mébendazole na Albendazole yakuwe ku isoko ry’u Rwanda. Ibi bikaba byatangarijwe mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali,  aho abayitabiriye bari kurebera hamwe uburyo hanozwa imikoranire hagati y’abakora ibikorwa by’ubushakashatsi n’abashinzwe kugenzura iby’imiti.

Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa atangaza imiti yakuwe ku isoko

Umuyobozi w’Agateganyo wa FDA, Dr Charles Karangwa yabigarutseho ubwo yatangazaga ko ikigo akuriye cyafashe ibipimo by’imiti ikomeye igera kuri 15, itatu muri yo yatangajwe hejuru niyo basanze itujuje ubuziranenge ihita ikurwa ku isoko ryo mu Rwanda.

Yagize ati “Kuva twatangira gupima imiti yinjira ku isoko ry’u Rwanda, imiti myinshi yahabwaga abagore babyaye, imwe muri yo twasanze itujuje ubuziranenge yamaze gukurwa ku isoko. Indi twasanze itujuje ubuziranenge ni imiti ivura inzoka harimo uwitwa Mébendazole n’undi witwa Albendazole, nayo yavuye ku isoko twayisimbuje indi yujuje ubuziranenge”.

Yakomeje ashimangira ko imiti yakuwe ku isoko atari ikorerwa muri Afurika nk’uko benshi babyibwira, ati “Mébendazole twakuye ku isoko zakorewe mu Bubiligi, nabo twarabibamenyesheje badusaba imbabazi, aho Ikigo gipima ubuziranenge bw’imiti kigiriyeho mu Rwanda, ubu hari n’inganda zajyaga zohereza imiti mu Rwanda zatwandikiye zivuga ko zikuye imiti yazo ku isoko ryo mu Rwanda ”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane asaba inzego zose gukora mu buryo bunoze

Minisitiri w’Ubuzima,  Dr Diane Gashumba, yasabye abitabiriye iyi nama gushaka umuti urambye kugirango ubuziranenge bw’imiti burusheho kubungwabungwa.

Ati “Biradusaba kugira icyo dukora kuri buri wese wicaye hano, bisaba abafata ibyemezo kugira icyo bakora. Biragaragara ko hari impinduka zikenewe mu buryo dukora ibintu, kugira ngo tugere ku musaruro mwiza”.

Nyuma y’umwaka Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Food and Drugs Agency  “FDA” gishizweho ingamba mu kugenzura  imiti yinjira ku isoko ry’u Rwanda zarakajijwe,  aho ubuyobozi bwacyo bwemeza ko hari ibigo n’inganda byahagaritse kohereza imiti byakoraga mu Rwanda.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment