Mu biganiro by’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, hateganyijwe ko uyu munsi tariki 10 Gashyantare 2020 haganirwa kuri coronavirus n’uburyo Afurika yiteguye kuyikumira no kuyirwanya. Muri Afurika, abantu bose bitabiriye imirimo y’inama rusange y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia barabanza gusuzumwa mbere yo kwinjira mu nama. Iyi virus iraza kuganirwa muri iyi nama bareba ibyakorwa byo kuyinrinda n’ibyakorwa mu gihe yaba igeze muri Afurika. Kugeza ubu ibihugu 15 muri Afurika nibyo bifite ubushobozi bwo gusuzuma iyi virus nshya. Mu Bushinwa, abantu 40,171 banduye iyi…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Nyuma yo kurokora umwana ibiza akomeje gushimirwa
BUNANI Jean Claude wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari gutabara umwana w’imyaka 6 witwa Gitego Jackson wari waheze muri ruhururura ya Nyabugogo agiye gutwarwa n’amazi kuwa mbere w’iki cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi yatwaye ubuzima bw’abatari bake, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba mu biro bye, ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki 6 Gashyantare 2020. Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’Akarere ka Nyarugenge, Meya Kayisime yashimiye Bunani amugenera n’impano kuri iki gikorwa cy’ubutwari yakoze cyo kurokora Gitego wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ndetse anamwizeza ko ubuyobozi…
SOMA INKURUAbaturarwanda basabwe kurushaho gufata ingamba zo kwirinda coronavirus
Coronavirus ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho. Kugeza ubu, mu Rwanda nta muntu uragaragaraho iki cyorezo ariko hari uducurama twagaragarayemo iyi virus nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima iti “Hafashwe ibipimo ku ducurama tugera kuri 203 hano mu Rwanda abashakashatsi bashaka kumenya niba ubwoko bwa virusi uducurama tubana nazo bwagiye buvugwa ku isi niba mu uduce duherereyemo duhari, muri utwo ducurama rero utugera kuri 27 twasanzwemo iyo virusi yitwa Coronavirus. Minisitiri w’ubuzima Dr Diane…
SOMA INKURUImpamvu igeragezwa ry’urukingo rwa virusi itera SIDA ryahagaritswe
Ikigo cya leta y’Amerika gishinzwe ubuzima cyahagaritse igerageza ry’urukingo rwa virusi itera Sida cyise “HVTN 702”, nyuma y’igeragezwa ryarwo ryakorerwaga muri Afurika y’Epfo, aho abantu 5,000 barutewe basanze rutabasha kubarinda kwandura iyi virus. Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko ibi ari “urucantege” ariko bidahagaritse ibikorwa byo gushakisha uru rukingo. Uru rukingo ntabwo ruba rufite virus ya HIV bityo nta mpungenge rwari ruteje ko rwayanduza umuntu. Urwo rukingo ni bwoko ki? Uru rukingo rwaterwaga mu rushinge, rwari rwagaragaje ikigero runaka cyo kurinda iyi virus igihe rwageragejwe bwa mbere mu bitaro muri Thailand.…
SOMA INKURUMuri Kenya urwikekwe rwa coronavirus rwavuyeho
Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, yatangaje ko umunyeshuri wari warashyizwe mu kato mu bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH), avuye Guangzhou mu Bushinwa, byaje kugaragara ko adafite virusi ya Coronavirus. Uyu munyeshuri yari yashyizwe mu kato muri ibi bitaro nyuma yo kuva mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan, wabonetsemo bwa mbere virusi ya Coronavirus imaze kwica abantu 304 abandi ibihumbi 14 bakaba bamaze kwandura.r Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Sicily Kariuki, yavuze ko ibizamini byakorewe muri Afurika y’Epfo. Yagize ati “Ndemeza ko ibizamini by’umuntu wakekwagwaho kugira iyi virusi byoherejwe…
SOMA INKURUBarahiriye kurwanya igwingira mu bana
Abanyeshuri batorewe inshingano zo kuyobora ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda barahiriye inshingano batorewe bahiga kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda bakoresheje ubumenyi biga mu ishuri. Babitangarije mu muhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku kicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 26 Mutarama 2020. Umuyobozi wa komite nshyashya Niyigenda Silas yashimiye kaminuza Gatolika y’u Rwanda uburezi itanga, anavuga ko aho bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ati “Abanyeshuri bose turabasaba gushyira hamwe kugira…
SOMA INKURUIbintu bigomba kwirindwa byangiza umwijima bikomeye
Mu kiganiro TV 5 yagiranye n’impuguke mu by’ubuzima, yatangaje ibintu bine byangiza umwijima ku buryo bukomeye, Kandi mu buzima busanzwe bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye yemwe bikaba nk’akamenyero Kandi mu by’ukuri bigereranywa nk’igisasu cy’ubumara k’umwijima. Icya mbere ni umunaniro ukabije hamwe n’umuhangayiko bishobora kwangiza umwijima ku buryo bwihuse. Aha hatangwa inama ko umuntu agomba gufata umwanya uhagije wo kuruhuka ni ukuvuga ku muntu mukuru ni hagati y’amasaha 5 kugeza kuri 7, hanyuma bigaherekezwa no kunywa amazi meza byibuze litiro imwe n’igice ku munsi. Icya kabiri gifatwa nk’umwanzi w’umwijima ni inzoga. Akenshi…
SOMA INKURUIbitaro bya Faisal bigiye gukemura ibibazo bya benshi bivurizaga mu mahanga
Ibitaro by’Umwa Faisal biri mu byambere bikomeye u Rwanda rufite, biherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ubusanzwe biri mu bimaze imyaka myinshi bikora mu gihugu cy’u Rwanda. Mu myaka 30 bimaze ubu hatangijwe imirimo yo kubivugurura bikaba byavurirwamo indwara zivurwa n’ibitaro bikomeye ku isi. Ubusanzwe iyo Umunyarwanda warwaraga indwara zirimo iz’umutima, impyiko n’izindi zisaba kubagwa, zoherezwaga mu bihugu byo hanze nka Kenya cyangwa akanoherezwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bitiriwe umwami Faisal Dr.Edgar Kalimba yatangaje ko ari amahirwe Abanyarwanda bagize yo kugabanyirizwa akayabo batangaga bajyiye i mahanga.…
SOMA INKURUUbukene bw’iwabo bushyize ubuzima bwe mu kaga
Inkuru dukesha The citizen TV, atangaza ko umwana w’imyaka 10 wo mu gihugu cya Kenya yafashe umwanzuro wo kwisiramuza icyuma gihata, buturutse ku bukene bw’iwabo, aho yasabye ababyeyi be amashilingi 1000 ni ukuvuga ibihumbi 9000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwisiramuza barayabura. Uyu mwana yisiramuye mu kwezi gushize kubera ko yari afite ikibazo cy’uko yaserezwaga n’abandi bana bangana mu gihe bari bamaze mu kiruhuko. Umuryango w’uyu mwana nta bushobozi wari ufite, yewe ngo babuze n’ayo bakwishura Kisii batuyemo, bahitamo kumusubiza mu rugo kandi akeneye ubuvuzi bwihariye. Kugeza ubu uyu mwana ntabwo…
SOMA INKURUKoperative Itetero yamenye ibanga rifasha abafite virusi itera SIDA kuramba
Abanyamuryango ba Koperative Itetero ikorera mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, igizwe n’abagera kuri 30, muri bo harimo abagabo 2, bagizwe n’abafite virusi itera SIDA hamwe n’abatayifite, bemeje ko kwishyira hamwe ari kimwe mu bibafasha kuramba. Ibi bikaba byarashimangiwe na Uwimana Josée Umuyobozi wa Koperative Itetero, ubwo yabitangarizaga abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA”, ko kwishyira hamwe uretse kubafasha kwiteza imbere, byafashishije kwikura mu kato, bariyakira bityo abatinyaga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, baratinyuka, kuri ubu ngo ubuzima bwabo bwarushijeho kuba neza. Uwimana yagize ati “Rwose ubu…
SOMA INKURU