Basaba ubufasha kuko babayeho nabi


Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, barashinja inzego zinyuranye z’ubuyozi ndetse n’izibahagarariye kutabaha uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, ndetse n’ubufasha bugenerwa  abatishoboye muri bo bugahabwa abandi, bemeza ko byose ikibiri inyuma ari ruswa, ari nabyo biviramo bamwe imyitwarire idahwitse, hari n’abatangaza ko nibikomeza gutya bazasubira mu mashyamba.

Ibi abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyange, babitangarije ikinyamakuru umuringanews.com, ubwo cyabasuraga aho batuye hafi y’ibirunga, bakaba basa nk’abitaruye abandi baturage, aho usanga abenshi muri bo baba mu mazu ariko adahomye, aho iyo uhagaze hanze uba ureba mu nzu imbere nk’uyirimo.

Kuba mu nzu zidahomye kimwe mu bibazo bibangamiye abasigajwe inyuma n’amateka, kandi itaka ribona umugabo rigasiba undi aho imodoka y’itaka igura ibihumbi mirongo itanu (50,000frs)

Aba basigajwe inyuma n’amateka bakaba bashimangira ko kuba bavugwaho kwigomeka harimo nko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kutajyana abana mu mashuri, ubuharike, kutaboneza urubyaro, ubujura n’urugomo ndetse n’indi mico idahwitse, babiterwa no kwimwa uburenganzira bwabo ndetse n’ibyo bagenerwa nk’abatishoboye ntibibagezweho, bakaba bemeza ko byose biterwa na ruswa mu nzego z’ibanze.

Abasigajwe inyuma n’amateka batangaza akarengane kanyuranye bakorerwa n’ubuyobozi

Bashimangira ko ikibatera kwitwara nabi ari ukudahabwa agaciro n’ubuyobozi bw’ibanze

Umwe muri bo ni Nyiramfabakuze utuye mu murenge wa Nyange, yatangaje ko nta soni atewe no kwiba cyangwa kuba atitabira ibikorwa binyuranye bya leta.  Ati “Niyo nakwiba ni inda iba itumye mbikora, cyane ko bazana ibintu bitugenewe bikaguma mu buyozi n’abo babihaye bakaba ari ababahaye ruswa. Rero sinagera ahari ikigori cyeze ngo nkinyureho kandi umwana wanjye ashonje. Ikindi sinajya muri gahunda za leta zinyuranye nshonje naburaye, rwose sinazijyamo”.

Nyiramfabakuze yanatanze urugero rw’amazu bubakiwe, asigwa atuzuye bamwe bameze nk’ababa ku gasozi kandi inzego zo hejuru za Leta ziba zarabapangiye amazu meza.

Undi ni Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Nyange, akagali ka Ninda,  umudugudu wa Nyabutaka, we yatangaje ko ikibazo bagira gituruka mu nzego z’ibanze,  ngo kuko inkunga zitangwa zizimirira mu mirenge no mu turere.

Bizimana Emmanuel yemeza ko bahawe imirima baca ukubiri n’ingeso mbi zibaranga

Ati “Twaremeye tuva mu mashyamba aho twari dutunzwe no guhiga, ariko ubuyobozi bwatwimye imirima yo guhingamo ngo tugire icyo dukora, kuba  twirirwa dushinjwa kwiba nta kimwaro biduteye, kuko ubuyobozi nabwo ntibuduha agaciro nk’abandi banyarwanda, n’ibyo twemerewe bakabiha abafite ubushobozi kuko baba bahaye amafaranga”.

Bizimana yanatangaje ko impamvu abana babo batiga ari uko baba bashonje kandi nta bikoresho bafite by’ishuli ndetse n’inkweto.

Mukandoli Beatrice utuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagali ka Ninda, mu murenge wa Nyange, nawe yunze mu ijambo rya bagenzi be, aho yatangaje ko afite ikibazo gikomeye, aho yubakiwe icumbi ariko inzu ye akaba ari ibiti gusa bihagaze bidahomye, kuko yagenewe icyondo cyo guhoma kuko aho batuye kubona icyondo biba bigoye kuko bisaba kugikura ahandi kandi kiguzwe, ariko inzego z’ibanze zicyihera abandi baturage babahaye amafaranga kandi bishoboye.

Mukandoli atangaza ko we n’abana be basa nk’abibera hanze cyane ko ibisimba byinjiramo uko bishatse, ndetse agahorana n’impungenge zo kuba yafatwa ku ngufu

Mbarimombazi Agelique utuye mu rusisiro rwa Kansoro, mu mudugudu wa Kabeza, akagali ka Kabeza, umurenge wa Nyange, we yemeje ko kugeza ubu bagihabwa akato kuko abana n’umugabo utari uwasigajwe inyuma n’amateka ariko umuryango w’uwo mugabo we bamuhaye akato.

Mbarimombazi wemeza ko abashigajwe inyuma n’amateka bagihabwa akato mu muryango nyarwanda

Ati “Umugabo wanjye kuko twabanye ndi uwasigajwe inyuma n’amateka umuryango we waramuciye, abana banjye ntibakandagira iwabo wa se, yemwe najye sinapima gukandagira kwa databukwe, binshengura umutima kuko batadufata nk’abandi banyarwanda, akato ari kose kandi ubuyobozi burebera”.

Mbarimombazi ashimangira ko akato atagahabwa n’iwabo w’umugabo gusa, ngo kuko n’abana be bavuye mu ishuri kuko abandi bana babahaga akato babaziza kuba ari abasigajwe inyuma n’amateka, banga kwicarana nabo, ntihagire abemera ko bakina yemwe yakora no ku gikoresho cyo mu ishuri ntihagire uwongera kugikoraho, cyane ko bibasiwe n’amavunja kuko baba mu nzu zitarimo isima.

Uwitwa Appolo nawe utuye mu murenge wa Nyange, we yatangaje ko ashimira Perezida Kagame wamukuye mu ishyamba akamushyira mu nzu y’ibati, ariko yatangaje ko ikibazo bafite kibakomereye ari ukubana n’abakwe n’abakazana mu nzu, ndetse no kuba abana babo babyara abana benshi bishinga ababyeyi babo bahigaga kera bakabona ibibatunga, kuri ubu ubuzima bugoye ariko ababakomokaho ntibabyumve ngo baboneze urubyaro, bitwaje guhima ubuyobozi bubima ibyo bakwiriye bakabiha ababahaye amafaranga.

Uhagarariye abasigajwe inyuma n’amateka yemeza ko barangaranwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abasigajwe inyuma n’amateka “COPORWA’’, Bavakure Vincent yagize icyo atangaza kuri iki kibazo.

Ku murongo wa telefone yagize ati “Tumenya amakuru ko hari abasigajwe inyuma n’amateka bahabwa ubufasha ariko hari n’aho babwimwa, ariko usanga abagenerwabikorwa bacu nabo hari ibyo batitaho cyangwa ugasanga ibyo bahawe batabyitaho, nta wakwirengagiza ariko ko vamwe mu nzego z’ibanze zibarangarana, ntibabibuke muri gahunda zinyuranye ari naho bitwaza ko bari mu cyiciro cya mbere bafite izindi nkunga za leta zinyuranye zibagezwaho,  ari naho usanga havugwa ko serivice baba bagenewe ubuyobozi buziha abatanze ruswa”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kavuga ko gakeneye ibimenyetso 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle yatangaje ko ibibazo abasigajwe inyuma n’amateka bafite ari nk’iby’abandi, ko ahubwo ikibazo bafite gikomeye ari imyumvire iri hasi, ubuyobozi buri kugerageza guhangana nayo, naho  ikijyanye na ruswa yagize ati “Nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso bafite, bibaye bihari bazabitangaza uyirya agakurikiranwa, uburenganzira bwabo bukubahirizwa”.

Yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye abasigajwe inyuma n’amateka bafite ni imyumvire ariko turi guhangana nacyo, tugerageza kubatuza hamwe n’abandi baturage mu midugudu tukabavana aho bari batuye ukwabo basa nk’abihaye akato, tugashyira abana babo mu mashuri meza y’icyitegererezo, tugakora ubukangurambaga kenshi haba mu nama ndetse no kubasura ari nako tubigisha uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko abagenga, hanyuma tukanagaruza ubutaka bagiye bagurisha kugira ngo babone aho bahinga, nubwo benshi muri bo bongera bakabugurisha, ngaho ibya ruswa bavuga ni urwitwazo”.

Uyu muyobozi yashimangiye ko ikibazo cy’ubujura koko kigaragara mu basigajwe inyuma n’amateka  ariko akenshi bakabiterwa no gushaka kubaho batavunitse, naho ikijyanye n’akato kabahabwa yemeje ko bitakibaho ko ndetse no mu ishuli bidashoboka cyane ko hari abana babo biga kandi mu mashuli meza bashyizwemo n’abaterankunga.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’imiturire, uyu muyobozi ntiyagihakanye, yasobanuye ko ari ikibazo bahuriyeho n’abandi banyarwanda batishoboye, ari nayo mpamvu leta ishyize ingufu mu gukemura iki kibazo, ko ariko abafite ibibazo by’umwihariko bagiye kubageraho vuba, ibibazo byabo bigakemurwa.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na COPORWA mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko abenshi mu basigajwe inyuma n’amateka bagize igice cy’abanyarwanda batishoboye, bakaba ari 0,29% ni ukuvuga 36,073 by’abanyarwanda bose bangana na miliyoni 12 zisaga, bakaba baboneka mu turere twose 30 tugize u Rwanda.

 

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.