Barahiriye kurwanya igwingira mu bana


Abanyeshuri batorewe inshingano zo kuyobora ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda barahiriye inshingano batorewe bahiga kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda bakoresheje ubumenyi biga mu ishuri.

Babitangarije mu muhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku kicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 26 Mutarama 2020.

Umuyobozi wa komite nshyashya Niyigenda Silas yashimiye kaminuza Gatolika y’u Rwanda uburezi itanga, anavuga ko aho bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Ati Abanyeshuri bose turabasaba gushyira hamwe kugira ngo tuzashobore kwesa imihigo twiyemeje. Mu by’ukuri muri kaminuza yacu , tuhagira ishami ry’ubuzima rusange n’imirire bityo nka twe muri komite yacu, turifuza ko ikijyanye n’imirire mibi n’igwingira mu bana bato mu murenge wa Save no mu karere ka Gisagara cyahinduka amateka”.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatorika y’u Rwanda Msgr Jean Marie Vianney Gahizi yabwiye aba banyeshuri ko icyizere ari ikintu gikomeye bityo ko bakwiye guha agaciro abakibagiriye.

Yagize ati “Kuba mu ndahiro murahira harimo ko nimutatira igihango muzabihanirwa n’amategeko, si ikintu cyo kujejengekera, mugomba kuba abizerwa. Mwebwe muzirinde gutatira inshingano.”

Akomeza avuga ko ikemezo cy’ishimwe bahawe kidakwiye kubatera kwirara, gikwiye kubatera akanyabugabo banoza inshingano bahawe.

Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangiye gutanga amasomo mu mwaka wa 2010, kuri ubu ikaba yigamo abanyeshuri basaga 1 500 bigira muri Campus ya Alex Kagame i Save muri Gisagara, na Campus iri ku i Taba mu karere ka Huye.

UWIMPUHWE Egidia/ umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment