Ngororero: Atwite ku myaka 14, uwayimuteye nta tegeko rimureba

Usanga hirya no hino mu Rwanda hagaragara ibibazo by’abana basambanywa ndetse bagaterwa inda imburagihe, akenshi abagabo bakuze cyangwa abasore nibo bashyirwa mu majwi kuba inyuma y’iki kibazo. Ariko siko byagenze mu karere ka Ngororero , mu murenge wa Muhororo, ahagaragaye umwana watewe inda ku myaka 14,  uwayimuteye akaba atarigeze akurikiranywa kuko nta tegeko rimuhana. Uwatewe inda muri iyi nkuru yiswe Mukamana, akaba yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, we ubwe ibyo yabwiye itangazamakuru ndetse binahura n’ibyo yabwiye umubyeyi we ni uko uwamuteye inda ari umunyeshuri bigaga ku kigo kimwe…

SOMA INKURU

Bandebereho, gahunda itanga icyizere mu gukumira ihohoterwa ribera mu miryango

RWAMREC (Umuryango uharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire y’abagabo mu gufata iya mbere barwanya ihohoterwa), yatangije gahunda ya Bandebereho mu buryo bw’igerageza muri 2013, ku bufatanye n’ikigo cy’ubuzima (RBC), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umushinga Promundo w’abanyamerika. Iyi gahunda yageragerejwe mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana, aho bahitagamo umuryango bagendeye ku kuba umugore atwite cyangwa bafite umwana uri mu minsi 1000 kugeza ku bafite umwana w’imyaka 5, ikaba yari igamije kurwanya ihohoterwa ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango binyuze mu biganiro…

SOMA INKURU

Ivugurura mu mikorere y’abajyanama b’ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hazavugururwa imikorere y’abajyanama b’ubuzima bitewe n’uko hari abageze mu zabukuru bafite intege nke batagishoboye izo nshingano, ibi kandi ngo bizajyana no kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo. Bamwe mu baturage ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bashima akazi gakorwa n’abajyanama b’ubuzima, kubera serivisi batanga zibaramira mu gihe barwaye. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyizweho mu mwaka w’1995, yatangiranye n’abajyanama  b’ubuzima basaga ibihumbi 12 none kuri ubu basaga ibihumbi 58. Iyi Ministeri ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye bwagaragaje ko…

SOMA INKURU

Down Town hagaragaye umurambo w’umukobwa utamenyekanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu mudugudu wa Nyarurembo,  akagari ka Kiyovu,  mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka “Down Town”. Bikekwa ko nyakwigendera yishwe abanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye ubusa. Abaturage bari aho ibi byabereye babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye. Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati ” Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso…

SOMA INKURU

Gatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda

Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…

SOMA INKURU

Umuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Amakuru ahari atangaza  ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, bukeye…

SOMA INKURU

Karongi: Mwarimu yishwe n’umukobwa

Mu murenge wa Murambi, mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Twagirayesu Jean Safari wishwe n’umukobwa w’umucuruzi bapfa amafaranga. Byabereye Mu mudugudu Nyabiranga, mu kagari ka Muhororo kuri uyu wa 28 Kamena 2022, ubwo uyu mwarimu yari agiye mu kiruhuko cya saa Sita akajya kugurira abana amandazi muri kantine y’uyu mukobwa. Mu gihe cyo kwishyura, uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko amwishyura ibihumbi 18 Frw, mwarimu amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, amuha ibihumbi 10 Frw kuri MoMo. Bahise batangira gushwana, muri izo ntonganya ni bwo umukobwa yasohoye icyuma agitera…

SOMA INKURU

46 basanzwe mu ikamyo barapfiriyemo

Nibura abantu 46 bikekwa ko ari abimukira, basanzwe mu ikamyo barapfuye iparitse ku muhanda w’i San Antonio muri Leta ya Texas muri Amerika. Umwe mu bayobozi wageze kuri iyo kamyo, yavuze ko hari 16 barimo abana bane bajyanywe kwa muganga. Abo barokotse, bari bafite ubushyuhe bwo hejuru, barwaye indwara zitandukanye zishobora gutuma bapfa. Aho iyo kamyo yabonetse ni mu bilometero 250 uvuye ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubusanzwe abacuruza abantu bakunze gukoresha amakamyo mu kwinjiza mu gihugu abantu badafite ibyangombwa . Bivugwa ko abo bantu…

SOMA INKURU

Ingaruka z’ibihuha n’amakuru agoretse mu guhashya COVID-19

Nubwo inzego z’ubuzima na Leta y’u Rwanda byabashije kuza mu myanya ya mbere ku isi mu bihugu byahanganye na COVID19 ku kigero cyiza, ariko ibihuha byagiye bikoma mu nkokora zimwe mu ngamba ari nabyo byatumye hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga.  Bimwe mu bihuha byabangamiye ingamba zo kurwanya covid-19 Murekatete Chantal utuye Liziyeri, mu kagali ka Mbyo, yatangaje ko yumvaga bavuga ko ziriya nkingo za covid-19 zica abagore batwite n’abonsa,  cyangwa hakabaho kurara barota ibintu biteye ubwoba, zikabatwara amashereka ndetse  zikaba zatuma umugore wonsa mu gihe yatewe urukingo  rwa covid-19 umwana ahita…

SOMA INKURU

Urukingo rwa kane rwa covid-19 rwemejwe muri Amerika

Abajyanama b’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (FDA), bashigikiye cyane ko urukingo rwa Novavax ruhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu gukingira Covid-19 abantu bakuze. Inteko y’aba bajyanama kuri uyu wa Kabiri yashyigikiye uru rukingo ku majwi 21 hifata umwe gusa, basaba ko Novavax yakoreshwa ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura. Rwakozwe n’ikigo Serum Institute cyo mu Buhinde. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Novavax, John Trizzino, yavuze ko bizeye ko uru rukingo ruzaba rwageze mu bubiko bwabo muri Amerika mu mpera z’uku kwezi. Yavuze ko biteguye kugeza za miliyoni…

SOMA INKURU