Rusizi: Baratabaza nyuma y’aho amashyuza akomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Abaturage bo mu karere ka Rusizi n’abaturuka imihanda yose bajya kwivurisha amazi ashyushye ava mu butaka bita amashyuza, bishimira ko yongeye kugaruka, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko hashyirwaho imicungire inoze mu kwirinda impanuka. Uku gusaba imicungire inoze yayo bije  kuko akomeje gutwara ubuzima bw’abantu barimo n’umwana wayaguyemo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama mu 2024. Ubusanzwe bamwe mu bayakoresha bemeza ko hari ubwo bayajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibilometero byinshi bagiye kwifashisha aya mazi avugwaho kuvura indwara z’imitsi, iz’uzurwungano ngogozi n’iz’impyiko. Nubwo bimeze bityo ariko hari ubwo hashobora…

SOMA INKURU

Impamvu y’intandaro y’agahinda gakabije mu rubyiruko rwa USA

Kaminuza ya Harvard muri Amerika ishami ry’uburezi, muri raporo bashyize ahagaragara bagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwibasiwe n’indwara z’umuhangayiko n’agahinda gakabije ruterwa no kubaho nta ntego ndetse n’igisobanuro cy’ubuzima. Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu Ukuboza 2022 hifashishijwe urubyiruko rusaga 709 ruri hagati y’imyaka 18 na 25. Muri 709 bifashishijwe mu bushakashatsi, 29% bavuze ko bafite ikibazo cy’agahinda gakabije ndetse 36% bafite ikibazo cy’umuhangayiko. Abagera kuri 58% bavuze ko agahinda gakabije bagaterwaga no kutagira intego ndetse no kubura igisobanuro…

SOMA INKURU

Ubwoko bushya bwa coronavirus bukomeje gukwirakwira ku isi, abatarikingije mu kaga gakomeye

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara “CDC” cyatangaje ko indwara ya Coronavirus yihinduranyije izwi nka “JN.1”  ikomeje gukwirakwira muri iki gihugu, ndetse mu byumweru bike ishobora no kuba yageze mu bindi bice by’Isi, kigaragaza ko abanze gufata inkingo za Covid-19 zirimo n’izishimangira ari bo bari mu byago bikomeye, kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo bufite ubushobozi buri hasi cyane bwo kuba bwahangana n’iyi ndwara. Iki kigo kigaragaza ko mu bandura Coronavirus bashya, abari kuba bafite JN.1 bangana na 20%, ikavuga ko iri kuzamuka ku buryo bwihuse…

SOMA INKURU

Ibyakorwa n’ushaka kugabanya umubyibuho ukabije nta ngaruka bimugizeho

Umuntu bemeza ko afite umubyibuho udasanzwe iyo ibipimo bya “BMI (Body Mass Index)” birenze 25,  ibyago byinshi biterwa no kugira umubyibuho ukabije harimo kugira indwara zinyuranye z’umutima, diyabete, kubura urubyaro ku bagore, kunanirwa gutera akabariro ku bagabo, n’ibindi binyuranye. Muri iyi nkuru rero tugiye kuganira ibyo wakora kugira ngo ushobore gutakaza ibiro kandi nta zindi ngaruka bikugizeho ndetse n’ibyo wakoresha kugira ngo ubigereho hifashishijwe ubushakashatsi bwatangajwe ku rubuga rwa sante.fr Gerageza gusezera isukari n’ibyo irimo byose Niba ushaka gutakaza ibiro no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri…

SOMA INKURU

Wari uzi ko kanseri y’ibere inibasira abagabo? Dore icyiciro kiyirwara cyane

Hamenyerewe ko kanseri y’ibere yibasira igitsina gore gusa, ariko siko biri kuko byagaragaye ko n’igitsina gabo kitasigaye ndetse ikaba ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi n’u Rwanda rudasigaye. Abagabo bari munsi ya 5% mu Rwanda ni bo bagaragayeho kanseri y’ibere, ikaba ikunze kwibasira abari hagati y’imyaka 40 na 50. Abantu banyuranye batangarije umuringanews.com ko kanseri y’ibere ari indwara yibasira igitsina gore gusa, itareba abagabo. Ariko siko bimeze kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko kanseri y’ibere yibasira n’abagabo kandi iba ifite ubukana bwinshi, ikaba inarangwa n’ibimenyetso bisa nk’ibya kanseri y’ibere…

SOMA INKURU

Hakora ku mipaka 2, urujya n’uruza ruri hejuru, havugwaho VIH/SIDA iri hejuru, inzego z’ubuzima ziti: “Ntitwicaye”

Kirehe kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, kagiye kavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, cyane ko urujya n’uruza ruri hejuru by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa Rusumo ndetse no kuba gafite inkambi ya Mahama imwe mu nkambi nini ziri mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya inzego z’ubuzima zitangaza ko hari igikorwa. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude atangaza ko kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli 2023, muri aka karere hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Yemeza ko hatanzwe udukingirizo 50414,…

SOMA INKURU

Ibimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA

Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA. Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko  nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora  kugira ibimenyetso binyuranye. Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara  igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta…

SOMA INKURU

Serivice bahabwa zibaha icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba akiri mu Rwanda

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA tariki 30 Ugushyingo 2023, bamwe mu bafite virusi itera SIDA bayimaranye imyaka itari mike, bishimira ko babayeho mu buzima bwiza nta byuririzi bibibasira, bakaba batangaza ko byose babikesha intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya virusi itera SIDA, kuko abayifite  bakurikiranwa bihagije bahabwa inama ari nako bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.  Mukamana (izina twamuhaye),  amaranye virusi itera SIDA imyaka 24, ariko atangaza ko kugeza ubu abayeho neza atibasirwa n’ibyuririzi, ibi byose akaba abikesha kuba yaramenye uko ahagaze, yamenya…

SOMA INKURU

Kirehe hari ikibazo cyo gutinya inda umuntu ntatinye indwara -Vice Mayer Mukandayisenga

Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” banyarukiye mu karere ka Kirehe, harebwa uko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA guhagaze, hagaragara ikibazo cy’urubyiruko rwitabiriye kuboneza urubyaro ariko rudatinya kwandura virusi itera SIDA. Iki kikaba ari kibazo n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko gihari koko. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mujyi wa Nyakarambi n’abandi baba bari ku mupaka wa Rusumo, usanga bose bahurira ku…

SOMA INKURU

Nyamasheke: Kudaha umwanya uhagije abana kimwe mu byongera igwingira

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, hagaragajwe ko kudaha umwanya abana ari nk’imwe mu mpamvu yihishe inyuma y’igwingira ry’abana mu karere ka Nyamasheke Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko kuba ingwingira ridacika biterwa no kuba ababyeyi nta mwanya uhagije bagenera abana babo ngo babategurire indyo yuzuye kandi ibyo kurya bihari. Ati: “Ibyo kurya hano si ikibazo, muri kano gace harera cyane kuburyo nta kibazo cy’ibiryo gihari ahubwo ababyeyi b’ino bakunda imirimo cyane kuburyo usanga abana basa nk’abirera cyangwa bakarerwa n’abaturanyi, bityo wa mwana…

SOMA INKURU