Rusizi: Baratabaza nyuma y’aho amashyuza akomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake


Abaturage bo mu karere ka Rusizi n’abaturuka imihanda yose bajya kwivurisha amazi ashyushye ava mu butaka bita amashyuza, bishimira ko yongeye kugaruka, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko hashyirwaho imicungire inoze mu kwirinda impanuka. Uku gusaba imicungire inoze yayo bije  kuko akomeje gutwara ubuzima bw’abantu barimo n’umwana wayaguyemo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama mu 2024.

Ubusanzwe bamwe mu bayakoresha bemeza ko hari ubwo bayajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibilometero byinshi bagiye kwifashisha aya mazi avugwaho kuvura indwara z’imitsi, iz’uzurwungano ngogozi n’iz’impyiko.

Nubwo bimeze bityo ariko hari ubwo hashobora kujyamo umuntu akaba yahuriramo n’ikibazo ari nabyo abayaturiye n’abahagenda bavuga ko byari bikwiye kwitabwaho nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, umwana aguyemo agapfiramo.

Nyina w’umwana waguye mu mashyuza, Iremukwishatse Pauline, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda dukesha iyi nkuru ko umwana we yagiye ku mashyuza ari kumwe n’abandi bana bikarangira we abuze.

Musabyimana Ferdinand, yavuze ko bitewe n’imiterere y’amashyuza ari ahantu hari hakwiye gushyirwa uruzitiro mu rwego rwo kuhacungira umutekano mu buryo bunoze.

Ati “Aha hantu hari amashyuza, numva bareba uburyo bazitira hakazajya hajyamo umuntu ufite uburenganzira bwo kwinjiramo. Wa muntu ubihawe nawe hakarebwa uburyo yahembwa kugira ngo akazi agakore neza.”

Nzeyimana Maurice yagize ati “Buriya amakariyeri yose ya CIMERWA arazitiye n’aya mashyuza rero kubera ko hasi hagiye harimo ibintu by’imyobo, umuntu yakandagira nko ku ibuye akarigita. Byari ngombwa ko hakenewe umutekano wayo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent, yagaragaje ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye kugira ngo imicungire y’amashyuza ibe yaba nta makemwa ndetse hirindwa indi mpanuka.

Ati “Turakora ubuvugizi kugira ngo igikorwa gikorwe, iki kibazo ntabwo dukeneye ko hongera kugira indi mpanuka ihabera, nibura mu mezi abiri biraba byahawe umurongo ufatika.”

Mu mwaka wa 2023, amashyuza yahitanye abantu batanu barimo umugabo n’umugore we.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment