Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’inzego zinyuranye, binyujijwe mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu karere ka Bugesera, ku kigo nderabuzima cya Ntarama, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutera ibiti hirya no hino ku bigo nderabuzima no mu bitaro, gahunda yiswe « Green Hospital Initiative (Ivuriro riri ahatoshye) ». Minisitiri w’ubuzima akaba atangaza ko igiti n’ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura. Mu itangizwa ry’iki gikorwa « Ivuriro riri ahatoshye », Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko ubushakashatsi bugaragaza ko igiti, ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, kuko byagaragaye ko amavuriro…
SOMA INKURUCategory: Ubuzima
Impamvu muzi y’indwara zikomoka ku biribwa n’ibinyobwa zikomeje kugaragara mu Rwanda
Ni kenshi hagiye humvikana hirya no hino mu Rwanda, abantu barwaye bakaremba ndetse bamwe bikabaviramo urupfu nyuma yo kurya ibiribwa cyangwa kunywa ibinyobwa runaka, by’umwihariko iyo babifatiye ahahurirwa n’abantu benshi. Urugero rwa vuba ni urw’abantu bakoreye inama muri Hotel Saint Famille i Kigali kuva tariki 17 kugeza 18 Ugushyingo 2023, benshi muri bo bahise barwara bararemba ku buryo hari n’abatarashoboye kurangiza inama. Umwe muri bo twamuhaye izina rya Alice yatangaje ko kuwa gatanu yavuye mu nama, atashye nimugoroba yumva mu nda hameze nabi, atangira kuruka, gucibwamo no kugira umuriro kugeza…
SOMA INKURUImbogamizi ikomeje kubangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa VIH/SIDA mu Rwanda
Nyuma yuko isi ndetse n’u Rwanda byihaye intego ya 95-95-95 yo kugeza muri 2030, igamije ko abantu 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe virusi itera SIDA bakaba bafata imiti igabanya ubukana, naho 95 ya nyuma ikaba ari uko 95% y’abafata imiti batabasha kwanduza abo bakoranye imibonano mpuzabitsina haracyagaragara imbogamizi kuri iyi gahunda. Nyuma y’uko u Rwanda rukomeje kugera ku ntambwe ishimishije kuri iyi ntego rwihaye, abaganga bo mu Rwanda bakomeje guhura n’ikibazo cy’abantu batazi uko bahagaze, hakaba harimo abanduza kwandura virusi…
SOMA INKURUAbafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa rikabije, ntibanahabwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere uko bikwiriye -Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zerekanye ko abafite ubumuga ari bo bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse ntibahabwe na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Abafite ubumuga bunyuranye bo mu Rwanda, batangaza ko ihezwa bakorerwa rishingiye ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari kimwe mu bibahangayishije ndetse bibagiraho ingaruka zikomeye. Tuyishimire Honorine, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, atangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kugira uburenganzira nk’abantu bafite ubumuga ariko ko haracyari n’imbogamizi, muri zo harimo kuba hari ababyeyi batumva neza ko bagomba guha…
SOMA INKURUIngaruka zo kutaboneza urubyaro ku ihindagurika ry’ikirere
Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage. Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba, kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini…
SOMA INKURUIntambwe zagufasha kurwanya agahinda gakabije
Kwigunga mu buzima cyangwa kwiheba bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cyangwa wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira. Ku rubuga rwa sante.fr hatangazwa ko iyi ndwara ivurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye. Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana n’indwara y’agahinda gakabije Sangiza abandi ubuzima bwawe. Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.…
SOMA INKURURwanda: Ababyeyi barashishikarizwa gukingiza abana imbasa dore ko ikomeje kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi
U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka. Icyegeranyo cyakozwe na Global Polio Eradication Initiative (GPEI) kigarahaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2023 DRC habonetse abarwayi 6 bashya bafite imbasa bituma muri iki gihugu habarurwa abarwayi 60 mu mwaka wa 2023 mu gihe umwaka wa 2022 hari habonetse abarwayi b’imbasa 146. Mu Rwanda imyaka 30 irashize imbasa ihacitse ariko u Rwanda rubarizwa mu Karere karimo ibihugu bifite imbasa, ndetse Akarere ka Rubavu kagirwa inama yo kuba…
SOMA INKURUImpamvu muzi y’uburwayi bwo mutwe mu rubyiruko n’ibimenyetso mpuruza k’uwafashwe
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryerekana uburemere bwo gukoresha inzoga ku rubyiruko, aho abarenga miliyoni 155 bafite imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 19 ari bo bazifata ku isi hose. Iyi myitwarire igaragara no mu bihugu bya Afurika, aho kunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge byabaye ibibazo by’ubuzima mu rubyiruko. Bahishuye ibiri ku isonga mu guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko Binama Jessica Nyakessa, umunyeshuri muri kaminuza ya “Kepler college” akaba mu rugaga rw’abanyeshuri bishyize hamwe bagamije guteza imbere ubuzima bwo mutwe, ati: “Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, kunywa…
SOMA INKURUYakorewe ihohoterwa bimuviramo ingaruka zikomeye
Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abagore bahohoterwa ku buryo bukomeye nyamara inzego zinyuranye za leta zihora zikangurira abaturarwanda by’umwihariko abashakanye kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, ariko ntibyabujije Uwimana Jaqueline gukubitwa n’umugabo we ndetse binamuviramo kubura umwana we. Uwimana utuye mu kagali ka Rutonde, mu murenge wa Shyorongi, akarere ka Rulindo, yatangaje ko yagiye akorerwa ihohoterwa cyane, akaba yaremeje ko umugabo yamukubise atwite inda y’ imfura yabo yari ifite amezi abiri ikavamo. Ati “Namaze mu bitaro icyumweru n’igice nyuma yo gukubitwa n’umugabo ku buryo bukomeye ndetse inda ikavamo, kandi…
SOMA INKURUAgahinda gakomeye batewe n’abo bashakanye, ntibifuza ko ibyababayeho byagera ku bandi
Ni mu kagali ka Kiyanja, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, ahagaragaye abagore banyuranye batangaza ko bandujwe virusi itera SIDA n’abagabo babo ku bushake, bakaba bemeza ko iki ari ikibazo basangiye na benshi nubwo hari abahisemo kuryumaho bikaba agahinda ka twibanire. Uwo twahaye izina rya Mbabazi kubera impamvu z’umutekano we, ufite imyaka 28, yatangaje ko umugabo we bamaze kubyarana kabiri, ariko bashakanye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, ariko ku nda ya mbere bagiye kwa muganga basanga umugabo yaranduye virusi itera SIDA ariko umugore atarandura, ngo bakomeje…
SOMA INKURU