Rwanda vaccination history

Rwanda vaccination program have started in 1978 and EPI in Rwanda became operational in 1980, and before 2002 Rwanda used to give vaccine of 6 different diseases (BCG, OPV, TT, DPT, measles Vaccine). EPI is compromised in 3 principals: Routine vaccination: fix and outreach program, Supplemental Immunization activities, Surveillance for EPI targeted diseases. Worldwide in order to have a vaccination program is not cheap and for some countries it is still an issues to get their citizens vaccinated. To have vaccination program you need 2 important things: -Vaccine   -Capacity: Infrastructure…

SOMA INKURU

Iminota y’inyongera yakoze ku ikipe ya Ghana

Mozambique yatsinze ibitego bibiri mu minota itatu gusa y’inyongera isezerera Ghana ariko nayo ntiyasigaye kuko zombi zagize amanota 2 bikura Ghana mu makipe yashoboraga kuzamuka mu kindi cyiciro. Ghana yari yatsinze ibitego bibiri bya Jordan Ayew byose kuri penaliti ndetse mu minota 90 bari bafite ibitego 2-0 biyizeye. Umusifuzi yongeyeho iminota 6 yabyariye Ghana gusezererwa kuko ku monota wa 2 Geny Katamo yatsinze penaliti, iturutse kuri Andre Ayew wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina. Ku munota wa 4, Reinildo Mandava yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira umunyezamu Ofori yarengeje…

SOMA INKURU

Impuruza ku badafite amikoro bakomeje kwicwa n’ubukonje bukabije

Impuzamiryango “End Fuel Poverty coalition” itanga impuruza ku kuba nihatagira igikorwa ubukonje bukabije buzibasira Ubwongereza muri uyu mwaka bushobora kuzasiga hapfuye abaturage benshi dore ko kugeza ubu abagera ku ibihumbi 5000 b’amikoro make bwabahitanye. Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango, End Fuel Poverty coalition yo mu Bwongereza, bugaragaza ko abaturage bagera kuri 5000 bishwe n’ubukonje bukabije buheruka kwibasira icyo gihugu mu 2023, kubera ubukene bwo kubura uko bashyushya mu nzu zabo. Iyi raporo ihamagarira inzego za Leta y’u Bwongereza zibishinzwe, kuvugurura uburyo bw’imyubakire y’inzu ndetse no kugabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo n’abatishoboye…

SOMA INKURU

Israel: Abaturage bashimutiwe ababo bakomeje kwinubira ubutegetsi

Abantu bagera kuri 20 bigaragambirije ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel bamwe muri bo bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze. Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.” Netanyahu ntiyarahari bigaragambya ariko hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, basaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas ku buryo abafashwe bugwate bagifungiye muri Gaza barekurwa. Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel…

SOMA INKURU

Impanuka yateje ubwoba n’impagarara ku mutekano wa Perezida Joe Biden

Ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023, ubwo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavaga ku biro bishinzwe gukurikirana ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Leta ya Delaware, imwe mu modoka yari iri mu zimuherekeje yagonzwe n’indi yaturutse ku ruhande, bitera ubwoba n’impagarara ku mutekano we. Iyi modoka yagonzwe yari iri muri metero 40 ivuye aho iya Perezida Biden yari iri. Byatumye uyu Mukuru w’Igihugu ahita ahabwa indi mu modoka ndetse ahungishwa vuba na bwangu. Umwe mu bakozi bo muri White House, wabonye ibi biba, yabwiye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko “Yaba…

SOMA INKURU

Umubano udasanzwe hagati ya Zari na Tanasha wavugishije benshi

Guhura kwa Zari Hassan na Tanasha Donna ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, dore ko ari ubwa mbere bari bahuriye mu ruhame bakaganira ubona bahuje urugwiro nk’abasanzwe baziranye. Zari Hassan na Tanasha Donna wahoze ari mukeba we baserukanye mu birori by’abambaye imyenda y’umweru bafatanye agatoki ku kandi, ndetse bicarana mu mwanya umwe muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Kampala. Aba bagore bombi babyaranye na Diamond Platnumz bashyize hasi iby’ubukeba baserukana mu birori Zari asanzwe ategura muri Uganda. Zari Hassan, avuga ko Tanasha Donna…

SOMA INKURU

Carcarbaba icuruza imodoka zigezweho, zikomeye, zikoresha amashanyarazi na lisansi, zuje ikoranabuhanga ku giciro gito

Carcarbaba ni kampani icurururiza imodoka mu Rwanda, ihagarariye inganda nyinshi zikora imodoka mu bushinwa by’umwihariko ikorana n’uruganda “DONGFENG Motors”. Yafunguye imiryango ku mugaragaro mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2022. Ubuyobozi bwayo butangaza ko bacuruza imodoka nziza, zikomeye, zigezweho, zifite ikoranabuhanga rihambaye zibungabunga ibidukikije ku rwego mpuzamahanga kandi ku giciro gito. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Carcarbaba bwaboneyeho umwanya wo kwakira abakiriya bayo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, iboneraho n’umwanya wo kubamurikira imodoka nshyashya igiye kugezwa mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2024 izaba ikoresha amashanyarazi…

SOMA INKURU

Présidentielle en RD Congo : dans les rues de Kinshasa, des attentes immenses

La République démocratique du Congo retourne aux urnes le 20 décembre. À Kinshasa, capitale surpeuplée d’un des plus vastes pays du continent africain, les électeurs assistent à une campagne qui envahit massivement l’espace public. Partagés entre la dénonciation de la pauvreté et les craintes liées à la guerre dans l’est du pays, beaucoup attendent un sauveur. Des grandes avenues qui étouffent dans la chaleur et les embouteillages jusqu’aux petites rues verdoyantes de Kinshasa, difficile d’échapper à la déferlante d’affiches électorales qui recouvrent les murs de la capitale congolaise. Déclinés en français…

SOMA INKURU

Perezida Joe Biden ashobora kweguzwa manda ye itarangiye

Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariye ishyaka ry’aba-Républicain, batoye ko Perezida Joe Biden akorwaho iperereza rishobora kumweguza, mu gihe habura amezi ngo manda ye ya mbere irangire.Iri tora ryabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2023, abagize inteko 221 bo mu ishyaka ry’aba-Républicain batoye ko Biden akorwaho iperereza, mu gihe 212 ba Démocrates babyanze. Impamvu y’iri tora ni uruhare ishyaka ry’aba Républicain rikeka ko Biden yaba afite mu ishoramari umuhungu we, Hunter Biden, yakoreye mu mahanga arimo Ukraine n’u Bushinwa, kuva mu…

SOMA INKURU

Rutahizamu wa Arsenal mu Rwanda

Jurriën David Norman Timber ni umuholandi w’imyaka 22 waje mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Ajax yo mu Buholandi mu mpeshyi ishize, uyu myugariro mushya wa Arsenal, Timber ari mu ruzinduko mu Rwanda kugeza ku cyumweru we n’umukunzi we. Jurriën David Norman Timber yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2023, aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda, bikubiye mu masezerano igihugu cy’u Rwanda gisanzwe gifitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi yitabiriye umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal tariki 06…

SOMA INKURU