Ubwoko bushya bwa coronavirus bukomeje gukwirakwira ku isi, abatarikingije mu kaga gakomeye


Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara “CDC” cyatangaje ko indwara ya Coronavirus yihinduranyije izwi nka “JN.1”  ikomeje gukwirakwira muri iki gihugu, ndetse mu byumweru bike ishobora no kuba yageze mu bindi bice by’Isi, kigaragaza ko abanze gufata inkingo za Covid-19 zirimo n’izishimangira ari bo bari mu byago bikomeye, kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo bufite ubushobozi buri hasi cyane bwo kuba bwahangana n’iyi ndwara.

Iki kigo kigaragaza ko mu bandura Coronavirus bashya, abari kuba bafite JN.1 bangana na 20%, ikavuga ko iri kuzamuka ku buryo bwihuse kuko ubu yamaze kwiganza mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Amerika aho yihariye 1/3 cy’ubwandu bushya.

JN.1 ikomoka ku bundi bwoko bwa coronavirus buzwi nka BA.2.86 na bwo bwakomotse kuri ku yindi yigeze guteza impagarara mu 2021 ya Omicron na yo yari yaraturutse kuri SARS-CoV-2, virusi itera Covid-19.

Iyi virusi ya BA.2.86 izwiho kwihinduranya inshuro 30 ugereranyije na BA.2 itera Omicron.

Icyaduka muri Kanama uyu mwaka, abahanga mu by’imiti n’inkingo bagaragazaga impungenge z’uko BA.2.86 yihinduranyijemo izindi nyinshi ndetse idahangamurwa n’inkingo zatanzwe mu guhangana na Covid-19, bagakeka ko ishobora guteza ibibazo nk’uko Omicron yabigenje mu 2021.

Nubwo itabigeje nka Omicron, aba bahanga bagaragaza ko BA.2.86 igihari ndetse ikomeje gukwirakwira gake gake mu bihugu bitandukanye birimo na Amerika.

CDC ikagaragaza ko JN.1, yo yaje ije ndetse iri gukwirakwira ku buryo budasanzwe aho abayanduye bikubye kabiri mu Ugushyingo n’Ukuboza 2023.

Abahanga mu gutahura Coronavirus zihinduranyije, bagaragaza ko mu byumweru bike JN.1 ishobora kwirara mu baturage b’ibihugu byinshi by’Isi, ndetse Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ku wa 19 Ukuboza 2023 yaragaraje ko ari imwe mu zigomba kwitabwaho bijyanye n’uko iri gukwirakwira.

Icyakora OMS ihumuriza abantu ko nubwo ikomeje gukwirakwira, ibyago ishobora guteza ku buzima bw’abaturage bikiri hasi.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Columbia iherereye i New York muri Amerika, bagaragaje ko ubushobozi bw’ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu bwagabanyutseho inshuro zigera kuri ebyiri mu kuba bwahangana na JN.1

Bagaragaza ko nubwo icyo kigero kitari kinini, ku rundi ruhande biteye impungenge ko bishobora gutiza umurindi ubwiyongere bw’abayandura mu bihe biri imbere mu gihe nta cyaba gikozwe.

Kugeza uyu munsi iyi ndwara ikomeje gutumbagira mu bihugu nka Denmark, Espagne, u Bubiligi, u Bufaransa ndetse n’u Buholandi, Canada no mu bihugu byo muri Aziya na Australia nk’uko CNN yabyanditse.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment