Irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi muri bo afite ibiro 145, akaba ari Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko, wahigitse abakobwa 22 yambikwa ikamba ry’umukobwa munini mu gihugu cya Kenya. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Tracy yavuze ko ikamba yambitswe ryatumye yongera kwigirira icyizere kuko sosiyete abarizwamo imuryanira inzara Yagize ati “Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kuko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”. Yashimangiye ko iri kamba ryamuteye kwigirira icyizere cyane, ndetse ko atekereza ko ari n’ubutumwa ku…
SOMA INKURUCategory: Utuntu n’utundi
Abanyeshuri bakoze indege barateganya gusura u Rwanda bayijemo
Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ndetse yamaze guhagarara bwa mbere muri Namibia mu rugendo rwayo nta kibazo igize. Bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri. Iyo ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y’amikoro atandukanye. Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko ari na we mupilote w’iyi ndege, yagize ati: “Intego…
SOMA INKURUBari bijejwe gucyura amadolali birangira babuze n’ayo bashoye
Inama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo “Wealth Fitness International” yagombaga kuba kuri uyu wakabiri tariki 25 Kamena 2019 kuri Radisson Blu hotel, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197 ni ukuvuga amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130,000frs), maze byitabirwa na benshi, ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura ku batari barabikoze, ibintu nabyo byabanje guteza impaka ndetse umubare munini ubanza guhagarara wabuze uko ubyifatamo, byarangiye iyo nama ihagaritswe n’inzego z’umutekano kubera rwaserera yari itangiye kuhaboneka. Umubare munini w’abantu bari bitabiriye iriya nama yavugwaga ko ari iyo kubahugura ku bijyanye…
SOMA INKURUNyuma y’amezi atandatu asezeye ubupadiri yakoze ubukwe
Nambajimana Donatien wasezeye ku busaseridoti mu Ukuboza mu mwaka wa 2018, ubwo yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezeye ya Cyangugu Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019 nibwo yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Souvenir Alphonsine. Nambajimana n’umukunzi we basanzwe ari abakirisitu mu Itorero Angilikani,bakoze ubukwe bwarangaje benshi kubera imodoka z’akataraboneka zo mu bwoko bwa Cadillac bagenzemo. Uwahoze ari Padiri Nambajimana yagiye gusaba no gukwa kuwa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ejo kuwa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ajya gusezerana imbere y’Imana na Souvenir Alphonsine mu muhango…
SOMA INKURUYatangaje impamvu yishimira akazi ko gucunga imirambo
Mu myaka 32 amaze akora mu nzu babikamo imirambo, Basiru Enatu yatangaje impamvu zitangaje akunda gukora akazi akaba akarambyemo bingana bityo. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda avuga ko nk’uko abakora mu ma banki, abanyamakuru n’abandi bakora akazi kabo kinyamwuga bagakunze, ari ko nabo bakunda akazi kabo. Basil Enatu w’imyaka 57 amaze imyaka 32 akora mu nzu ibikwamo imirambo mbere y’uko itunganywa ngo ishyingurwe. Ni umwe muri bake bishimiye aka kazi kandi ntagire n’ikibi akabonamo, cyane ko ngo yanagahitamo aramutse ahitishijwemo mu mirimo yose. Uyu mubyeyi w’abahungu 10 n’abakobwa…
SOMA INKURUYatawe muri yombi nyuma yo gusambanya nyina
Umusore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya nyina w’imyaka 50, nyuma yo kumuturuka inyuma avuye mu kabari yarangiza akamusambanyiriza mu gihugu. Uyu musore utavuzwe amazina,yari mu muhanda nijoro abona umugore atazi kandi ari nyina umubyara ahita ashaka uko yamufata ku ngufu,amuturuka inyuma amukurura amujyana kure y’umuhanda niko kumusambanya ku ngufu. Polisi yo mu Burasirazuba bwa Cape yagize iti “Uwakorewe icyaha yumvise imirindi y’umuntu inyuma ye.Yakomeje kugenda hanyuma wa muntu amuturuka inyuma aramufata.Yajyanwe kure y’umuhanda hanyuma umugizi wa nabi aramusambanya.Umugizi wa nabi yamutwariye inkweto…
SOMA INKURUNyuma yo gukora agashya hari icyo yatangaje
Umugore witwa Kinsey Wolanski waraye ukoze agashya ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League, Liverpool yatsinzemo Tottenham ibitego 2-0,yavuze ko umusore ukiri muto witwa Harry Winks ariwe wamurangariye cyane kurusha abandi bakinnyi. Abinyujije kuri Instagram,Kinsey yashyizeho ifoto ari gukurwa mu kibuga umukinnyi Harry Winks yamuhanze amaso arangije arabaza ati “Ese narangaje cyane uyu nimero umunani” ?. Kinsey Wolanski yavuze ko ubwo yinjiraga mu kibuga umukino uri kuba yagerageje kuraranganya amaso mu bakinnyi akabona Harry Winks ariwe wamugiriye irari cyane. Uyu Kinsey Wolanski yinjiye mu kibuga yambaye…
SOMA INKURUNyuma yo kunyagirwa na Chelsea bakoze agashya bataha
Abafana bari muri gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London, baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo kuva kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1. Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’ibipfunsi bivuza ubuhuha. Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo…
SOMA INKURUYahisemo kwibanira n’imbwa yirukana umugabo we
Umugore witwa Becky Shuttleworth w’imyaka 33 ukomoka ahitwa Rochford mu Bwongereza abana mu cyumba kimwe n’imbwa ze 22 nyuma y’aho atandukanye n’umugabo we watumaga atazisanzuraho. Uyu mugore utakaza amapawundi 400 buri kwezi yita kuri izi mbwa ze 22,yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gutandukana n’uyu mugabo Kevin w’imyaka 36 kugira ngo ajye yiraranira nazo mu cyumba. Uyu mugore asanzwe atoza imbwa ndetse yasabye uyu mugabo we ko batandukana kubera ko atabonaga umwanya wo guhura na buri mbwa yose atoza niko guhitamo ko yajya ararana nazo mu cyumba. Uyu mugore…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 45 afungiye ubusa agiye guhabwa impozamarira
Richard Phillips yafunzwe mu mwaka w’1971 afite imyaka 27 we imfungwa ya mbere mu mateka ya Amerika yamaze igihe kinini muri gereza arengana ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Detroit, akaba yarafunguwe afite imyaka 73, kuri ubu Leta ya Michigan, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kumuha impozamarira ya miliyoni 1.5 y’amadolari. . Akarengane k’uyu mugabo kamenyekanye mu mwaka wa 2018, ubwo Ishami rya Kaminuza ya Michigan rishinzwe Ubufasha mu by’Amategeko ryasubirishagamo urubanza rwe muri gahunda yaryo yo gutanga ubufasha mu gukosora amakosa yakozwe mu…
SOMA INKURU