Rutsiro: Umujura yarashwe agerageza kurwanya abapolisi

Umujura utaramenyekana umwirondoro yarashwe mu ijoro ryakeye ashaka gutema abapolisi ubwo yageragezaga kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, ruherereye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Murunda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Nkusi Pontien, yemeje aya makuru avuga ko uyu warashwe yashakaga gutema abapolisi. Yatangaje ko mu ijoro ryakeye, abajura batatu bagiye kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, batangira gucukura gusa ubwo Polisi yabageragaho bashatse kuyirwanya. Ati “Muri iyi minsi hari umukwabo wo kurwanya ubujura bwa mudasobwa, abapolisi baje nka…

SOMA INKURU

Ibishushanyo byinshi ku mubiri byamutesheje agaciro

Umuganga ufite agahigo ko kugira ibishushanyo (tattoos) byinshi kurusha abandi ku isi, Dr Sarah Gray w’imyaka 30 yatangaje ko akomeje kwibasirwa na bamwe mu bantu batamukunda kuko hari igihe bamusohora mu ma restaurant ndetse no mu maduka akomeye kubera ibi bishushanyo byinshi yujuje umubiri we. Dr Sarah Gray watangiye kwishyiraho ibishushanyo afite imyaka 16, umubiri we wose yawugize ibishushanyo ku buryo bamwe bamwikangamo umuzimu ndetse ngo hari abarwayi bamutinya bituma yibasirwa na benshi. Uyu mugangakazi ukomoka muri Australia, avurira mu bitaro bikomeye byo mu Mujyi wa Adelaide ndetse yavuze ko…

SOMA INKURU

Nyuma yo gufunga abitinganyi 10 Tanzaniya ikomeje kotswa igitutu n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu

  Leta ya Tanzania yasabwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu “Amnesty International” gufungura abatinganyi 10 bataye muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bari bitabiriye ubukwe bwa mugenzi wabo bwabereye ku kirwa cya Zanzibar. The Washington Post yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo muri ibyo birori kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Uretse 10 batawe muri yombi, abandi bagabo batandatu bari muri ubwo bukwe bahise bacika inzego z’umutekano. Umuyobozi wungirije wa Amnesty muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Seif Magango, yavuze ko ari ikintu kibabaje nyuma y’uko Guverinoma…

SOMA INKURU

Yahishuye ibanga akoresha rimufasha kwigarurira urukundo rw’umugabo w’imyaka 39 arusha imyaka 43

Umukecuru witwa Hattie w’imyaka 82 yasomaniye kuri TV n’umugabo we witwa John arusha imyaka 43 yose ndetse avuga ko imyitozo akora buri munsi ariyo ituma abasha gutera akabariro n’uyu mugabo ugifite agatege. Hattie yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umugabo we afite imyaka 48, yahise arahira gukundana n’abasaza ariyo mpamvu yahisemo kwibanira n’uyu mugabo w’imyaka 39 John ndetse akora imyitozo myinshi akoresheje umupira munini kugira ngo batere akabariro. Uyu mukecuru yavuze ko akora imyitozo buri munsi yo gushyira umupira uremereye kunda ndetse akawuzamura mu gituza kugira ngo abone imbaraga zo gutera…

SOMA INKURU