Amosomo k’ubwenge bw’ubukorano bushyirwa muri mudasobwa ari gutangirwa mu Rwanda


Uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa “Artificial Intelligence”, ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu. Aya masomo yiswe “African Masters in Machine Intelligence, (AMMI)” yatangijwe mu Rwanda kuwa 15 Ukwakira 2018, ku bufatanye bwa AIMS, Google na Facebook. Abanyeshuri 35 baturutse mu bihugu 11 bize ibijyanye n’Imibare, Ubugenge n’Ikoranabuhanga ni bo batangiranye n’icyiciro cya mbere. Kizasozwa muri Kamena 2019, abanyarwanda babiri ni bo batoranyijwe mu bazigishwa aya masomo.

Hari gutangwa amasomo mu gushyira ubwenge bw’ubukorano muri mudasobwa

Perezida wa AIMS akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Next Einstein Forum, Thierry Zomahoun, mu gutangiza aya masomo yavuze ko amateka abereye mu Rwanda rwakiriye aya masomo bwa mbere muri Afurika. Ati “Nta handi byigeze biba. Nta kaminuza yatanze aya mahugurwa. Ni ingenzi kubera impamvu eshatu. Ubwenge bw’ubukorano buzazamura imibereho yacu. Afurika ni umugabane muto kandi ufie impano zo kwaguka. Bizanagira kandi ingaruka ku ishoramari.”

Zomahoun yashimangiye ko ubwenge bw’ubukorano butazagira ingaruka ku mirimo y’abantu ahubwo bizuzuzanya. Ikoranabuhanga ryabwo rizakoreshwa mu kunoza serivisi z’ubuvuzi aho abantu basaga miliyari ebyiri batagerwaho n’izirimo kubagwa. Yanashimangiye ko amasomo y’ubwenge bw’ubukorano yigishwaga mu Burayi na Amerika bigatuma ikiguzi cyo kuyiga gihenda cyane.

Inzobere 29 zirimo Cissé na Marc Deisenroth wigisha amasomo y’ibijyanye n’amasomo y’ubuhanga mu bya mudasobwa muri Imperial College London, bemeye gutanga umusanzu wabo mu kwagura porogaramu ya AMMI.

Umuyobozi w’Ikigo cya Google gikora ubushakashatsi ku bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI) muri Ghana akaba mu bashinze AMMI muri AIMS, Prof. Moustapha Cissé yavuze ko bahisemo u Rwanda kuko porogaramu ijyanye n’intego z’igihugu zo kuba igicumbi cyo guhanga udushya. Ati “U Rwanda rwateye intambwe muri iki cyerekezo ndetse na AIMS yishimiye kurushyikira. Umwaka utaha porogaramu izagukira mu bindi bihugu.”

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment