Yakoze ubukwe n’umurambo

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we wari wamaze gushiramo umwuka, ubukwe bwatunguye benshi ndetse bukanavugwa mu mpande zose z’isi. Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Phanom Sarakham, mu gihugu cyaThailand. Mu gihe bamwe batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze, ubwo ubu bukwe bwe bwari burangiye bukaza gukurikirwa n’umuhango wo gushyingura uwari umukunzi we yagaragaje ko yanejejwe no gushyingiranwa n’umurambo we. Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa yagize ati “Ubukwe bwanjye nari naraburose, nabonye dufatana ibiganza. Ruhukira mu mahoro. Ndagukunda, Fiat. Rwose menya ko inzozi zacu zabaye…

SOMA INKURU

Rutahizamu Neymar yavuzwe biratinda

Uyu rutahizamu Neymar Junior wa PSG uri mu mvune yatumye benshi bavuga ku mibanire ye na nyina umubyara nyuma yo gushyira hanze iyi foto amuryamye hejuru mu ntebe. Bamwe banenze iyi myitwarire y’uyu mukinnyi w’imyaka 27 uryamye hejuru y’umubyeyi we wisaziye bavuga ko uyu ari umuco mubi. Ababonye iyi foto bibajije niba uru rugwiro rwa Neymar n’umubyeyi we rwemewe muri Brazil mu gihe abandi bavuze amagambo atandukanye kuri Twitter. Umwe yagize ati “Nizere ko Neymar Jr adashaka guca inyuma umukunzi we.” Neymar Jr akunze guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibidasanzwe…

SOMA INKURU

RDC: Pasiteri yakoze agashya

Umupasiteri wo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Zigabe Cirhuza yakoze agashya ko gusezerana n’abagore batatu umunsi umwe. Uyu mupasiteri yasezeraniye mu itorero abereye umushumba, akaba agaragara mu ikositimu imbere ishati y’umweru na karivati n’urukweto rw’ingozi. Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo. Nk’uko bamwe bagiye bagaruka kuri ubu bukwe ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko pasiteri yemerewe gushyingiranwa n’uwo ashaka, gusa abagore gushyingirwa abagore batatu bakabinenga mu gihe yaba ari umukirisitu wa nyawe. Uwitwa Pierre Sagaga yagize ati “Muzi icyo pasiteri bivuze?…

SOMA INKURU

Urwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi rwibasiwe n’inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127,   mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi riherereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Murambi. Ibyo abo banyeshuri bararagaho n’ibindi bikoresho byari muri iryo cumbi byahiye birakongoka. Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, hakaba hakiri gukorwa iperereza. Ati “Icyateye iyi nkongi y’umuriro kugeza ubu ntabwo kiramenyekana haracyakorwa iperereza, tukaba turi mu nama zitandukanye kugira ngo…

SOMA INKURU

Bishop yagaragaje imbamutima afitiye Shanitah wegukanye Miss Supranational

Bishop Rugagi Innocent yifashishije urubuga rwa Facebook yagaragaje imbamutima ze ashima Imana bikomeye yishimiye intsinzi ya Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019. Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka. Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere. Bamwe batangira kuvuga ko yahanuriwe ibinyoma, mu gihe Rugagi we yavugaga ko abantu bamwumvise nabi atamuhanuriye ahubwo yamusengeye amwifuriza intsinzi. Mu ijoro…

SOMA INKURU

Nyabihu: Ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yafatanywe urumogi

Ushinzwe imyitwarire y’abakobwa “Animatrice” mu kigo cy’amashuli cya cya G.S Saint Raphael giherereye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rambura witwa Aloysia Vuganeza w’imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga. Vuganeza wari usanzwe acuruza ibi biyobyabwenge, yatawe muri yombi biturutse ku makuru abaturage bahaye polisi nayo imuta muri yombi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi. Yagize ati “Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi aho batuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.” Polisi…

SOMA INKURU

Kwirinda inzoga batwaye ibinyabiziga bamwe bo mu Mujyi wa Kigali ntibabikozwa

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji yatangaje ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya 0,8, akaba ari muri urwo rwego kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019 Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko, ariko ntibyabujije ko abarenga 80 bafashwe batwaye basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali. CP Mujiji yakomeje atangaza ko iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko…

SOMA INKURU

Nyuma y’amezi 9 atwite umugabo yibarutse imfura ye

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019, umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite. Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina. Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa…

SOMA INKURU

Yapfuye bari mu gikorwa cyo gutera akabariro

Mu ijoro ryo kuwa 05 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019, ubwo umusore n’umukobwa bakoze ikirori cy’ubusambanyi mu nyubako imwe yo mu mujyi wa St Petersburg baza guhanuka, uyu mukobwa aba ariwe upfa kuko mugenzi we yamuguye hejuru. Uyu mugabo n’umukobwa barimo bakorera imibonano mpuzabitsina mu igorofa rya cyenda ry’inzu yo mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiya, baryohewe bibaviramo guhanuka hasi umugore abanza umutwe hasi arapfa mu gihe umugabo we ntacyo yabaye. Polisi yavuze ko uyu mugore w’imyaka 30 n’umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko bari mu busambanyi budasanzwe ari…

SOMA INKURU

Umukozi w’Imana yafashwe nyuma yo kwibasira Perezida Museveni

Umukozi w’Imana ukora umurimo wo kuvuga ubutumwa  mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuko yatinyutse kwibasira Perezida Museveni ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook, nk’uko Chimpreports yabitangaje. Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda n’imisoro. Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni. Uyu Kabuleta akunze kwiyita umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu. Yashinze Ihuriro Watchman Ministries, yandika n’ igitabo “Strength of Character”.   IHIRWE Chriss

SOMA INKURU