Nyuma y’imyaka 45 afungiye ubusa agiye guhabwa impozamarira


Richard Phillips yafunzwe mu mwaka w’1971 afite imyaka 27 we imfungwa ya mbere mu mateka ya Amerika yamaze igihe kinini muri gereza arengana ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Detroit, akaba yarafunguwe afite  imyaka 73, kuri ubu Leta ya Michigan, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye kumuha impozamarira ya miliyoni 1.5 y’amadolari.      .

Akarengane k’uyu mugabo kamenyekanye  mu mwaka wa 2018, ubwo Ishami rya Kaminuza ya Michigan rishinzwe Ubufasha mu by’Amategeko ryasubirishagamo urubanza rwe muri gahunda yaryo yo gutanga ubufasha mu gukosora amakosa yakozwe mu butabera. Mu isubirishamo ry’urubanza, Phillips basanze arengana urukiko rutegeka ko ahita arekurwa.

Mu myaka yose yari amaze muri gereza, Phillips yari yaranze kwemera icyaha. Aganira na Televiziyo yitwa WDIV yagize ati “Byari kuruta nkapfa aho kwemera icyaha ntakoze”.

Iyo babara imyaka yose yafunzwe, Phillips yagombaga guhabwa miliyoni zisaga ebyiri z’amadolari ariko azahabwa miliyoni 1.5 z’imyaka 30 kubera ko hari ikindi cyaha yari yahamijwe n’urukiko cy’ubujura bwitwaje intwaro, nubwo abanyamategeko be bavuze ko icyo cyaha nacyo atagikoze nubwo urukiko rwanze kukimuhanaguraho.

Ubusanzwe muri Michigan umuntu byagaragaye ko yafunzwe arengana ahabwa impozamarira y’ibihumbi 50 by’idolari kuri buri mwaka yamaze muri gereza.

Intumwa Nkuru ya Leta muri Michigan, Dana Nessel, yavuze ko impozamarira batanga ari igamije gufasha abafunzwe barengana kongera kwisanga mu muryango. Ati “Kongera kwibona mu muryango ku bantu bafunzwe barengana biba bigoye. Tugomba guha abantu nk’aba impozamarira ku bw’ihungabana baba barahuye naryo.”

Akimara kuva muri gereza, Phillips yari abeshejweho n’ibishushanyo yagiye ashushanya akiriyo dore ko byagiye bigurwa akayabo bimaze kumenyekana ko yamaze igihe kinini muri gereza azira ubusa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment