Urwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi rwibasiwe n’inkongi y’umuriro


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127,   mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi riherereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Murambi. Ibyo abo banyeshuri bararagaho n’ibindi bikoresho byari muri iryo cumbi byahiye birakongoka.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, hakaba hakiri gukorwa iperereza.

Ati “Icyateye iyi nkongi y’umuriro kugeza ubu ntabwo kiramenyekana haracyakorwa iperereza, tukaba turi mu nama zitandukanye kugira ngo turebe icyo dukora aba bana bakomeze ibizamini.”

Nta munyeshuri waburiye ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro uretse ibikoresho by’abanyeshuri nka matola n’ibindi byari biri mu macumbi byakongotse.

Bivugwa ko ari ubwa kabiri uru Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC rwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zahise zitabara zikumira ko iyo nkongi yakwadukira izindi nyubako.

 

UWIMPUHWE Egidia

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment