Yakoze ubukwe n’umurambo


Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we wari wamaze gushiramo umwuka, ubukwe bwatunguye benshi ndetse bukanavugwa mu mpande zose z’isi.

Yakoze ubukwe n’umukunzi we amaze gupfa

Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Phanom Sarakham, mu gihugu cyaThailand. Mu gihe bamwe batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze, ubwo ubu bukwe bwe bwari burangiye bukaza gukurikirwa n’umuhango wo gushyingura uwari umukunzi we yagaragaje ko yanejejwe no gushyingiranwa n’umurambo we.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa yagize ati “Ubukwe bwanjye nari naraburose, nabonye dufatana ibiganza. Ruhukira mu mahoro. Ndagukunda, Fiat. Rwose menya ko inzozi zacu zabaye impamo”.

Yakomeje ati “Ni bwo buryo bwanjye bwo kumuha icyubahiro mu buzima bwe kuko nzi ko umunsi umwe tuzaba turi kumwe mu buzima bw’iteka mu gihe kiri imbere. Ndamukunda n’umutima wanjye wose”.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment